RFL
Kigali

Umugabo yatawe muri yombi azira kubeshya abagore n'abakobwa basaga 16 bakabana yiyita ingaragu

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/10/2014 14:33
1


Umugabo ukomoka mu gihugu cya Gambia witwa Sonko Tijan yatawe muri yombi nyuma yo kugenda ateka imitwe ku bagore n’abakobwa, ubu akaba yari amaze gushakana n’abagore bane, afite abo bari baramaze kwemeranywa kurushinga (fiancées) bagera kuri 7 hamwe n’abandi bakobwa bakundanaga (girlfriends) batanu.



Uyu mugabo yatawe muri yombi ari mu mujyi wa Vienna muri Autriche, nyuma y’aho abagore be babiri baje kuvumbura ko bahuje umugabo bashakanye nawe, baza no gutuma ibindi byose bijya ahagaragara. Uyu mugabo akaba yaragendaga akundana n’abagore hirya no hino muri iki gihugu, agapanga nabo kubana byemewe n’amategeko ubundi buri wese akagenda amubeshya ko ari we gusa ubundi akagenda ashaka n’abandi mu duce dutandukanye.

Umwe muri aba bagore witwa Sonja Maier wahuye n’uyu mugabo akagirango aritomboreye, yemeza ko yahuye na Sonko Tijan w’imyaka 28 ukomoka muri Gambia bahuriye mu kabari, hanyuma bagahita bakundana ndetse nyuma y’ukwezi kumwe bagahita bakora ubukwe bakabana.

Nk’uko amakuru dukesha Dailymail akomeza abivuga, aba bombi bamaze umwaka babanye neza ndetse n’umugore yaje gutwita, biza kugera ubwo umugore yagiye ku rubuga rwa Facebook maze abona umuntu ufite ifoto y’umuntu usa n’uwo mugabo we, aje kureba neza asanga ni wa mugabo we ndetse abona n’ibindi bimenyetso ko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma kuko yabonaga ifoto yarakoreshejwe n’umuntu umwita umugabo we.

Ibi byaje gutuma avugisha uwo mugenzi we, baraganira maze baza kuvumbura ko uwo mugabo ababangikanya ari nabyo byatumye bamujyana kuri Polisi, baza gusanga afite n’abandi bagore n’abakobwa benshi abeshyabeshya buri umwe umwe ko ari we bakundana.

Nyuma byaje kuvumburwa ko afite abagera kuri 16 abeshya ko akundana nabo, muri abo hakaba harimo batatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, hakabamo abagera kuri 7 bateganyaga kuzabana mu minsi ya vuba (fiancées) ndetse n’abandi bagara kuri 5 bakundanaga nabo iby’urukundo rwabo bikiri mu nzira. Gusa kuri aba bagore basezeranye, hiyongeraho undi mugore umwe yasize iwabo muri Gambia ndetse yanasiganye n’abana babyaranye. Muri aba yabeshyaga, umuto afite imyaka 22 naho umukuru afite 44

Aba bagore bose yagendaga buri umwe amubeshya ko ari ingaragu kugeza no ku bana b’abakobwa yakundanaga nabo, akaba kandi yaragendaga abaka amafaranga, akabasha kubakuraho ibyo kurya n’aho kuba kuko nta bundi bushobozi yari afite muri Vienna, akaba kandi yaragiye abyarana nabo kuko Polisi yasanze afite abana bane yabyaranye n’abo bagore be ndetse n’abakobwa babiri bakundanaga bakaba bari batwite. Uretse aba bagore n’abakobwa babashije kuboneka, bivugwa ko uyu mugabo yaba yari afite n’abandi benshi batabashije guhita bagaragara, kuko yari amaze kuyogoza agace k’Uburasirazuba bwa Autriche.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    imana is him we ko yamenyekanye ibyo yashakaga atabingezeho





Inyarwanda BACKGROUND