Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na Kapiteni w’ikipe ya APR FC; Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Muatarama 2015 yasezeranye imbere y’amategeko kuzabana akaramata n’umunyamakuru wa Lemigo TV witwa Gisa Fausta bamaze igihe bakundana.
Kugeza ubu Mugiraneza Jean Baptiste na Gisa Fausta ni umugabo n’umugore byemewe n’amategeko ya Leta y’u Rwanda nk’uko babihamije imbere y’ubuyobozi n’imbere y’inshuti, ababyeyi n’abavandimwe mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ibi bikaba byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2015.
Mugiraneza Jean Baptiste na Gisa Fausta basezeranye bamaze igihe gisaga imyaka itatu bakundana, kuba bahuriye ku gukunda umupira w’amaguru bikaba byaranabaye intandaro yo gukundana kwabo kuko uyu munyamakuru Gisa Fausta yamenyanye na Mugiraneza Jean Baptiste ubwo bahuzwaga n’akazi, uyu mukobwa akaba yari yasuye uyu mukinnyi mu rwego rw’akazi nk’umunyamakuru kuko yari yagiye kumusaba ikiganiro (interview), nyuma yaho baza gukomeza kuvugana kugeza ubwo binjiye mu rukundo none ibirori bikaba bitashye.
Mugiraneza Jean Baptiste na Gisa Fausta bamaze igihe bakundana kandi badahisha iby'urukundo rwabo
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Gisa Fausta n’umugabo we Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi bakomeje imyiteguro y’indi mihango y’ubukwe bwabo, ibirori nyirizina by’ubu bukwe bikazaba kuwa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2015 ari nabwo bazasezerana imbere y’Imana, Inyarwanda.com tukazabagezaho imigendekere y’ibyo birori.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO