RFL
Kigali

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yamaze gutandukana n'umugabo we Gahima Gabriel

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/01/2015 10:29
75


Umuhanzi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel bamaze gutandukana n’ubwo batarahabwa impapuro za burundu z’ubutane bwabo, gatanya mu mategeko nayo ikaba izatangira gushakwa mu minsi ya vuba nk’uko byemezwa n’umugabo wa Aline Gahongayire utari no mu Rwanda kugeza ubu.



Amakuru yahamijwe na Gahima Gabriel ubwe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com aho ari Dar-Es-Salam muri Tanzaniya kugeza ubu, yashimangiye ko we na Aline Gahongayire ubu batakiri kumwe ndetse ibyo gutana kwabo benda kubishyira ahagaragara kuko azaza mu Rwanda aje kuzuza ibisabwa byose ngo batandukane byemewe n’amategeko.

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bari bambikanye impeta mu mpera za 2013

Aline Gahongayire na Gahima Gabriel bari bambikanye impeta mu mpera za 2013

Gahima Gabriel ati: “Njye ubwanjye amakuru nguhaye ni uko ngiye gutandukana na Aline, ibisobanuro byanjye ni uko twembi turi abana beza ariko bikaba bitagishobotse ko tubana ndetse nawe ushobora kumubaza ndetse na status yanjye kuri facebook imaze guhinduka ubu ndi separated kandi mu minsi micye nzagaruka mu Rwanda kandi icyo gihe nzatangira ibigomba gukorwa kugirango ntandukane nawe.”

Gahongayire yagiye agaragaza kenshi ko akunda umugabo we cyane

gahongayire

Gahongayire yagiye agaragaza kenshi ko akunda umugabo we cyane

Nyuma yo kumva iyi nkuru ibabaje ku bakunzi ba Aline Gahongayire, umuryango we n’inshuti n’abavandimwe muri rusange, Inyarwanda.com yabajije Gahima Gabriel icyo yaba yapfuye n’umugore we maze mu magambo ye asubiza agira ati: “Ntacyo nshaka gutangaza mu bitangazamakuru, ibyo nibyo nzasobanurira umuryango wanjye kuko ari wo wamfashije igihe namushakaga”

Gahima Gabriel yemeza ko icyo yapfuye na Gahongayire azagitangariza umuryango gusa

Gahima Gabriel yemeza ko icyo yapfuye na Gahongayire azagitangariza umuryango gusa

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Aline Gahongayire, n’agahinda kenshi yavuze ko nta byinshi yabona yabivugaho, ndetse ko iby’urugo ntawabimenya ejo cyangwa ejobundi bishobora guhinduka, kandi ko kugeza ubu icyo umugabo we ashaka ari ukwica izina rya Gahongayire cyane ko ari nawe uzwi mu bitangazamakuru. Aline yasobanuye ko afite byinshi bindi bimushengura umutima birimo umwana we w’imfura yabuze mu mezi ane ashize, akaba yumva ibyo adafite icyo yabivugaho.

Tariki 26 Ukuboza 2014, bitabiriye ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bari kumwe kandi bishimanye bigaragara

Tariki 26 Ukuboza 2014, bitabiriye ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout bari kumwe kandi bishimanye bigaragara

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • louise9 years ago
    yooo aline pole kbsa ibyo bireze arko bibaho mubuzima
  • tiet9 years ago
    mbega sha ihangane pe
  • samysky19 years ago
    Meh !
  • lydia9 years ago
    ndababaye peee nahi mana
  • anny9 years ago
    Ariko Mana tabara ingo, dushingire ibendera kuko iminsi turimo igoye. Aline komera gusa buri kintu cyose kiba kiba gifite impamvu.
  • byiringiro9 years ago
    Ihangane mama turi mubihe byanyuma kuri wowe usenga ikomeze kuri Yesu azakubera byose kandi umenye neza ko agukunda witegure amagambo yurucantege uyime amatwi ibyo nkubwiye ndi umugabo wo kubihamya .
  • jojo9 years ago
    oh pole sana kabisa Imana izi impmvu
  • Berch9 years ago
    Abantu dukwiye kujya dusengera ingo zacu kuko mbona iki gihe bitoroshye
  • THARCY9 years ago
    birashoboka c? Imana ibafashe!
  • kope9 years ago
    Ahaaaaaaaaa ingo ziki gihe zifite abibazo Imana ikwiye kuzitabara kuko burya ari ijuru rito.
  • gigi9 years ago
    oh mbega inkuru ibabaje. Gusa wagira ngo abantu basigaye bashakana harimo gukina pe cg ni satani wateye ingo nugusenga cyane.
  • dina9 years ago
    pole sana aline ubwo ntiyali uwawe kdi uwiteka akorohereze
  • 9 years ago
    byaragaragaraga ko Aline yiconstipa cyane. jye nari mbizi
  • Binama Daniel9 years ago
    Imana ifashe ururugo rukomere rwose.
  • didy9 years ago
    Jyewe ndumva ataribyo ahubwo bashaka kumva ico twavuga nkabanyarwanda kuko niba nibuka neza nkumuntu waruhari mubukwe bwabo nuko Gahima yamusabye kuzamuhafi kugirango hatazabaho gutandukana kuko ariko se yasize abimusabye so ntago mbyemera rero xoxoxox
  • lana9 years ago
    aline ihangane kubura umwana ukabura nuguhoza biragatsindwa ndumva uburibwe bwawe kuko nanjye natakaje umwana wumuhungu nkuko kwawe intimba igushengura yiyongereyeho niyumugabo ugutaye atarakomora inguma chr ihangane mukundwa Yesu azi umubabaro waba mama shima muri byose ndagukunda kdi ujye umusengera
  • lorah 9 years ago
    humura aline,ikintu cyose kiba gifite impamvu kdi umucunguzi wacu azi ibyo dukeneye,harubwo yabazi ngo aragusebeje nyamara imana ikagutambagiza iguha ibyiza,cyabikora icyo mwaba mwapfuye cyose n umugabo mubi habe no kwihangana ngo ukire igikomere cyo kugupfusha!!!nawe ariyerekanye kdi ntubabare buriya ntiyaruwawe kko no guhita yihutira mubitangazamakuru bitweretse ubugabo bwe,yesu agukomeze kdi akwiteho
  • rusizi-kamembe9 years ago
    Aline ihangane kdi ukomere!ibyobireze hose
  • ange9 years ago
    mana weeee,,,sha aline ntakundi wihangane cyane unabisengere pe!!!
  • kayitesi9 years ago
    sha ibi bintu birababaje PE musengere Ingo ziki gihe





Inyarwanda BACKGROUND