RFL
Kigali

Umuhanzi Hussein Machozi yahambirijwe akekwaho kurarana n'umugore w'umwe mu bayobozi ba Kenya

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2014 11:48
5


Umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Tanzaniya witwa Hussein Machozi yahawe amasaha 24 ngo abe yamaze kuva mu gihugu cya Kenya vuba na bwangu, ibi akaba yabitegetswe n’umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya wari umaze kumenya ko uyu muhanzi yararanye n’umugore we muri Hoteli i Mombasa.



Uyu muhanzi wari umaze iminsi akora ibikorwa bitandukanye bya muzika ari nabyo byatumaga akunda kuba ari muri Kenya cyane, yahambirijwe igitaraganya nyuma yo gutahurwa ko ashobora kuba atagenzwa na kamwe, ategekwa gutega iyerekeza Dar-es-Salam bidatinze kuko hari amakuru yatahuwe ko yararanye n’umugore w’umuyobozi ukomeye muri Guverinoma ya Kenya ariko kugeza ubu amazina y’uwo muyobozi akaba ataratangazwa.

Uyu muhanzi asanzwe agenda muri Kenya, uyu ni umunyakenyakazi bakundanaga witwa Size 8

Uyu muhanzi asanzwe agenda muri Kenya, uyu ni umunyakenyakazi bakundanaga witwa Size 8

Aya makuru yemezwa n’ikinyamakuru Vibe, avuga ko nyuma y’uko uyu munyapolitiki wo muri Kenya atahuye ko umugore we yamuciye inyuma akararana n’umuhanzi Machozi Hussein, ngo icyo yahise yihutira ari ukwirukana bwangu uyu muhanzi kandi bivugwa ko ashobora kutazongera guhabwa ikaze muri Kenya n’ubwo yari ahafite ibikorwa bya muzika yari atararangiza.

Uyu musore yari amaze kugira abakunzi benshi muri Kenya, ndetse yari ahafite ibikorwa bitandukanye birimo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri icyo gihugu ariko ubu byose bishobora kuba imfabusa kubera icyo kibazo cy’umugore w’umuyobozi yavuzweho ko bararanye muri Hoteli.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ngaho mbwira nawe ubwo ntiyihemukiye uwo mugoreweseki? ahaaaaahaaa
  • Manirankunda jadon johnson9 years ago
    None ivyo amuvugaho nukuri?nibarukuri nasabe imbabazi ibikorwa bibandanye.
  • NTAKIRUTIMANA LABAN9 years ago
    NIBAMUHANE BIVUYE INYUMA
  • doudou9 years ago
    jyewe ndumva bohana umugore, umugabo ntakibazo afite
  • By christelle9 years ago
    Ark urumva machozi bataba bamurenganyije uwo mugore bari babyumvikanye cyeretse iyo bavuga ngo bamufashe kungufu





Inyarwanda BACKGROUND