RFL
Kigali

Umukinnyi Christiano Ronaldo yinjiye mu itsinda rya Young Money

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/07/2014 9:58
11


Nyuma y’imishinga itandukanye ikorwa n’itsinda ry’abaririmbyi rya Young Money/Cash Money,ubu noneho batangije ubufatanye n’umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo aho bavuga ko yinjiye muri iri tsinda.



Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ ,itsinda rya Young Money/Cash Money riyobowe n’umuraperi Lil Wyne ryatangije umushinga wo kwagurira ibikorwa byabo mu bijyanye n’imikino bakaba barahisemo kwifashisha umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid ukomoka mu gihugu cya Portugal Christiano Ronaldo.

Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda rya Young Money rizajya rikorana na Christiano Ronaldo mu nzego nyinshi harimo kwamamaza, kumurika imideli,gufasha Christiano Ronaldo mu mishinga ye itandukanye yo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’imikino.

ff

Bivugwa ko ikintu kinini cyahuje Lil Wayne na Christiano Ronaldo ari uko ibi bikorwa bishya bya Young Money mu bijyanye n’imikino izabifatanya n’ikigo cyitwa Polaris Sports gisanzwe gikorana n’umujyanama wa Christiano Ronaldo witwa Jorge Mendes.

Lil Wayne avuga ko aya ari amahirwe akomeye yo kuba bungutse umunyamuryango mushya kandi ukomeye dore ko nk’uko abyivugira bigoranye ku itsinda iryo ariryo ryose kuba ryakunguka umunyamuryango mushya ufite agaciro nk’aka Christiano Ronaldo.

gg

Bamwe mu bagize itsinda rya Young Money

Abakurikiranira hafi ubucuruzi mu myidagaduro bavuga ko iki gikorwa kigiye kwinjiriza amafaranga menshi Lil Wayne,Christiano Ronaldo ndetse n’itsinda rya Young Money muri rusange aho bavuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwinjira mu mikino aribyo byatumye Jay Z aba umuherwe dore ko nawe mu mwaka ushize yashinze icyo yise Rock Nation Sports aho yinjijemo abakinnyi bakomeye nka Kevin Durant na Robinson Cano.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISMAIL9 years ago
    eseko christiano yagiye mumuzika ntaho byaba bihuriye na illuminate basaza?hagire umbwira
  • Chris9 years ago
    Nibyz umuhungu wange akomeje kgafata
  • 9 years ago
    wow uyu mutype azi buziness si nka ka Messi
  • 9 years ago
    Ese chriciano ni ullumite?
  • munyaneza9 years ago
    Muzandebere iherezo ko Atari eliminate
  • ngeni rene9 years ago
    nta go ari bi bi da
  • KAJYAMBERE SALOMON9 years ago
    NI BYIZA KU RONALIDO NA YOUNG MONEY
  • kibabu9 years ago
    ivyo vy ilimnati muri mwebw mubivuga haruwoba abuzi cank abirimwo?????
  • Dan clement9 years ago
    Nibyiza nakomeze agafate impande zose2.
  • dunga9 years ago
    iyo ni illiminati yigendera kabisa
  • 9 years ago
    nibyiza bazatuma akurwa muri americ





Inyarwanda BACKGROUND