U Rwanda rwakuwe mu marushanwa ya Big Brother Africa ndetse kugeza ubu abanyarwanda babiri bagombaga kuba baragiye muri Afrika y’Epfo aho aya marushanwa agomba kubera ntibabashije kugenda, Minisiteri y’Umuco na Siporo ikaba yo ivuga ko ikigerageza n’ubwo kugeza ubu bigaragara nk’ibikomeye.
Mu byatumye u Rwanda rusezererwa, harimo ikibazo cya Visa bitewe n’uko abagomba kwitabira ariya marushanwa bagomba kuba bafite Visa ibemerera kumara amezi atatu muri Afrika y’Epfo ari naho aya marushanwa azabera, kandi kugeza ubu Ambasade ya Afrika y’Epfo mu Rwanda ikaba itagikora bityo bikaba bikigoye. Bikaba bivugwa ko babiri bari batoranyijwe mu guhagararira u Rwanda bakaba ari Nkusi Arthur na Frank Joe.
Mu majonjora ya mbere yakozwe, aba barindwi nibo bari bakomeje
Hagati aho ariko hari amakuru yavugwaga ko ubuyobozi bwa Big Brother Afrika bwaba ari bwo bwandikiye abateguraga iki gikorwa mu Rwanda bakababwira ko u Rwanda ruhagaritswe, gusa ngo bakaba bagikomeje kugerageza ngo barebe uko iki kibazo cyakemuka.
Ubusanzwe abatoranyijwe bagombaga kugenda kuwa gatanu w’icyumweru gishize ariko ntibabashije kugenda, iri rushanwa rikaba rigomba gutangira kuwa gatandatu tariki 7 Nzeri bivuga ko kugeza ku itariki ya gatandatu ari bwo amakuru yose y'amavu n'amavuko y'isezererwa ry'u Rwanda azamenyekana cyangwa se haramuka hagize ikindi gishya kiba nabwo kigatangazwa.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO