Mu gitaramo cya kabiri cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Nyamagabe, mubyara wa Paccy akaba n’inshuti ye magarara Elyse, yagaragaye mu y’indi shusho nshya itandukanye ni uko bwa mbere yari yagaragaye amufasha ku rubyiniro ndetse bikaza kunengwa kuko byagaragara ko ubushobozi bwe buri hasi.
Muri iki gitaramo cya kabiri, Uyu mukobwa wari wahinduye imirimo, yaje mu ishusho y’umufana, abikora yirekuye , aho yaranzwe no gutiza umurindi abafana ba Paccy bazwi ku izina ry’Indangamirwa bari baturutse i Kigali, yaba mbere y’igitaramo no mu gitaramo nyirizina ubwo Paccy yageraga ku rubyiniro ndetse na nyuma y’igitaramo ubwo bari basubiye i Kigali batashye, aba bafana bari bayobowe n’uyu mukobwa bakaba bagaragazaga gufana na morale byo ku rwego rwo hejuru.
Uyu mukobwa witwa Indangamirwa Elyse Nadia hamwe n'abafana bari baturukanye i Kigali bagaragaye banyanyagiza ibipapuro byamamaza Paccy mu bafana babatera morale
Ibi benshi bakaba bemeza ko byatanze umusaruro mwiza kurusha uko mu gitaramo cya mbere yari yagaragaye ku rubyiniro aho benshi mu bakurikiranira hafi bemeza ko kugaragara nk’utazi ibyo arimo mu gitaramo cya mbere cy’i Rusizi bishobora kuba byarambuye Paccy amanota, gusa aba bombi bavuga ko atariyo mpamvu yatumye uyu munsi atagaragara kuri stage ko ahubwo ariko yagize ikibazo cyo gufungana ijwi kubera ibicurane ndetse bakemeza ko aramutse akize bashobora gukomezanya.
Indangamirwa Elyse Nadia mu bafana batiza umurindi abandi mu gushyigikira Paccy ubwo yari ageze ku rubyiniro
Mu kiganiro na Paccy ubwo twamubazaga impamvu uyu mukobwa atagarutse kuri stage, yagize ati “ Ubusanzwe abenshi bakunda kumwita manager kuko hari byinshi amfasha bitandukanye muri career yanjye. Aranyambika, amenya ibya stage,...akaba ari n’umuntu uzi indirimbo zanjye kandi azi aho ncika intege, azi aho mba mfite imbaraga, kuba rero yari yagaragaye kuri stage mbere nta gitangaza kirimo.Hanyuma muri iyi minsi afite ikibazo cy’amajwi arwaye ibicurane yafunganye niyo mpamvu atigeze agaragara kuri stage.”
Paccy benshi bahamya ko yitwaye neza ku rubyiniro kurusha uko yabikoze i Rusizi ubwo yafatanyaga n'uyu mukobwa afata nk'umujyanama we muri byose
Mu gitaramo cya mbere uyu mukobwa yari yagaragaye afasha Paccy ku rubyiniro. N'ubwo yari agamije ko bakora neza kurushaho benshi bemeza ko imyitwarire ye ku rubyiniro yambuye amanota Paccy
Paccy yagize icyo anavuga ku kuba uyu mukobwa yagaragaye mu bafana b’imbere bari bamushyigikiye i Nyamagabe. Ati “ Kuba yagaragaye uno munsi i Nyamagabe, birumvikana ko yagombaga kuza kunshyigikira nk’uko asanzwe amba hafi iteka.”
Abakurikiranira ibi bitaramo hafi, basanga uyu mukobwa yagakwiye gukomeza ubukangurambaga mu bafana, naho ibyo kujya kuri stage bagashaka undi washobora kubikora neza mu nyungu za Paccy
Ku ruhande rwa Elyse Indangamirwa Nadia, we ubwo yagarukaga kuri ibi byose, mu kiganiro n’inyarwanda.com, yagize ati “ Narwaye nasaraye, ariko cyane ko ahantu hose Paccy tuba turi kumwe, navuze ngo hatagira n’abantu babona ntongeye kugaragara kuri stage bagakeka ko hari ikindi kibazo, ndavuga nti kuba ntagaragaye kuri stage reka noneho ngaragare mu bafana be.Ikindi twe tugomba kugaragaza imbaraga kuko turashoboye mu bubasha ubwo aribwo bwose Imana yaduhaye turashoboye, niyo mpamvu igihe umuntu abonye umwanya wo kuzigaragaza agomba kubigaragaza.”
Muri ibi bitaramo Paccy ni umwe mu bahanzi bakomeje guherekezwa n'abafana be bazwi ku izina ry'Indangamirwa
Nyuma y'igitaramo, abafana ba Paccy batashye
No mu misozi ya Nyamagabe mu nzira hose aho banyuze bataha bagaragazaga morali. Aha Elyse akaba yarahise atandukana nabo atahana na Paccy mu modoka yabo bwite
Intwarane za Knowless ziza zuzuye Coaster naho Indangamirwa za Paccy zibasha kwigondera Hiace!
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO