RFL
Kigali

Umuhoza Amina ni impfubyi yashyingiwe ku myaka 13, nyuma y'ubuzima bubi ubu atwara 'Taxi Voiture'

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2014 13:33
17


Mu gihe mu Rwanda hagenda hagera iterambere, uburinganire n’ubwuzuzanye nabyo biragenda bitera intambwe ikomeye, ari nako imwe mu mirimo yari izwi ko ari iy’abagabo igenda iha ikaze n’abakobwa n’abagore, ari nako bimeze kuri Amina Umuhoza, umugore umaze igihe akora akazi ko gutwara abantu n’imodoka nto (Taxi Voiture).



Uyu mugore w’imyaka 36 ukunda gukorera kuri Hotel Umubano aho akunda gutegerereza abagenzi, ajya akora amasaha y’ijoro kimwe n’abagabo n’abasore kandi aka kazi karamutunze kuko amaze imyaka itandatu agakora, kakaba kamutunze kandi kamufasha kwita ku bana be batatu n’undi wa kane arera utari uwe.

Uyu mugore ajya abyuka saa kumi za mu gitondo, cyane cyane nk’iyo afite abakiriya agomba kujyana ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ubu abarizwa muri Koperative yitwa Umubano Gasabo Cooperative, akaba ari nawe mugore rukumbi ubarizwa muri iyo koperative y’abatwara abantu mu modoka nto zizwi ku izina rya Taxi Voiture.

umuhoza

Uyu Amina Umuhoza yamaze kumenya imbogamizi n’ibyago ashobora guhurira mu kazi ke, ari nabyo bituma mu masaha akuze y’ijoro adashobora gutwara umuntu atazi neza. Ibi bituma akora akazi ke nta mpungenge kuko aba azi ibyo agomba kwitwararika.

Nk’uko yabitangarije Newtimes dukesha iyi nkuru, Umuhoza yatangiye aka kazi afite igishoro cya Miliyoni eshanu n’igice yari yabonye nk’inguzanyo, ayo akaba ari nayo yaguze iyi modoka akoresha. Kugeza ubu yarangije kwishyura inguzanyo, ubu arakora kugirango akomeze kwiteza imbere. Akomeza asobanura ko kujya gutekereza kwaka inguzanyo akinjira muri uyu mwuga, yabitewe n’ibihe bikomeye yari arimo.

Umuhoza Amina ati: :Nashyingiwe ku gahato ku myaka 13 kandi data yari yarapfuye mfite imyaka 5 gusa, naho mama yapfuye mfite imyaka 10 y’amavuko. Uwanyitagaho yanshyingiye ku gahato mfite iyo myaka 13 kuko atashakaga gukomeza kundihira ishuri, nabashije kwiga amashuri abanza gusa”.

umuhoza

Uyu mugore yaje kubaho nabi cyane nyuma yo gushyingirwa ku gahato akiri muto, ubu buzima bumukomereye yabayemo bukaba bwaranabaye intandaro yo kumuremamo kumaramaza kwishakamo ibisubizo. Umuhoza ati: “Gushyingirwa ukiri muto ku mugabo ufite undi mugore nibyo bintu bya mbere bibi bibaho, kuko twabanaga mu nzu imwe n’uwo mukeba wanjye. Uwo mugabo yandushaga imyaka 25, narahohotewe bikomeye. Umugabo wanjye na mukeba wanjye bajyaga bankubita, ariko ntahandi nari mfite ho kujya, nabayeho ubuzima bubi cyane”.

Uyu mugore yaje gufata icyemezo cyo kuva muri ubu buzima, nyuma y’uko yari amaze kubona umugabo we atita ku bana bari barabyaranye ari nabyo byaje gutuma yishakira ibisubizo. Mukeba we yaje kuva mu rugo ubwo yari agize imyaka 16 y’amavuko ariko ntibyamuhaye amahoro kuko yakomeje gufatwa nabi, akajya ajya muri za gahunda z’abagore baharanira kwiteza imbere, ari nabwo yaje kubona amafaranga yo gutangira gucuruza imboga.

