RFL
Kigali

Tugomba kugaragaza imbaraga kuko twe turashoboye – Elyse mu ishusho nshya y’umufana mu gufasha Paccy

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/03/2015 11:51
12


Mu gitaramo cya kabiri cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Nyamagabe, mubyara wa Paccy akaba n’inshuti ye magarara Elyse, yagaragaye mu y’indi shusho nshya itandukanye ni uko bwa mbere yari yagaragaye amufasha ku rubyiniro ndetse bikaza kunengwa kuko byagaragara ko ubushobozi bwe buri hasi.



paccy

Muri iki gitaramo cya kabiri, Uyu mukobwa wari wahinduye imirimo, yaje mu ishusho y’umufana, abikora yirekuye , aho yaranzwe no gutiza umurindi abafana ba Paccy bazwi ku izina ry’Indangamirwa bari baturutse i Kigali, yaba mbere y’igitaramo no mu gitaramo nyirizina ubwo Paccy yageraga ku rubyiniro ndetse na nyuma y’igitaramo ubwo bari basubiye i Kigali batashye, aba bafana bari bayobowe n’uyu mukobwa bakaba bagaragazaga gufana na morale byo ku rwego rwo hejuru.

Paccy

paccy

Uyu mukobwa witwa Indangamirwa Elyse Nadia hamwe n'abafana bari baturukanye i Kigali bagaragaye banyanyagiza ibipapuro byamamaza Paccy mu bafana babatera morale

Ibi benshi bakaba bemeza ko byatanze umusaruro mwiza kurusha uko mu gitaramo cya mbere yari yagaragaye ku rubyiniro aho benshi mu bakurikiranira hafi bemeza ko kugaragara nk’utazi ibyo arimo mu gitaramo cya mbere cy’i Rusizi bishobora kuba byarambuye Paccy amanota, gusa aba bombi bavuga ko atariyo mpamvu yatumye uyu munsi atagaragara kuri stage ko ahubwo ariko yagize ikibazo cyo gufungana ijwi kubera ibicurane ndetse bakemeza ko aramutse akize bashobora gukomezanya.

Indangamirwa

Indangamirwa Elyse Nadia mu bafana batiza umurindi abandi mu gushyigikira Paccy ubwo yari ageze ku rubyiniro

Mu kiganiro na Paccy ubwo twamubazaga impamvu uyu mukobwa atagarutse kuri stage, yagize ati “ Ubusanzwe abenshi bakunda kumwita manager kuko hari byinshi amfasha bitandukanye muri career yanjye. Aranyambika, amenya ibya stage,...akaba ari n’umuntu uzi indirimbo zanjye kandi azi aho ncika intege, azi aho mba mfite imbaraga, kuba rero yari yagaragaye kuri stage mbere nta gitangaza kirimo.Hanyuma muri iyi minsi afite ikibazo cy’amajwi arwaye ibicurane yafunganye niyo mpamvu atigeze agaragara kuri stage.”

Paccy

Paccy benshi bahamya ko yitwaye neza ku rubyiniro kurusha uko yabikoze i Rusizi ubwo yafatanyaga n'uyu mukobwa afata nk'umujyanama we muri byose

pggss5

Mu gitaramo cya mbere uyu mukobwa yari yagaragaye afasha Paccy ku rubyiniro. N'ubwo yari agamije ko bakora neza kurushaho benshi bemeza ko imyitwarire ye ku rubyiniro yambuye amanota Paccy

Paccy yagize icyo anavuga ku kuba uyu mukobwa yagaragaye mu bafana b’imbere bari bamushyigikiye i Nyamagabe. Ati “ Kuba yagaragaye uno munsi i Nyamagabe, birumvikana ko yagombaga kuza kunshyigikira nk’uko asanzwe amba hafi iteka.”

Indangamirwa

Abakurikiranira ibi bitaramo hafi, basanga uyu mukobwa yagakwiye gukomeza ubukangurambaga mu bafana, naho ibyo kujya kuri stage bagashaka undi washobora kubikora neza mu nyungu za Paccy

Ku ruhande rwa Elyse Indangamirwa Nadia, we ubwo yagarukaga kuri ibi byose, mu kiganiro n’inyarwanda.com, yagize ati “ Narwaye nasaraye, ariko cyane ko ahantu hose Paccy tuba turi kumwe, navuze ngo hatagira n’abantu babona ntongeye kugaragara kuri stage bagakeka ko hari ikindi kibazo, ndavuga nti kuba ntagaragaye kuri stage reka noneho ngaragare mu bafana be.Ikindi twe tugomba kugaragaza imbaraga kuko turashoboye mu bubasha ubwo aribwo bwose Imana yaduhaye turashoboye, niyo mpamvu igihe umuntu abonye umwanya wo kuzigaragaza agomba kubigaragaza.”

Paccy

Muri ibi bitaramo Paccy ni umwe mu bahanzi bakomeje guherekezwa n'abafana be bazwi ku izina ry'Indangamirwa

Paccy

Nyuma y'igitaramo, abafana ba Paccy batashye

Indangamirwa

No mu misozi ya Nyamagabe mu nzira hose aho banyuze bataha bagaragazaga morali. Aha Elyse akaba yarahise atandukana nabo atahana na Paccy mu modoka yabo bwite

Paccy

Intwarane za Knowless ziza zuzuye Coaster naho Indangamirwa za Paccy zibasha kwigondera Hiace!

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter8 years ago
    ni bamushyigikire kuko paccy arashoboye nyamagabe yahatwitse.Imodoka ntacyo bivuze bapfa kuba bamweretse urukundo ba mufitiye.paccy nakomereze aho
  • kamikazi 8 years ago
    Paccy namugira inama yo kutagiza amafaranga afite ubuse koko nawe arashaka guma guma kwibeshya buroroga Paccy zeguruka u Rwanda uririmbira abantu bakumenye ariko ureke gushora naduke ufite guragura abafana
  • mamy8 years ago
    Niyo indangamirwa zaza zuzuye ingorofani ntibyakuraho ko Paccy arumuhanga kurusha......... Ariko nyine.....ariko ntakitagira iherezo
  • courage8 years ago
    Iyo hakoreshwa nukuri kuva kera ubu Paccy aba ahagurutsa bus 5 ariko nyine ntakundi gusa niyihangane akomeze Wenda bazigaya murwanda hareke kuvugwa umukobwa umwe
  • 8 years ago
    Ubwo se mushatse kuvuga iki kuli coaster na hiace muli fake abanyamakuru ntabyo mwigiye koko
  • Lea8 years ago
    kuki mukunda gusoza inkuru za paccy muvuga knowless koko?mujye mumugaya ariko mwe kumu compara na butera kuko bica intege.coura paccy
  • Henryy8 years ago
    muri feke kbs ngo kwigondera wowe ntacyo wize ugira amarangamutima none c paccy ahanganye na knowless ? uri4 kbs
  • alice8 years ago
    usibye ikimenyan mukoresh se pacy ahuriyeh nuw nguw?
  • dayihatsu8 years ago
    Niyo intwarane za knowless zaza zuzuye indege naho indangamirwa za paccy zikaza zihetswe kwigare ntibikuraho ko paccy arusha knowless inganzo
  • adolphe8 years ago
    mwandikinkuruneza ariko muzisozanabipe ibintaho bibamwitangazamakururyumwuga abanyamakurumwajyiyemukosoranakoko mbereyogu postinga inkuru
  • impinyuza8 years ago
    muzadushakire indirimbo yu umuhanzi gakara patrick yitwa umusonga
  • vicono8 years ago
    paccy turagukunda cyane kand uzi umuziki courage





Inyarwanda BACKGROUND