Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 01/03/2015, mu mukino wabereye kuri stade ya Wembley,ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cya Capital One Cup igitwaye mukeba Tothenham bibarizwa no mu mujyi umwe wa London iyitsinze ibitego 2-0 byatsinzwe na John Terry ndetse n’igitego Totheham yitsinze.
Umutoza Jose Mourinho yishimiye cyane iki gikombe cya mbere yegukanye nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid muri 2013 .
Igitego cya mbere ikipe ya Chelsea yakibonye ku munota wa 45 igice cya mbere kigiye kurangira ku ishoti ryatewe na kapiteni John Terry ari nawe wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino(Man of the match). Tothenham yaje gutakaza icyizere cyo kuba yabasha kwishyura cyangwa ngo itsinde ikipe ya Chealsea ku munota wa 56, ubwo rutahizamu wa Chelsea Diego Costa yateraga umupira , maze Kyle Walker yitsinda igitego cyari icya kabiri kuri Chelsea.
Mu mafoto uko umukino wagenze n’uko ikipe ya Chelsea bishimiye igikombe cya mbere batwaye muri uyu mwaka w’imikino
Igitego cya mbere cya John Terry ni uku cyinjiye
Diego Costa, John Terry na Cahill bishimira igitego cya mbere
Eden Hazard ahanganye na Kayle Walker
Diego Costa yishimira igitego cya kabiri
Harry Kane rutahizamu ukomeye Tothenham igenderaho yagowe cyane na John Terry
Jose Mourinho:Nubwo twatsinze ubu turacyegukana ra?
Umukino urangiye ni uku byari bimeze i Wembley
Harry Kane ashimir abafana ba Tothenham , ati uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize
Kapiteni John Terry ateruye igikombe, bagenzi be nabo ibyishimo ni byose
Mourinho ntiyiyumvishaga ko yakongera guterura igikombe ari kumwe n'ikipe ya Chelsea
Jose Mourinho ibyishimo yagaragaje ibyishimo yatewe no kwegukana iki gikombe
Drogba na Diego Costa :Drogba ati nubwo nshaje ariko nsazanye ibikombe
Mu rwambariro:Iyi ni ifoto ikipe ya Chelsea yanyujije ku rubuga rwa Twitter igaragaza kwishimira igikombe cya Capital One Cup
Chelsea itwaye iki gikombe mu gihe no muri shampiyona yo mu Bwongereza itanga icyizere ko naho yazatwara igikombe dore ko irusha Manchester City amanota atanu mu gihe igifite n'umukino w'ikirarane.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO