RFL
Kigali

Sugira Steven wo muri ADEPR wigeze guhanurira Perezida Kagame yongeye kugaruka ku by'ubuhanuzi bwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/08/2014 13:15
13


Umwe mu bakiristo ba ADEPR witwa Sugira Steven mu minsi ishize yatangaje ko yahawe ubutumwa n’Imana buvuga ku gihugu cy’u Rwanda n’umukuru wacyo Paul Kagame, gusa Perezida wa Repubulika nawe nyuma yaje kugira icyo abwira abamuhanurira none Sugira nawe aragira icyo yongera gutangaza ku byo Perezida yavuze.



Uyu musore ubwo yashyiraga ahagaragara ubu buhanuzi bwe, yatangaje ko yajyaga afata igihe cy’iminsi itatu cy’amasengesho atarya atananywa maze ubwo yafataga umwana w’amasengesho yo gusengera igihugu, ngo Imana yahise imuha ubutumwa bukubiye mu bice bitatu agomba kugeza ku babugenewe, uwa mbere wari ubugenewe akaba ari Perezida Paul Kagame, abanyarwanda ndetse n’itorero ry’Imana.

Sugira Steven asanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR

Sugira Steven asanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR

Sugira yagize ati: “Ubwo nasengaga nabonye Perezida wacu afashe mu ntoki inkoni y’ izahabu ndabwirwa ngo ubutware buri mu ntoki ze kandi ngo Imana iramushyigikiye”. Yakomeje avuga ko Imana yahise imuha ijambo riboneka muri Yesaya 45: 1-2 hagira hati: “Ni we mfashe ukuboko kw’ iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye kandi nzakenyuruza abami kugirango mukingurire inzugi kandi n’amarembo ye ntazugarirwa... Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize…..“.

Paul Kagame nawe yaje gusubiza abajya bamuhanurira bose ababwira ko babwira Imana ikajya imwibwirira

Perezida Paul Kagame nawe yaje gusubiza abajya bamuhanurira bose ababwira ko babwira Imana ikajya imwibwirira

Nyuma y’iminsi micye ibi bitangajwe, kimwe n’abandi bose bajya bahanurira Perezida Paul Kagame baje guhabwa igisubizo na nyir’ubwite bajya bahanurira, akaba yarababwiye ko ibyo atabizi, bitari mu murongo we kandi ari ibintu bimurenze.

Perezida Kagame ati: “Njye ibyo guhanura byo nakubwira ko ntabizi, izo ni powers (imbaraga) zirenze iziri muri constitution (itegeko nshinga), ibyo birandenze ntabwo mfite uko nabisobanura. Ibyo ntabwo biri muri category yanjye yo ku isi hano, abahanuzi ibyo ni ukwemera kundi kutari mu murongo wanjye. Ibijyanye no kwemera, n’Imana n’ubuhanuzi, ibyo ni ibindi bindenze…”.

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko abantu bagiye bamuhanurira akaza kubatuma ku Mana ko bayibwira ikajya ibimwibwirira. Aha akaba yaragize ati: “Hari abantu bajyaga baza kundeba kuva nkiri mu buyobozi bundi n’aho mbereye Perezida, nahoraga mbona abantu bambwira ko bashaka kumbona, ko banzaniye ubutumwa bw’ubwo buhanuzi, banzaniye ubutumwa bw’Imana yavuganye nabo ikabantumaho, ariko ngeze aho numva atari byo. Ndababwira nti niba koko muvugana n’Imana, ubutaha niyongera kubantumaho muzayimbwirire ko nshaka kwivuganira nayo! Kubera ko yampa inshingano kandi yarangiza ntimvugishe? Ubu ugirango ndi aha, nyobora abantu, si abantu b’Imana nkanjye nk’uko ndi umuntu w’Imana? Byashoboka bite? Niho namenyeye ko hagomba kuba harimo ikinyoma, kubera ko Imana ntabwo irobanura, kandi akazi twese dukora byitwa ko ari akayo, nonese njye nayobora abantu yarangiza ikajya kuvugisha abo bantu ntimbwire? Abo bantu bajyaga baza kubimbwira narababwiye nti mwe murampenda, mwebwe muzambwirire iyo Mana yanyu muvuga ibantumaho ko nanjye ndi uwayo, ndashaka kwivuganira nayo.”

Perezida Kagame asanga abavuga ko bamuhanurira bamuhenda

Perezida Kagame asanga abavuga ko bamuhanurira bamuhenda

Nyuma y’ibi Inyarwanda.com yongeye kuganira na Sugira Steven ndetse tumubaza niba yarabashije kubwira Imana ngo ijye yibwirira ubutumwa Perezida Paul Kagame itanyuze kuri uyu Sugira Steven, maze adutangariza ko ibyo Perezida Kagame yavuze asanga ari ukuri ariko nawe ibyo yahanuye bikaba bizemezwa n’uko bizasohora.

Sugira ati: “Ubundi Imana ivugana n’umuntu ibinyujije mu buryo butatu, ishobora kubinyuza ku Mwami, ku mutambyi no ku muhanuzi. Perezida rero nk’uko yabivuze, bigaragara ko hari n’ubutumwa Imana ijya imuha itabanje guca ku bahanuzi cyangwa abatambyi. Gusa nanjye ibyo natumwe n’Imana bizagera aho bisohore, sinjye utuma bisohora ariko igihe nikigera bizagaragara ko ntari umuhanuzi w’ibinyoma”.

Sugira yemeza ko atari umwe mu bahanuzi b'ibinyoma

Sugira yemeza ko atari umwe mu bahanuzi b'ibinyoma

Sugira Steven akomeza avuga ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Kagame yavugagamo ibijyanye n’abamuhanurira, akavuga ko icyo Perezida yibandagaho ari abahanuzi bagiye bamubeshya bityo akumva we atarimo kuko atari umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ngo nta handi ibi bizagaragarira uretse kuba ibyo yahanuye bizasohora bakabibona.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    Ntimukatubeshyere umukuru wacu mwishakira amaronko twarabamenye sha
  • dallas9 years ago
    Ntimukatubeshyere umukuru wacu mwishakira amaronko twarabamenye sha
  • Manzi9 years ago
    ko muba mutashyizeh c bimwe mubyo yahanuye?
  • kayonga9 years ago
    uyu muhungu babanze bamenye niba afite akazi, kuko ashobora gukeka ko kunyura kuri president ari shortcut yokubona ubuzima. naho guhanura no kurota byo nasigeho kubeshya
  • innocent9 years ago
    Bible iravugango ntimugahinyure ibihanurwa ahubwo mugundire byose ibibi mubite kure kd ibyo uyu musore yavuze ntacyo bitwaye abanyarwanda ahubwo Imana ishimwe cyane
  • kiki9 years ago
    hahhhahhahah bajye bakura imitwe aho .ibyo yavuze ntacyo bitwaye ark areke gushakira imibereho aho bitari akube ipantaro akore areke kurota abyuke avuge ibyo yarose . twese turarota tujye tubyukase tubivuge???
  • 9 years ago
    ibyo guhantura bibaho
  • ciza samuel9 years ago
    Imana imufashe kandi imukoreshe
  • 9 years ago
    Uwo mu type yapfunyitse ikibiribiri.
  • KWIZERA IBRAHIM9 years ago
    UWO IMANA ISHAKA IRAMWIGARAGARIZA.SIKOTWESE DUFITE IMPANO IMWE.
  • NIYITANGAEDISON8 years ago
    IMANA IGUHE IMBARAGA NATWE UDUSENGERE.
  • NIYITANGAEDISON8 years ago
    IMANA IGUHE IMBARAGA NATWE UDUSENGERE.
  • Coco7 years ago
    Mwaramutse, guhanura si bibi. Abavuga ko nabo barota baba birengagije icyo Bibiliya yavuze aho igira iti hari inzozi zizanwa n'umuruho n'izindi ziba zifite ubutumwa. Ibyo yahanuye ntacyo bitwaye u Rwanda n'Abanyarwanda gusa biterwa n'imyizerere y'umuntu. Mukozi w'Imana ntucike intege ukomeze usengere igihugu, abanyarwanda n'Umukuru wacyo natwe tuzakomeza kuko nubundi ntawe ubwiriza undi gukora ibyo. Perezida wacu si uko Imana itamuvugisha ahubwo we usanga imubwira ibikomeye mu rwego rwe arimo, ahubwo twasaba ngo Umwuka wayo ujye ubana nawe umusobanurire ibyo imubwira. Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND