Muri iyi minsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amashusho agaragaza umukozi urera umwana mu gihugu cya Uganda amukubita cyane ndetse anamukorera ibikorwa bikabije by’iyica rubozo.Uyu mukobwa yatawe muri yombi na polisi.
Uko byagenze
Nk’uko bigaragazwa n’ayo mashusho(video) umukozi wo mu rugo w’umukobwa witwa Jolly Tumuhiirwe w’imyaka 22 aba ari kugaburira umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri witwa Aneela bicaye mu ruganiriro(salon).Aya mashusho akomeza agaragaza uyu mwana asa n’uwanga gutamira bimwe bisanzwe by’abana bato.
Uyu mukobwa ahirika uyu mwana hasi mu buryo bwa kinyamaswa
Uyu mwana akimara kwanga gutamira uyu mukozi ahita atangira kubyirira ndetse agahita amuhirika hasi mu buryo bwa kinyamaswa ndetse agatangira kumuhondagura ikintu kimeze nk’itoroshi mu buryo bwa kinyamaswa.
Uyu mukozi akandagirana ubugome bukabije uyu mwana
Nk’uko ayo mashusho akomeza abigaragaza, ubugome bw’uyu mukozi ntibuhagararira aho kuko mu gihe umwana akiryamye hasi arira atangira kumukandagira mu buryo bw’iyicarubozo.
Mbere yo kumukandagira, yarabanje amuhondagura ikintu kinini kimeze nk'itoroshi
Ubwo Kamanzi Eric, se w’uyu mwana witwa Aneela wakorewe amahano, yavaga ku kazi yaje kureba amashusho y’ibyiriwe bibera mu nzu ye nk’ibisanzwe.Amakuru avuga ko ubwo Kamanzi yabonaga ibyakorewe umwana we byamunaniye kwihangana ahita afata Tumuhiirwe aramuhondagura.
Uyu mukozi yakoreye uyu mwana ibikorwa birenze ukwemera nyamara ngo yari ashinzwe kumurera
Nyuma yo gukubitwa cyane na Kamanzi, Tumuhiirwe yahise ajya kumurega kuri polisi maze ahita atabwa muri yombi azira guhohotera umukozi we wo mu rugo.Ubwo yabazwaga icyatumye akora ibi Kamanzi yahise yerekana amashusho agaragaza ibyo uyu mukozi yakoreye umwana we maze polisi ihita imurekura ako kanya ahubwo ihita ita muri yombi uyu mukobwa n’ubwo atakibasha kugenda kugenda kubera ukuntu Kamanzi yamuvunaguye.
Ku bw'amahirwe uyu mwana ntacyo yabaye
Gusa ariko,igishimishije ni uko nyuma yo gukorerwa amahano n’uwari umaze amezi atatu ashinzwe ku murera uyu mwana Aneela w’imyaka 2 ntacyo yabaye kuko yakurikiranwe n’abaganga bihagije.
Iki kibazo kikaba cyuarahagurukije abantu benshi mu gihugu cya Uganda ndetse umuyobozi mukuru wa polisi yo mu gihugu cya Uganda General Kale Kayihura akaba yahise ategeka ko hatangira ibarura rusange ry’abakozi bose bo mu rugo muri iki gihugu.
Se w'uyu mwana witwa Kamanzi yamaze kubona ibyakorewe umwana we kwihangana biramunanira ahondagura uyu mukozi amugira intere
Nyuma y'aya mahano muri Uganda hahise hasohoka itegeko ryo kubarura abakozi bose bo mu ngo
Kugeza ubu hategerejwe kumenya igihano kizahabwa uyu mukobwa nyuma yo kwitaba urukiko aho ashinjwa ibikorwa by’iyica rubozo ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Urubanza rwe ruteganyijwe kuba tariki ya 8/12/2014.
Gusa ariko n’ubwo yakoze iki gikorwa cy’ubunyamaswa nawe ntiyorohewe kuko ubu agendera mu kagare ndetse atakibasha no kurya kubera ukuntu Kamanzi yamugize nyuma yo kubona ibyo yakoreye umwana we.
Reba hano amashusho agaragaza ibyo uyu mukozi yakoreye umwana yari ashinzwe kwitaho(Aya mashusho ashobora kugutera ubwoba)
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO