RFL
Kigali

U Rwanda rwagombaga guhagararirwa na Arthur na Frank Joe rwakuwe mu marushanwa ya Big Brother Africa

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/09/2014 8:44
6


U Rwanda rwakuwe mu marushanwa ya Big Brother Africa ndetse kugeza ubu abanyarwanda babiri bagombaga kuba baragiye muri Afrika y’Epfo aho aya marushanwa agomba kubera ntibabashije kugenda, Minisiteri y’Umuco na Siporo ikaba yo ivuga ko ikigerageza n’ubwo kugeza ubu bigaragara nk’ibikomeye.



Mu byatumye u Rwanda rusezererwa, harimo ikibazo cya Visa bitewe n’uko abagomba kwitabira ariya marushanwa bagomba kuba bafite Visa ibemerera kumara amezi atatu muri Afrika y’Epfo ari naho aya marushanwa azabera, kandi kugeza ubu Ambasade ya Afrika y’Epfo mu Rwanda ikaba itagikora bityo bikaba bikigoye. Bikaba bivugwa ko babiri bari batoranyijwe mu guhagararira u Rwanda bakaba ari Nkusi Arthur na Frank Joe.

Mu majonjora ya mbere yakozwe, aba barindwi nibo bari bakomeje

Mu majonjora ya mbere yakozwe, aba barindwi nibo bari bakomeje

Hagati aho ariko hari amakuru yavugwaga ko ubuyobozi bwa Big Brother Afrika bwaba ari bwo bwandikiye abateguraga iki gikorwa mu Rwanda bakababwira ko u Rwanda ruhagaritswe, gusa ngo bakaba bagikomeje kugerageza ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka.

Ubusanzwe abatoranyijwe bagombaga kugenda kuwa gatanu w’icyumweru gishize ariko ntibabashije kugenda, iri rushanwa rikaba rigomba gutangira kuwa gatandatu tariki 7 Nzeri bivuga ko kugeza ku itariki ya gatandatu ari bwo amakuru yose y'amavu n'amavuko y'isezererwa ry'u Rwanda azamenyekana cyangwa se haramuka hagize ikindi gishya kiba nabwo kigatangazwa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ggggg9 years ago
    erega u rwanda rufite ibibazo...
  • lk9 years ago
    barebe neza niba nta political issues zibiri inyuma then barebe ibishoboka ibitemera babireke
  • 9 years ago
    birababaje kweri ukuntu nari mbiteguye kubareba 24h
  • 9 years ago
    birababaje kweri ukuntu nari mbiteguye kubareba 24h
  • Giselle9 years ago
    Shame pole not your fault guys,you tried to represent the country but your rights were held.Nonese ntimwabwira biggy agaha uwo mwanya wanyu kubanyarwanda bari muri afrika yepho?
  • Mouna amali 9 years ago
    ahubgo njyewe ndagirango mbabaze niba mwaba muzi niba gutangazaa abntu bazahagarira igihugu mbere y uko irushanwa ritangira binyurara na terms and conditiond za BBA !!! iyo ab contestants bamenyekanye that can rid to direct evictions mbere yukp irishanwa ritngira! mu busanzwee ibitngazmakuru bib bikeka ariko ntibyyemeza bidasubirwaho abazahgarira igihugu runaka ! iyo niyo mpavu ahubgo ishobora gutuma ruvamo rutaranajyamo! umwaka ushize muri BBA the chase habuze gato ngo Namibia ivemo kuko ibitanagazamakuru byaho byari byaramaze gutangaza abazayihagararira! icyo nicyo muzabamuzize ahubgo nimunavamo !! kuko BiGgie ajya gushyiramo uRwanda yarabizi ko iyi Ambassade yabo itagikora kdi ibyo ntibibuza ko hari ukundi umuntu yasaba visa ! so muzizira rero





Inyarwanda BACKGROUND