Umuhanzi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel bamaze gutandukana n’ubwo batarahabwa impapuro za burundu z’ubutane bwabo, gatanya mu mategeko nayo ikaba izatangira gushakwa mu minsi ya vuba nk’uko byemezwa n’umugabo wa Aline Gahongayire utari no mu Rwanda kugeza ubu.
Amakuru yahamijwe na Gahima Gabriel ubwe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com aho ari Dar-Es-Salam muri Tanzaniya kugeza ubu, yashimangiye ko we na Aline Gahongayire ubu batakiri kumwe ndetse ibyo gutana kwabo benda kubishyira ahagaragara kuko azaza mu Rwanda aje kuzuza ibisabwa byose ngo batandukane byemewe n’amategeko.
Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bari bambikanye impeta mu mpera za 2013
Gahima Gabriel ati: “Njye ubwanjye amakuru nguhaye ni uko ngiye gutandukana na Aline, ibisobanuro byanjye ni uko twembi turi abana beza ariko bikaba bitagishobotse ko tubana ndetse nawe ushobora kumubaza ndetse na status yanjye kuri facebook imaze guhinduka ubu ndi separated kandi mu minsi micye nzagaruka mu Rwanda kandi icyo gihe nzatangira ibigomba gukorwa kugirango ntandukane nawe.”
Gahongayire yagiye agaragaza kenshi ko akunda umugabo we cyane
Nyuma yo kumva iyi nkuru ibabaje ku bakunzi ba Aline Gahongayire, umuryango we n’inshuti n’abavandimwe muri rusange, Inyarwanda.com yabajije Gahima Gabriel icyo yaba yapfuye n’umugore we maze mu magambo ye asubiza agira ati: “Ntacyo nshaka gutangaza mu bitangazamakuru, ibyo nibyo nzasobanurira umuryango wanjye kuko ari wo wamfashije igihe namushakaga”
Gahima Gabriel yemeza ko icyo yapfuye na Gahongayire azagitangariza umuryango gusa
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Aline Gahongayire, n’agahinda kenshi yavuze ko nta byinshi yabona yabivugaho, ndetse ko iby’urugo ntawabimenya ejo cyangwa ejobundi bishobora guhinduka, kandi ko kugeza ubu icyo umugabo we ashaka ari ukwica izina rya Gahongayire cyane ko ari nawe uzwi mu bitangazamakuru. Aline yasobanuye ko afite byinshi bindi bimushengura umutima birimo umwana we w’imfura yabuze mu mezi ane ashize, akaba yumva ibyo adafite icyo yabivugaho.
Tariki 26 Ukuboza 2014, bitabiriye ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bari kumwe kandi bishimanye bigaragara
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO