RFL
Kigali

Theo Bosebabireba arashinjwa kunywa inzoga zirimo na Waragi akabura ubwishyu akagwatiriza indangamuntu

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/10/2014 10:40
33


Umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi ku izina rya Bosebabireba, arashinjwa kunywa inzoga mu kabari kitwa Ebenezer gaherereye mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, hanyuma akabura amafaranga yo kwishyura izo nzoga akaba yarasize ibyangombwa bye ariko amezi akaba ashize ari atatu atarajya kwishyura ngo abifate.



Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akabari ka Ebenezer, uyu muhanzi Theo Bosebabireba yagiye muri aka kabari mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) anywa inzoga ari kumwe n’abandi bantu basangiraga, hanyuma igihe cyo kwishyura kigeze aza kubura amafaranga yo kwishyura maze biza kuba ngombwa ko hafatirwa ibyangombwa bye birimo n’indangamuntu kugirango naramuka amaze kwishyura azabone gusubizwa ibyo byangombwa bye.

Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Bosebabireba arashinjwa kunjywa inzoga ntazishyure

Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Bosebabireba arashinjwa kunjywa inzoga ntazishyure

Ibi byangombwa bya Theo Bosebabireba Inyarwanda.com dufitiye n’ifoto, bimaze amezi arenga atatu mu maboko y’ubuyobozi bwa Ebenezer buvuga ko bumaze ayo mezi yose bumwishyuza amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri na kimwe n’ijana (21.100 Rwf), aya mafaranga nk’uko bigaragara ku nyemezabuguzi Inyarwanda.com yahawe na Theo Bosebabireba ubwe akaba ari ay’inzoga zitandukanye zirimo Redbull, Red Wine, Mitzig, Fanta, Uganda Waragi ndetse n’amazi.

Iyi nyemezabuguzi iriho inzoga zitandukanye zishyuzwa Theo, ndetse ninawe uyibitse kugeza ubu

Iyi nyemezabuguzi iriho inzoga zitandukanye zishyuzwa Theo, ndetse ninawe uyibitse kugeza ubu

Umukozi wa Ebenezer wakiriye Theo Bosebabireba n’abo bari kumwe, yemeza ko uyu muhanzi we yinywerega inzoga yo mu bwoko bwa Uganda Waragi ndetse na Coca Cola, hanyuma aza kubura amafaranga yo kwishyura maze mugenzi we bari kumwe amugira inama y’uko yasiga ibyangombwa bye akazabifata yamaze kubishyura.

Umukozi wa Ebenezer ahamya ko Theo yanywaga Waragi. Aha ni mu kiganiro binyuze kuri Whatssapp

Umukozi wa Ebenezer ahamya ko Theo yanywaga Waragi. Aha ni mu kiganiro binyuze kuri Whatsapp

Ubwo umunyamakuru wa Sunday Night yavuganaga na Theo Bosebabireba kuri iki kibazo, yatangaje ko ako kabari ntaho akazi, ndetse ko atajyana abantu mu kabari kandi akaba atanabura amafaranga yo kwishyura inzoga, naho ibyangombwa byo abajijwe niba abifite, yatangaje ko amaze igihe yarabitaye. Nyuma y’ibyo, nk’uko amajwi Inyarwanda.com dufite abyumvikanisha, uyu muhanzi yahise ahamagara ubuyobozi bwa Ebenezer ababaza impamvu bahisemo kumuvamo bagatangaza iby’uyu mwenda mu itangazamakuru, kandi bagombaga kumubwira akabishyura batamuteje abantu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Ukwakira 2014, Inyarwanda.com yabashije kuganira imbonankubone na Theo Bosebabireba ndetse anadushyikiriza inyemezabuguzi iriho aya mafaranga yose ndetse inagaragaraho izi nzoga, aboneraho gusobanura ko ibyamubayeho ari ugushaka kumusebya kuko harimo ibinyoma byinshi, akaba abona arimo kurengana mu bintu atari yiteze.

Uyu mugabo we asanga ibiri kumubaho ari akarengane, kuko yambuwe akaba akomeje no guseba kandi arengana

Uyu mugabo we asanga ibiri kumubaho ari akarengane, kuko yambuwe akaba akomeje no guseba kandi arengana

Theo Bosebabireba ati: “Mu kwezi kwa karindwi mu rugo twagize ikibazo cy’umuriro, hanyuma duhamagara umukozi wa EWSA witwa Jean Paul aza kubidukorera tumugurira ibikoresho tumuha n’amafaranga 20.000 y’akazi (Main d’Oeuvre) ariko njye nahise njya i Burundi, ngarutse nsanga ntabyo yakoze kandi twaramwishyuye. Ubwo nakomeje kugenda muhamagara kenshi mwishyuza, biza kugera ubwo ambwira ngo arimo gukorera mu mujyi mu isoko rishya, mpita musangayo mpageze arambwira ngo musange muri ako kabari, ndahagera mubwiye ngo anyishyure arambwira ngo mbe nicaye bampe agafanta. Ubwo naricaye banzanira Fanta Citron, hanyuma nza guhaguruka gato ngiye kwihagarika ngarutse nsanga umuntu yagiye, mu gihe nkibaza aho agiye baba bazanye facture barambwira ngo nyishyure, nibwo nasanzeho izo nzoga zose. Hanyuma rero barambwiye ngo kuva uwo wundi yagiye ninzishyure, nanjye nari mfite amafaranga ariko numva ko uwo mugabo Jean Paul yaba anyambuye kabiri, kuko nari nagiye kumureba ngo mwishyuze hanyuma agahita anankora ibyo, niko gusiga ibyangombwa byanjye birimo n’indangamuntu, ubwo naravugaga ngo nzamushaka aze yishyure hanyuma bansubize ibyangombwa byanjye”.

Nk’uko Theo Bosebabireba akomeza abisobanura, avuga ko yahisemo gutanga indangamuntu ye kuko n’ubusanzwe ntawe uyimubaza kandi akaba afite urupapuro rw’inzira (Passport) rumwemerera gutambuka, bityo akaba yarumvaga ko kubitanga kugeza abonye uwamuhemukiye nta kibazo kuko atibwiraga ko habamo kumusebya bifashishije ibyangombwa bye.

Uwiringiyimana Theo yemera ko yasize ibyangombwa agirango azabanze ashake uwamuhemukiye

Uwiringiyimana Theo yemera ko yasize ibyangombwa agirango azabanze ashake uwamuhemukiye

Naho ku bijyanye no kuba yari yabanje kubeshya ko atazi ako kabari ndetse n’ibyangombwa bye akaba yarabitaye, aha ho yasobanuriye Inyarwanda.com ko babimubajije ntabashe guhita ahibuka kuko hari hashize amezi agera kuri atatu yose. Ku rundi ruhande avuga ko yarakomeje gushakisha uwo Jean Paul akamubura kandi akaza kumenya ko yaje gucika kuko ngo yanambuye amafaranga menshi abaturage bo mu karere ka Gasabo ababeshya kubagezaho amashanyarazi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    HARYA GUFATIRA IRANGAMUNTU BIREMEWE WARANGIZA UGATINYUKA UKANABIVUGA
  • 9 years ago
    niba ariyongwate yasize se icyakora urasebye wamugabo we! muzajya mubikora mwihishe imana ibatamaze icyakora usebeje benewanyu babarokore
  • wawa9 years ago
    ariko Theo yemera iki? ngaho yasambanye agatsemba, inzoga? ati ashwi! ariko nkwibutse ko wowe Uzi ukuri nImana yawe niba ari ibinyoma ukoresha naburya bwaryari Imana izakwanika tu!
  • nkundabagenzi joseph9 years ago
    Uyu mugabo nukuri mbona yaragowe kabisa
  • Timamu9 years ago
    Ariko kuki mukunda ibintu byo gusebanya koko? Ko facture iriho ibintu byinshi se niki kigaragaza ibyo Theo yafashe! Turamukunda cyaneeeee!!!!!! Ibyo kumusebya bigeze aho ntacyo bihindura kugikundiro afite! Ngo yabuze 21100! Aho kumutaranga iyo uyamwishyurira se!
  • nirere shemsa9 years ago
    nge ndumva bidashoboka! kdi aribyo yaterwa inkunga yo kwishyura!
  • Benjamin9 years ago
    ndumva uwo mukozi wokuri Ebenezaire nta banga ryakazi agira kuko ntibyemewe gusebya umuntu witwaje icyo akora muri Societe ngo yanyoye inzoga za waragi ako nakarengane no gusebanya niba yarabambuye mugomba kumushaka akabishura apana Mwitangazamakuru
  • rambert9 years ago
    Niyompanvu.ntashaka.kuba.umustari.komperuka.ariumurokorese.asigaye.asomakugahiye.yeyeyeyeyeyeyeyey e.birababaje
  • nsengimana theo kabashima imusanze9 years ago
    njyewe mbona ntakuri kuhari murwanda harikabari ucuruza ibiyobyabwenge rwose theo yihanganire abisi ukuri kuranyagirwa
  • soso9 years ago
    Ariko Mureke imana ibatamaze,twe turabizi ndetse cyane azisangira nundi mu pasteur witwa Habineza Eric wo kuri yamaha,Ahubwo nibace bugufi bihane
  • 9 years ago
    imana niyo ibizi
  • 9 years ago
    yewe Reka duceceke Twese kuko mutwese ntawamenya ukuri IMANA Niyo Izi ukuri kuri muri theo so,Gusa Niba ibyo bavuga theo Aribyo nawe yihane Niba bamubeshyera Nabwo natuze IMANA izamurenganura
  • mukabadege charlotte9 years ago
    yewe Reka duceceke Twese kuko mutwese ntawamenya ukuri IMANA Niyo Izi ukuri kuri muri theo so,Gusa Niba ibyo bavuga theo Aribyo nawe yihane Niba bamubeshyera Nabwo natuze IMANA izamurenganura
  • DIANE9 years ago
    njye sinamuseka, ahubwo ni ba ari ukuri nukumusengera, kuko satani arakora amanywa nijoro kugirango izina ry Imana yacu ritukwe. theo komera, namwe bakristo mwese, mbatuye indirimbo yitwa usifurahi juu yangu, ya upendo nkone,wumutanzaniya. abakristu muramenya icyo gukora. Murakoze.
  • mutesi9 years ago
    woya rwose baramubeshyera kubera iki abantu bakunda gusebanya kweri? bunva gutukisha cg guta hanze abandi aribyo bibashimisha
  • NIYIBIZI XAVIER9 years ago
    YEBABAWE.NTAHOBIGEZETEO ,ANKWA.INZOGA GUSA.YISUBIREHO.ARABABAJE.UZIKO.ARI,UMUJAMA
  • 9 years ago
    hhhhhhhh!hhhhhh!hhhhh yewe ahwiiii urasebye wamugabiwe! arikose ibi byose byagiye muri wowe? ubwose wamenye iyutaha? yewe uwabyishe nuwavuzeko urumukozi wimana!ariko imana nayo yararenganye
  • miltonfilipe 9 years ago
    mana weeeeee!!!!!! nukuri isi igiye kurangira mana komeza uturinde?
  • Nimbona Desire9 years ago
    Twaheruk Theo Aririmbir Imana Non Ubu Agez Kunyw Ntiyishur?Nibamuh Agakay Yandkem Ibyo Yanyoy Hanym Yishr Pe!
  • 9 years ago
    ntabwo isakaye we buri wese yavirwa





Inyarwanda BACKGROUND