Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015 nibwo habaye umuhango wo gusengera akabozi b’Imana bayoboye Itorero rya EPR mu Rwanda (Eglise Presbyterienne au Rwanda).
Uyu muhango wabereye mu giterane cyari cyahuje imbaga nyamwinshi kuri Petit stade i Remera kuri uyu wa 29 Werurwe 2015 ukaba wari witabiriwe n'abantu batari bake.
Uyu muhango waranzwe no gusengera abayobozi bashya ba EPR aribo Rev. Dr Pascal Batariganya wabaye perezida wa EPR na Rev Julie Kandema akaba ariwe vice-Presindente wa EPR,uwo muhango ukaba warayobowe na Rev Prof Elisee Musemakweri wacyuye igihe ku buyobozi bwa EPR mu Rwanda.
Rev. Dr Pascal Batariganya niwe wahawe inshingano zo kuyobora EPR
Rev. Julie Kandema niwe wabaye umuyobozi wungirije mu Itorero EPR
Barahiriye imbere y'abakristo kubw'inshingano nshya bahawe
Barahiriye imbere y'abakristo kubw'inshingano nshya bahawe
Bishop Dr.Henrich Bedfod akaba uhagarariye itorero EPR mu gihugu cy’ubudage, niwe watangije umuhango nyirizina. kubuyobozi bushya kandi ko bagomba guharanira ishingano bahawe.
iki giterane cyaranzwe kandi n’ibihe byiza , cyane ko cyari kirimo amakorari yari aturutse mu duce twose tw’u Rwanda yo muri Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR) by’umwihariko korali yitwa Kimala yari yaturutse mu gihugu cya Tanzaniya mu itorero ry’abaruteli , ndetse n’abashyitsi bari baturutse muri Amerika n’ubudage.
Korali Kimala yaturutse Tanzaniya
Ikindi tutabura kubabwira ni uko cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’amatorero atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’igihugu batandukanye.
Reba amafoto y'uko byari bimeze
Rev. Pastor Sibomana Jean uyobora ADEPR yari ahari
Ambasaderi Joseph Habineza wari Minisitiri w'Umuco na Siporo nawe yari ari muri uyu muhango
Minisitiri Kaboneka ufite amadini mu nshingano ze nawe yari yitabiriye uyu muhango
Bishop Dr.Henrich Bedfod akaba uhagarariye itorero EPR mu gihugu cy’Ubudage
Bapfukamye hasi barasengerwa
Rev. Dr Pascal Batariganya umuyobozi mushya wa EPR yahawe impano y'inka
Bamuhaye n'izindi mpano zitandukanye
(Iburyo)Dr Pierre Damien Habumuremyi Minisitiri w'intebe wacyuye igihe nawe yari yitabiriye uyu muhango,hano we na Joseph Habineza barimo kuririmba izo mu gatabo
Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO