Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria uzwi ku izina rya WizKid yibasiwe bikomeye n’abahanzi ndetse n’abaturage ba Uganda nyuma yo kujyayo akavuga ko atazi umuhanzi Jose Chameleone, ibi bikaba byarafashwe nko kubasuzugura no kubirataho kuko Chameleone ari icyamamare kizwi cyane muri Africa.
Ubwo WizKid yajyaga kuri Televiziyo y’igihugu cya Uganda, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko atazi umuhanzi Jose Chameleone ndetse anasobanura ko ari ubwa mbere yamwumva. Nyuma y’ibi abaturage benshi ba Uganda barimo n’abahanzi barababaye cyane, by’umwihariko Pallaso umuvandimwe wa Chameleone akaba yaratutse bikomeye uyu WizKid.
Wizkid yatangaje ko atazi Chameleone
Mu magambo ye Pallaso yatutse Wizkid abinyujije ku rubuga rwa Facebook, akaba yaramusabaga kubaha Uganda akanamenya intera bamaze kugeraho mu muziki wabo kandi akareka kwiyemera no kwirata kuko uwo ari we wese nta ruhare yagize mu iterambere rya muzika ya Uganda.
Chameleone ngo ntazwi na Wizkid
Pallaso yagize ati: “Niba uri muri Uganda ugomba kubaha imirimo y’amaboko yacu. Muri Uganda no muri Africa yose Chameleone arazwi cyane ariko wowe kuvuga ko utamuzi bituma ugaragara nk’icyo ntazi... Ntitaye kucyo uri cyo, twe umuziki wacu twatangiye kuwubaka nta ma label ahari bityo mu gihe uri hano ukwiye kubaha abubatse muzika ya Uganda... “
Pallaso yatutse Wizkid kubera kwirengagiza Chameleone
N’ubwo uyu muhanzi muri Uganda yabashije gukoranayo indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Weasel na Radio, Navio n’abandi, ubu ari mu mazi abira aho abaturage ba Uganda n’abahanzi batandukanye bakomeje kumwotsa igitutu ngo asabe imbabazi abanya Uganda bose kuko gusuzugura Chameleone akavuga ko atamuzi bigaragara nko gusuzugura muzika ya Uganda muri rusange.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO