Nyuma y’imishinga itandukanye ikorwa n’itsinda ry’abaririmbyi rya Young Money/Cash Money,ubu noneho batangije ubufatanye n’umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo aho bavuga ko yinjiye muri iri tsinda.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ ,itsinda rya Young Money/Cash Money riyobowe n’umuraperi Lil Wyne ryatangije umushinga wo kwagurira ibikorwa byabo mu bijyanye n’imikino bakaba barahisemo kwifashisha umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid ukomoka mu gihugu cya Portugal Christiano Ronaldo.
Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda rya Young Money rizajya rikorana na Christiano Ronaldo mu nzego nyinshi harimo kwamamaza, kumurika imideli,gufasha Christiano Ronaldo mu mishinga ye itandukanye yo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’imikino.
Bivugwa ko ikintu kinini cyahuje Lil Wayne na Christiano Ronaldo ari uko ibi bikorwa bishya bya Young Money mu bijyanye n’imikino izabifatanya n’ikigo cyitwa Polaris Sports gisanzwe gikorana n’umujyanama wa Christiano Ronaldo witwa Jorge Mendes.
Lil Wayne avuga ko aya ari amahirwe akomeye yo kuba bungutse umunyamuryango mushya kandi ukomeye dore ko nk’uko abyivugira bigoranye ku itsinda iryo ariryo ryose kuba ryakunguka umunyamuryango mushya ufite agaciro nk’aka Christiano Ronaldo.
Bamwe mu bagize itsinda rya Young Money
Abakurikiranira hafi ubucuruzi mu myidagaduro bavuga ko iki gikorwa kigiye kwinjiriza amafaranga menshi Lil Wayne,Christiano Ronaldo ndetse n’itsinda rya Young Money muri rusange aho bavuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwinjira mu mikino aribyo byatumye Jay Z aba umuherwe dore ko nawe mu mwaka ushize yashinze icyo yise Rock Nation Sports aho yinjijemo abakinnyi bakomeye nka Kevin Durant na Robinson Cano.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO