Umwuka mubi, ubwumvikane bucye no kutavuga rumwe bikomeje kugaragara hagati y’umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi ku izina rya Bosebabireba n’itorero asanzwe asengeramo rya ADEPR, uyu muhanzi arabashinja ubwambuzi no kumubangamira mu kazi ke ariko itorero naryo ngo ryaramuhagaritse.
Komite y’abahanzi bo mu itorero rya ADEPR iyobowe n’umuhanzi akaba na Pasiteri Mugabo Venuste, mu minsi ishize yafashe icyemezo cyo guhagarika Theo Bosebabireba mu itorero rya ADEPR ndetse inashyikiriza iyi myanzuro ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ariko bibanza gukorwa mu ibanga, icyemezo uyu muhanzi yafatiwe kikaba ari uguhagarikwa by’agateganyo hanyuma ubuyobozi bukuru bugasuzuma imyitwarire mibi imuvugwaho irimo ubusambanyi n’ubusinzi, basanga bimuhama akaba yanasezererwa burundu mu Itorero rya ADEPR.
Uwiringiyimana Theo uzwi nka Bosebabireba yahagaritswe by'agateganyo muri ADEPR kubera ingeso mbi zimuvugwaho
Nk’uko Mugabo Venuste yabitangarije Inyarwanda.com, uyu muhanzi Theo Bosebabireba yavuzweho ingeso mbi zirimo kuba yarabyaranye n’umukobwa witwa Ingabire bigeze kujya baririmbana mu ndirimbo ze, ndetse ubu bikavugwa ko Theo Bosebabireba yaba ari we umukodeshereza akanamutunga ku Kimironko mu mujyi wa Kigali kandi asanzwe ari umugabo ufite umugore we, ibi bikiyongera ku kuba uyu mugabo aherutse kuvugwaho ko yanyweye inzoga mu kabari kitwa Ebenezer akanabambura, ibyo kimwe n’ibindi byose bibi avugwaho bikaba byaratumye bafata icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo nka Komite ishinzwe abahanzi muri ADEPR.
Uku guhagarikwa kwatumye Theo Bosebabireba abuzwa kuba yagira ahantu aho ariho hose aririmbira mu itorero rya ADEPR, kuburyo n’igikorwa iri torero ryari ryaratangaje ko rizamwifashishamo mu gihugu cya Uganda cyabaye ariko bakajyana abandi bahanzi uyu Theo Bosebabireba bakamusiga.
Mugabo Venuste Uyobora Komite y'abahanzi muri ADEPR
Ku ruhande rwa Uwiringiyimana Theo uzwi nka Bosebabireba, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko atanemera iyo Komite y’abahanzi kuko asanga hari n’abahanzi baba bafite amashyari, by’umwihariko uyu Pasiteri Mugabo Venuste we ngo akaba ari umuhanzi ariko ukigendera ku ndirimbo imwe ya kera mbere y’imyaka icumi, bityo akaba abona uyu Mugabo Venuste atanakwiye kuba umuyobozi w’abaririmbyi kuko iby’abahanzi atazi aho biva n’aho bijya.
N'ubwo ashinjwa ubusambanyi n'ubusinzi, we asanga hari amashyari ashobora kuba ari mu bayobora Komite y'abahanzi ba ADEPR
Nk’uko Theo akomeza abivuga, kuri we asanga ibi bintu bikomeje gukuririzwa nyuma y’aho atangaje ko itorero rya ADEPR rimurimo umwenda umaze imyaka irindwi kandi ubu akaba yaranamaze gushaka umwunganizi mu mategeko akamubwira ko bagomba kumwishyura, naho ibyo kumuhagarika byo akaba yemeza ko we akiri mu itorero kandi ko ibyo kumuhagarika ari iby’iyo Komite ishaka kubikuririza.
SOMA INKURU BIJYANYE:
Nk’uko Theo Bosebabireba akomeza abivuga, uyu mukobwa Ingabire bamushinja ko babyaranye ngo ntanamuheruka kuko baherukana ubwo baririmbanaga, ndetse ngo yashatse no kuba yabaza amakuru ye atinya ko abantu bagirango koko hari icyo bapanga kuko ubusanzwe ngo ari ukubeshya batigeze banaryamana, ngo icyo azi ni uko yasengeraga ku Muhima kandi ngo aho ku Kimironko bavuga ko amucumbikiye ni hamwe mu hantu atajya anakunda kugera muri uyu mujyi wa Kigali.
Ese amaherezo ya ADEPR na Theo Bosebabireba ni ayahe?
Uyu muhanzi ariko avuga ko Mugabo Venuste atazi icyo amuziza kuko abona bimaze kuranga imbibe, uyu kandi ngo ni umuturanyi we by’umwihariko akaba ari nawe wamubwirije ubutumwa agatuma akizwa, akaba atumva ukuntu umuntu yubaha akesha kuba yaramubwirije ubutumwa bwiza ari we waba ugenda agaragaza kumurwanya mu bikorwa bye bya muzika.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO