RFL
Kigali

Tonzi yageneye abanyarwanda impano y'umwaka wa 2014 anabasaba kwibuka ibyo Imana yakoze

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/12/2014 15:38
4


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Tonzi, yageneye abanyarwanda impano igamije kubafasha guhuriza hamwe amashimwe bagashima Imana ko ibabashishije gusoza umwaka wa 2014, n’ubwo baba baranyuze mu bikomeye bakaba badashobora kubura ibyo bashima Imana.



Ubwo uyu muhanzikazi yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Usifiwe” yumvikanamo amagambo akomeye yo gushima Imana ibyiza byose yakoze, yadutangarije ko ibikubiye muri iyi ndirimbo atari ibye gusa ahubwo ko yayiteguriye abanyarwanda bose muri rusange ngo bafatanye kwibuka ko hari byinshi Imana yakoze muri uyu mwaka no mu gihe kindi cyatambutse maze bayigenere amashimwe.

Tonzi arifuza ko iyi ndirimbo ye yamaze no gushyira hanze amashusho yayo yafasha abanyarwanda gushima Imana

Tonzi arifuza ko iyi ndirimbo ye yamaze no gushyira hanze amashusho yayo yafasha abanyarwanda gushima Imana

Agaruka ku mashusho y’iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwumvikana mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili, Tonzi yashimangiye ko yayitondeye akagerageza kuyikora neza kuburyo uyirebye wese abona ko igaragara neza kandi bikanafasha uwayireba gukurikirana neza ubutumwa bwumvikanamo, by'umwihariko akaba yarayikorewe n'umugabo we wakunze no kumubera umujyanama kuva kera bataranabana.

REBA HANO INDIRIMBO “USIFIWE”

Mu butumwa bwe, Tonzi yanaboneyeho umwanya wo kwifuriza abakunzi b’ibihangano bye n’abanyarwanda bose muri rusange gukomeza kuryoherwa n’impera z’umwaka wa 2014 no kuzatangira undi mu mahoro, byose babikorana no gushima Imana ku byahise banayiragiza iby’ahazaza.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISHIME Pacifique9 years ago
    Birasekeje ibyuyu mukobwa ariko sishyashya!!!!!
  • Dora9 years ago
    Ibere ritarimo soutient riragatsindwa...! Hmmm. Jsw desolee
  • Beatrice9 years ago
    Courage Tonzi kandi Noheli nziza numwaka mushya muhire.
  • 9 years ago
    Amen Imana imuhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND