Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya Diamond yahuye n’akaga gakomeye mu gihugu cy’u Budage aho yari yagiye kwitabira ibitaramo bitandukanye, gutangira kwabyo kukaba twateje imvururu maze ibyari byitezwe nk’ibyishimo bihinduka intambara n’umuvurungano Polisi y’iki gihugu iza kuhagoboka.
Nk’uko byemezwa na Diamond ubwe, abafana bari bamutegereje ku bwinshi muri iki gihugu mu ijoro ryo kuwa gatandatu maze bigera mu gicuku nta muhanzi barabasha kubona, Diamond n’abandi bahanzi baza kuhagera ku isaha ya saa kumi za mu gitondo aho abafana babakirije kubatera amacupa n’ibindi bintu bitandukanye bajugunyaga ku rubyiniro.
Diamond yibasiwe n'abafana mu gihugu cy'u Budage
Aba bafana bari bishyuye arenga 20.000 kuri buri muntu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru OldMombasa akomeza abivuga, batangiye gutegereza abahanzi guhera ku isaha ya saa yine z’ijoro aho bategereje abahanzi bakabura n’umwe bamwe bagacika intege bakitahira abandi bagategereza kugeza ku isaha ya saa kumi za mugitondo, abo bategereje bakaba ari nabo barakaye bagashaka kugirira nabi abahanzi ubwo bahageraga muri urwo rukerera.
Polisi y'u Budage yaje kuhagoboka nyuma yo kwibasirwa n'abafana
Ibintu byaje kuba ibindi ubwo Diamond yatangazaga ko ataza kuririmba kubera ko ibyuma by’amajwi bitari bimeze neza maze abafana bamutera amacupa n’intebe, gusa uyu muhanzi yaje kugobokwa na Polisi y’igihugu cy’u Budage yaje guhita ihagera imukura aho, umusore w’umu Dj wakoraga akazi ko gukina umuziki we akaba yibasiwe cyane ndetse aranakomeretswa ajyanwa mu bitaro.
Diamond yaje gukizwa na Polisi ahungishwa abafana bashakaga kumugirira nabi
Diamond ariko we yasobanuye ko ibyabaye byose nta kosa rye ririmo kuko ubusanzwe we yari umushyitsi mu gihugu cy’u Budage, amakosa yose akaba yayashyize ku bateguye iki gitaramo ari nabo bagombaga kugenera abahanzi igihe bagerera ku rubyiniro.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO