RFL
Kigali

Umunyarwandakazi w'umu Dj w'icyamamare mu Bubiligi yaje gusogongeza n'abanyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/12/2014 14:07
7


Nyirimbabazi Flora ni Umunyarwandakazi uba ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi, aha akaba amaze kuhabera icyamamare mu mwuga w’ubu DJ akora nk’umunyamwuga aho azwi ku izina rya Dj Princess Flor, ubu akaba yaraje mu Rwanda aho yaje no gusogongeza abo mu gihugu cye ubuhanga afite muri uyu mwuga.



dj flora

Dj Princess Flor umaze iminsi micye ageze i Kigali nyuma yo guca mu Burundi aho yakoze aka kazi k’ubu Dj ahantu hatandukanye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, avuga ko yatangiye kwinjira muri uyu mwuga abikunze kandi akabishyiramo imbaraga, ubu akaba amaze gutera imbere kandi byaranamufashije kuko ariko kazi akora kakamufasha kwibeshano neza ku mugabane w’u Burayi.

dj

Mu bitaramo amaze gukoramo, harimo iby’abanyarwanda nka Urban Boys, Jay Polly, Dream Boys n’iby’abanyafurika bakomeje barimo nka Jose Chameleone, Diamond, Ally Kiba, Radio na Weasel, Eddy Kenzo ndetse n’abandi bakomeye ku rwego rw’isi, ibi bikaba byaranamuhesheje guhabwa igihembo nk’umunyafurika uba mu Bubiligi witwaye neza muri uyu mwuga.

dj

Uyu mukobwa ahamya ko gukora aka kazi bisaba kubikunda no kudacika intege kuko kubyiga ubwabyo atari ibintu byoroshye nk’uko bamwe bashobora kubyibwira, by’umwihariko nk’umukobwa bikaba byarabanje kumugora ariko ubu akaba yaramaze kubimenyera kandi akaba agerageza kubyitwararika kuburyo bitagira icyo bihindura ku muco n’imyitwarire ye, cyane ko akunda gukora mu majoro kandi agakorera mu tubari n’utubyiniro.

Kwitwara neza muri uyu mwuga byamuhesheje igihembo

Kwitwara neza muri uyu mwuga byamuhesheje igihembo

N’ubwo yari yaje mu Rwanda mu rwego rwo kuhafatira ikiruhuko muri izi mpera z’umwaka, byabaye ngombwa ko azanasangiza abanyarwanda ubuhanga bwe muri uyu mwuga mu birori byitwa “Happy people” bizaba tariki 31 Ukuboza 2014 mu mujyi wa Kigali, nyuma akazakomeza gukorana n’abanyarwanda batandukanye ngo bashake uko bateza imbere uyu mwuga, ibi akaba yaranabitangiye abinyujije ku rubuga rwa internet aho yerekana bimwe mu bikorwa bye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamikazi 9 years ago
    Hy my sster flor nanjy ndifuza kujyera ikireng mucyawe kd courage
  • UWIRINGIYIMANA OSCARR9 years ago
    nakomereze aho kwibuka abiwabo
  • ukuri kwange9 years ago
    Incwe dore ka flora disi. Courage nkumi yange cira amazi cira amazi.
  • kazungu 9 years ago
    ibimenyetso bya illuminati se ko mbona naho yagezemo
  • Gaetan9 years ago
    oooooh mbega urwego rwiza azaza mu rda ryari! azabarihe,!!! courage kuriwe kbsa!!!
  • mumubaraka9 years ago
    Kaze neza mwari wacu maze uduhe kahave
  • 9 years ago
    Kaze neza mwari wacu maze uduhe kahave





Inyarwanda BACKGROUND