Kuko ubucuruzi bw’imboga butamufashaga kubona amafaranga abasha kumutunga n’abana be, yaje gutekereza kwiga imodoka ngo ashake akazi ko gutwara. Yize imodoka iminsi 17 gusa, abasha gukora ikizamini cyo gutwara ahita atsindira uruhushya rwo gutwara imodoka ariko yamaze igihe kirekire nta kazi afite kuko uwo yasabaga akazi wese yamubazaga umubare w’amashuri yari yarize kandi yari afite amashuri abanza gusa. Gusa ntiyacitse intege, yakomeje gukorana n’abandi bagore, kugeza ubwo yaje kubona amahirwe yo guhabwa inguzanyo na Banki y’abaturage biciye mu mashyirahamwe y’abagore baharanira kwiteza imbere.

umuhoza

Uyu mugore yaje gusaba inguzango yo kugura imodoka arayihabwa, atangira kuyitwarira atwara abagenzi mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali. Ubu uyu mugore abayeho neza kandi abasha kwita ku bana be anabarihira amashuri meza, umuhungu we mukuru yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yigana n’undi mwana utari uwe arera, undi yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye naho umuto yiga mu mwaka kane w’amashuri abanza, aba bose yabashyize mu bigo byiza kuko yasanze nta yindi mpano yaha abana be irenze uburezi.

Uyu mugore ashima cyane gahunda zo gushyigikira abagore ndetse n’amashyirahamwe y’abagore baharanira kwiteza imbere kuko nawe ari byo byamukuye mu kaga yari yaratewe no gushyingirwa ku gahato akiri muto. Ubu Umuhoza Amina abasha kuvuga icyongereza gicye kuko ajya anagira abakiriyab’abanyamahanga, abayeho neza yishimira ibyo yagezeho.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwanyuze caroline9 years ago
    waow! courage mama! kandi ukomere yesu akuri hafi
  • mimi9 years ago
    courage!komeza ujye mbere
  • Anio9 years ago
    courage Amina ndagukunze cyane nzagushaka tuganire nukuri.Imana ikomeze iguhe ubuzima uhahire ibibondo byawe.ntampamvu yogusuzugurwa nabagabo pole kdi mubigeragezo wanyuzemo.kdi ujyukunda gusenga cyane ushimire Imana kubyo yakugejejeho.
  • fabjune9 years ago
    siwumva abagore nkabo nibo bakenewe muri societe nyarwanda pana abahora bateze amaboko kubagabo babo
  • mimy phabiola9 years ago
    Amina njye ndamuzi numubyeyi ukunda gusenga kd ukunda gukora gusa sinarinzineza amatekaye ndanezerewe Amina courge nibindi byose uzabijyeraho igihugu gicyeneye abagore bintwari nkawe
  • john damacen9 years ago
    Uri ntwari peeee!
  • 9 years ago
    UWOMUGOREYIHANGIYE,UMURIMO
  • umubyeyi9 years ago
    wow! dukeneye abantu beshi batekereya like you!
  • RHM9 years ago
    muraho neza ku nyarwnda mwamfasha mukampa number zuwo mubyeyi tukazaganira ko byamfasha.muraba mukoze
  • dad9 years ago
    Nibyize pe, none se nta gitekerezo cyo gushak undi mugabo Amina ??!
  • che9 years ago
    Komeza utsinde rwose!
  • NIYONIZEYE NAOME9 years ago
    NIBWIZA CYANE NA BANDI BAGORE KIMWE NA BAKOBWA BAMWIGIREHO
  • 9 years ago
    akazi .naakazi nasenge imana
  • Celestin9 years ago
    Imana Niyonkuru Kandikugerakure Sikogupfa Mama Nubwo Wateye Intambwe Ariko Uge Ushima Imana.
  • Celestin9 years ago
    Imana Niyonkuru Kandikugerakure Sikogupfa Mama Nubwo Wateye Intambwe Ariko Uge Ushima Imana.
  • 9 years ago
    uyu mugore arahabona icyampa nanjye nkuyu songa mbele usirudi nyuma
  • Alfred Ngizwenimana4 years ago
    Imana Ishimwe Nukuri Yarakoze





Inyarwanda BACKGROUND