RFL
Kigali

Umugore wari kumwe na Akon aza mu Rwanda ni umufasha we wa 4, arasaba ko yakwemererwa n'abandi

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/10/2014 10:32
2


Nyuma y’uko Akon aciye mu Rwanda ari kumwe n’umugore benshi batabashije kumenya neza uwo ari we, byamaze kumenyekana ko yari umugore we wa kane witwa Unique kandi akaba asaba ko igihugu abamo cyaha uburenganzira abagabo bagashaka abagore benshi, bityo nawe akaba yakomeza kwiyongeza abandi bagore kuko abona byagira akamaro.



Mu gitondo cya kare cyo ku itariki 19 Nzeri 2014 nibwo icyamamare Akon yageze mu Rwanda, amara akanya gato muri Hotel Des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, aho yahise ava yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yari afite igitaramo tariki 21 Nzeri 2014. Ubwo yari mu mujyi wa Kigali, yari ari kumwe n’umugore atashakaga ko abantu bamufotora, abantu benshi bakaba batarabashije kumenya uwo ari we ndetse n’impamvu yaba yarangaga ko afotorwa.

akon

akon

Abantu benshi i Kigali bifotoranyije na Akon ariko ntiyashakaga ko hari uwafotora uyu mugore we

Abantu benshi i Kigali bifotoranyije na Akon ariko ntiyashakaga ko hari uwafotora uyu mugore we

Umugore wa Akon yari amaze kumwinjiza mu modoka, ntiyashakaga ko bamufotora

Umugore wa Akon yari amaze kumwinjiza mu modoka, ntiyashakaga ko bamufotora

N’ubwo abantu benshi bibajije kuri uyu mugore ndetse bakanayoberwa impamvu yaba adashaka ko mu Rwanda bamufotora, Akon ubwo yari muri Kenya uyu mugore yarafotowe ndetse na Perezida Uhuru Kenyata amumubazaho, nyuma y’uko Akon atangarije Kenyata ko ari umugore we wa kane ibinyamakuru byo muri Kenya bikaba byaratangiye kwerekana ko uyu muhanzi akabya gukunda abagore, ibi bikaba ari nabyo bishobora gutuma yaraje mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kurinda ba gafotozi ko bamufotorera umugore kuko muri Kenya hari abari bamaze kwerekana ko batamwishimiye. Ubusanzwe uyu mugore we witwa Unique, yahoze ari umubyinnyi be hanyuma aza kumukunda amugira umugore we usanga abandi batatu asanganywe.

Akon ubwo yari yakiriwe na Perezida Kenyata, yari kumwe n'uyu mugore we Unique

Akon ubwo yari yakiriwe na Perezida Kenyata, yari kumwe n'uyu mugore we Unique

Kenyata yaje kubaza Akon iby'uyu mugore bari bari kumwe

Kenyata yaje kubaza Akon iby'uyu mugore bari bari kumwe

Akon usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba akomoka mu gihugu cya Senegal, mu bihugu bitandukanye yagiye ajyamo yagiye avugwaho gukunda abagore baho, ndetse ubwo aheruka muri Uganda yavuzweho kuba yarateye inda umugore ufite umugabo wo muri iki gihugu. Ibijyanye no gukunda abagore kuri we, ntibimutera isoni ahubwo abona n’abandi bose bagiye bashaka abagore benshi byagira akamaro ku muryango mugari w’abantu.

Ubwo Akon yabazwaga n’ikinyamakuru TMZ niba abona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakwiye gushyiraho itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, yatangaje ko ibi byaba ari byiza cyane kuko byagabanya intonganya mu ngo, umugabo akajya aryamana n’abagore benshi ariko ntabikore mu bwihisho kuko baba bazwi nta we yihisha.

REBA HANO VIDEO AKON ASOBANURA ICYO ATEKEREZA KU KUGIRA ABAGORE BENSHI

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwe9 years ago
    Yuuuuuuuuuuuuuuu bravo ubwo niba abo bagorebe nabo bagira abandi ba types.win win
  • Rwema9 years ago
    Ruhaya uyu niyijyanire ingeso ze ntazo dukeneye iwaci i Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND