RFL
Kigali

Uganda :Ikibazo cy'ubunyamaswa umukozi wo murugo yakoreye umwana yareraga cyafashe indi ntera-AMASHUSHO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/11/2014 8:56
63


Muri iyi minsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amashusho agaragaza umukozi urera umwana mu gihugu cya Uganda amukubita cyane ndetse anamukorera ibikorwa bikabije by’iyica rubozo.Uyu mukobwa yatawe muri yombi na polisi.



Uko byagenze

Nk’uko bigaragazwa n’ayo mashusho(video) umukozi wo mu rugo w’umukobwa witwa Jolly Tumuhiirwe w’imyaka 22 aba ari kugaburira umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri witwa Aneela bicaye mu ruganiriro(salon).Aya mashusho akomeza agaragaza uyu mwana asa n’uwanga gutamira bimwe bisanzwe by’abana bato.

Tmuhiire

Uyu mukobwa ahirika uyu mwana hasi mu buryo bwa kinyamaswa

Uyu mwana akimara kwanga gutamira uyu mukozi ahita atangira kubyirira ndetse agahita amuhirika hasi mu buryo bwa kinyamaswa ndetse agatangira kumuhondagura ikintu kimeze nk’itoroshi mu buryo bwa kinyamaswa.

ug

Uyu mukozi akandagirana ubugome bukabije uyu mwana

Nk’uko ayo mashusho akomeza abigaragaza, ubugome bw’uyu mukozi ntibuhagararira aho kuko mu gihe umwana akiryamye hasi arira atangira kumukandagira mu buryo bw’iyicarubozo.

ug

Mbere yo kumukandagira, yarabanje amuhondagura ikintu kinini kimeze nk'itoroshi

 Ubwo Kamanzi Eric, se w’uyu mwana witwa Aneela wakorewe amahano, yavaga ku kazi yaje kureba amashusho y’ibyiriwe bibera mu nzu ye nk’ibisanzwe.Amakuru avuga ko ubwo Kamanzi yabonaga ibyakorewe umwana we byamunaniye kwihangana ahita afata Tumuhiirwe aramuhondagura.

ug

Uyu mukozi yakoreye uyu mwana ibikorwa birenze ukwemera nyamara ngo yari ashinzwe kumurera

Nyuma yo gukubitwa cyane na Kamanzi, Tumuhiirwe yahise ajya kumurega kuri polisi maze ahita atabwa muri yombi azira guhohotera umukozi we wo mu rugo.Ubwo yabazwaga icyatumye akora ibi Kamanzi yahise yerekana amashusho agaragaza ibyo uyu mukozi yakoreye umwana we maze polisi ihita imurekura ako kanya ahubwo ihita ita muri yombi uyu mukobwa n’ubwo atakibasha kugenda kugenda kubera ukuntu Kamanzi yamuvunaguye.

Aneela

Ku bw'amahirwe uyu mwana ntacyo yabaye

Gusa ariko,igishimishije ni uko nyuma yo gukorerwa amahano n’uwari umaze amezi atatu ashinzwe ku murera uyu mwana Aneela w’imyaka 2 ntacyo yabaye kuko yakurikiranwe n’abaganga bihagije.

Iki kibazo kikaba cyuarahagurukije abantu benshi mu gihugu cya Uganda ndetse umuyobozi mukuru wa polisi yo mu gihugu cya Uganda General Kale Kayihura akaba yahise ategeka ko hatangira ibarura rusange ry’abakozi bose bo mu rugo muri iki gihugu.

Kamanzi

Se w'uyu mwana witwa Kamanzi yamaze kubona ibyakorewe umwana we kwihangana biramunanira ahondagura uyu mukozi amugira intere

Kamanzi

Nyuma y'aya mahano muri Uganda hahise hasohoka itegeko ryo kubarura abakozi bose bo mu ngo

Kugeza ubu hategerejwe kumenya igihano kizahabwa uyu mukobwa nyuma yo kwitaba urukiko aho ashinjwa ibikorwa by’iyica rubozo ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.Urubanza rwe ruteganyijwe kuba tariki ya 8/12/2014.

Gusa ariko n’ubwo yakoze iki gikorwa cy’ubunyamaswa nawe ntiyorohewe kuko ubu agendera mu kagare ndetse atakibasha no kurya kubera ukuntu Kamanzi yamugize nyuma yo kubona ibyo yakoreye umwana we.

 Reba hano amashusho agaragaza ibyo uyu mukozi yakoreye umwana yari ashinzwe kwitaho(Aya mashusho ashobora kugutera ubwoba)

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hirwa jean claude9 years ago
    uwo mukozi akwiriye guhanwa byintangarugero ku bwibyo bikorwa byakinyamaswa yakoreye uwo mwana yarabereye umurezi
  • 9 years ago
    uwo mukobwa ntago yahana atyo ngo ababarirwe
  • Madudu9 years ago
    mana nyagasaniwe gusa lmana irengere abana bababyeyi tuzinduka tugenda kuko barashize nawe uzarebe ukuntu umwana usanga atinya umukozi kurusha umubyeyi hariya naho ni NB kandi biri hose
  • young9 years ago
    Amashusho ntafunguka
  • Salim dimaria9 years ago
    Uwo mukobwa agomba guhanwa byintanga rugero
  • 9 years ago
    Uwo aba akwiuye gupfa kubra naw yagira yice umwana atac amuhora naho wob upfa ikint nabavyeyi biwe ntiwokorer umwna ikibi kurya ari nka jw noca ndamwica..ibindiii bikaza munyuma!!!
  • 9 years ago
    Uwo aba akwiuye gupfa kubra naw yagira yice umwana atac amuhora naho wob upfa ikint nabavyeyi biwe ntiwokorer umwna ikibi kurya ari nka jw noca ndamwica..ibindiii bikaza munyuma!!!
  • MICO NYAGATARE9 years ago
    UWOMUKOZI IBINTU YAKOZE AYAKATIRWE BURUNDU?
  • 9 years ago
    shetani niyo kabisa yarigiz umuntu ndabira umuntu nkuyo vrmmm
  • 9 years ago
    aka gafilme gateye ubwoba kkndi ka idiamini dada.nugusengera abana bacu nanjye narimfite umukozi wagaburiraga umwana wanjye kwisahane yogeje mumazi yakoropesheje
  • flora9 years ago
    waoooo narinzingo kamanzi yahamagaye police iramufunga gusa.numuntu wumugabo yarakoze kumuvuna ahubwo iyo amuca umugongo nkuko yaragambiriye kuwuca umwana.noneho ndumva nezerewe narinzingo cyirafunzwe gusa
  • mimi9 years ago
    mwababyeyi mwe akaga karagwira siryo nabonye kuruyu muziranenge! mwabantu amoko aragwira umukobwa muzima yice umwana bene kariya kegeni boshye inyamaswa! narumiwe.cyakora bitubere isomo tuge tugyenzura abakozi bacu.burya niyo umwana atagira icyavuga haribimenyetso agaragaza ko atishimiye umukozi,exemple kumwanga ukabona 1mois zirashize uzamenyeko adafashwe neza.hagataho nuko arubukene bugira nabi twese twakagombye gutunga camera.byibuze wamenya umukozi mubi ataragira ibyo yabgiza.ndangize nshimimana yarinze kariya kana nkayishyira mubiganza abana bacu muri rusange barerwa nabakozi
  • bianca9 years ago
    uriya mukozi ni inyamaswa, yari kuzica kariya kana pe!!!
  • didi9 years ago
    Umva uwo mukozi bamuhe igihano cyaburunfu cyangwA bakureho ishyano ryinyamaswa
  • Rukundo9 years ago
    Mbega Umukobwaweee! Ahanwe Byintanga Rugerope
  • ishimwe ramadhan9 years ago
    ngewe byandenze pe!arko kubwange ndumva bitaringobwako uwomubyeyi yihutira kwihorera kko uwo mukozi afite impamvu nyamukuru yatumye akora ibyo arko nubwo ntarinaba umubye nagira ababyeyi inama yokuzajya bashaka abakozi babanje kumenya abaribo kumutima arko tutirengagijeko hari nababyeyi batoteza abakozi kuburyo umukozi ashoborakubuzwa uburenganzi ibyo bikaba intandaro yokuba umukozi yabiryoza abo baziranenge
  • shema9 years ago
    yeweeee ubu nubugome bukomeye cyane uyu muyaya bamuhe imbwa zimurye
  • Straton9 years ago
    Yooooo! Nyamara hari amakuru yavugaga ko aka kana kitabye Imana! Ariko niba abaganga babashije kukitaho ku bwa Nyagasani kagakira,Imana ishimwe cyane.
  • Innocent9 years ago
    Kamanzi mbona azajya mu ijuru kabisa kuko ni ababyeyi bake babona ibyo uyu mukozi yakoreye umwana ngo bamusige akibasha no kugendera mu kagare, batamwohereje Rusororo iwabo wa twese.
  • kimararungu myriam9 years ago
    wallah namwica namwica





Inyarwanda BACKGROUND