RFL
Kigali

Umuhanzi Ngombwa Timothy yakoze igitaramo cyo kwimakaza umuco nyarwanda no kuwusigasira

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/03/2015 9:12
3

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 muri IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro habereye igitaramo cy’umuhanzi akaba n’umusizi Ngombwa Timothy. Muri iki gitaramo cyaranzwe n’udukino, imbyino ndetse n’imivugo , uyu muhanzi yataramiye abantu b’ingeri zose bari bitabiriye igitarmo cye harimo n’urubyiruko.

Nubwo kititabiriwe ku buryo bugaragara, Ngombwa Timothy yavuze ko yishimiye kubona n’urubyiruko rwitabira ibitaramo birimo indirimbo z’umuco nkuko intego y’iki gitaramo yari ugusigasira umuco nyarwanda ndetse no kuwimakaza . Si  urubyiruko gusa kuko  iki gitaramo cyitabiriwe n’abasheje akanguhe banyuranye .

Uretse iki gitaramo cyabimburiye ibindi, Ngombwa Timothy yemeza ko agiye gukomeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Mu mafoto uko iki gitaramo cyari cyifashe

Inanga

Urubyiruko narwo rwari rwitabiriye iki gitaramo cy'umuco

Urubyiruko rwari rwaje kumva indirimbo z'umuco no gutaramana n'umuhanzi Ngombwa

Hari abantu b'ingeri zinyuranye

abitabiriye

Hari abantu b'ingeri zinyuranye

Igitaramo

Ngombwa

Ngombwa Timothy afatanyije n'itsinda rye bataramiye abari aho biratinda

Ngombwa

Ngombwa

Abasheje akanguhe nabo bari bitabiriye iki gitaramo

Ngombwa

Ngombwa

Herekanywe amateka muri muzika y'uyu muhanzi

Umuhanzi Ngombwa Timothy yakoze ibihangano bitandukanye byakunzwe n’abatari bake. Muri 1990 yaririmbye indirimbo “Inyange”, muri 1993 aririmba iyitwa “Umwali” n’izindi zinyuranye yagiye aririmba harimo n’izagiye zisubirwamo n’abandi bahanzi nyarwanda.

Read more at: http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/umuhanzi-ngombwa-timothy-agiye-gukora-igitaramo-cy-63107.html
Copyright © Inyarwanda.com, All Right Reserved

Umuhanzi Ngombwa Timothy yibanda ku ndirimbo z’urukundo ndetse n’ibihozo cyane cyane akibanda ku rukundo rw’iguhugu cye Rwanda .

Renzaho Christophe

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zahara umutoni9 years ago
    Miss Mount KENYA se kuki atambaye ikamba ... Ntakarisige dore yararyegukanye....Birashimishije Uwo musaza arabizi pee
  • serge nshogoza 9 years ago
    ibi nari mbizi ko bizaba. ubuhanzi bwaba basaza ni ibiri mu muryango wabo. ndakeka abanyarwanda bagomba kumenya ko abahanzi nkaba ko ari inararibonye. tubashigikire twivuye inyuma. mukomereze aho babyeyi......tubari inyuma!!!
  • Gisele9 years ago
    Mukomereze aho.Ibi byashimishije bose abari bahateraniye. Amashyi menshi kuri mwebwe. Twishimiye ibihangano byanyu.

Inyarwanda BACKGROUND