RFL
Kigali

Si umugore wanjye kandi sinamusimbuje Knowless ningira umukunzi nzabitangaza - Safi (Urban Boys)

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/10/2014 13:11
20


Umusore Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, aramagana ibyavuzwe ko haba hari umukobwa yasimbuje Knowless akamugira umugore we, akavuga ko nta mugore afite ndetse ko uwo atari n’umukunzi we, icyakora akavuga ko ari umukobwa w’inshuti ye cyane, ibyo gukundana Safi akavuga ko nabijyamo azabitangaza akanerekana umukunzi we.



Mu minsi ishize ubwo Safi yari ari mu gihugu cy’u Bubiligi na bagenzi be bo muri Urban Boys, yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umukobwa, haba kuri facebook, kuri Instagram ndetse no kuri Whatsapp, abantu babibonye bakomeza kwibaza iby’uyu mukobwa ariko nyir’ubwite yari atarerura ngo agire icyo amuvugaho.

safi

Iyi foto ni iyo Safi yashyize kuri facebook ubwo yari mu Bubiligi

Nyuma Safi yaje gushyira ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram, anandikaho amagambo yatumye bamwe bavuga ko yaba ari mu rukundo, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko Safi yaba afite umukunzi  yasimbuje Knowless bigeze gukundana. Mu magambo Safi yanditseho, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Ndatekereza ko ndi mu rukundo”.

safi

Mu kiganiro Safi yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko ari we n’uyu mukobwa bombi babangamiwe n’uko bavuga ngo ni umugore we, kuko ari umufana we akaba ari n’inshuti ye cyane ndetse ubwo bajyaga i Burayi akaba ari nawe wari wateguye igitaramo Urban Boys bakoreye mu Busuwisi, ariko ibyo kuba umugore we cyangwa umukunzi we byo bikaba ntaho bihuriye. Safi kandi yemeza ko ibyo gukundana binabayeho ko akundana n’umukobwa uwo ari we wese yazabitangaza.

Urban Boys bari mu Busuwisi uyu mukobwa yari ari kumwe nabo ndetse yanabafashije mu gutegura iki gitaramo. Ni uyu ubanza ibumoso

Urban Boys bari mu Busuwisi uyu mukobwa yari ari kumwe nabo ndetse yanabafashije mu gutegura iki gitaramo. Ni uyu ubanza ibumoso

Ku bijyanye n’aya magambo yanditse aherekeje ifoto y’uyu mukobwa, Safi atangaza ko ntaho bihuriye no kuba ari umugore we, kuko atahamije neza niba ari mu rukundo ahubwo we akaba yari arimo kwitekerereza ibijyanye n’urukundo, uretse n'ibyo kandi ni inshuti, hagati y'abo harimo urukundo rusanzwe rwa kivandimwe ariko ibyo kuba umugore we ngo ntaho bihuriye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Constantin Ndayikengurutse9 years ago
    Ngaho safi natubwize ukuri twebwe abafana ba urban boys.ntabwo twanga ko safi yajya mu rukundo twese bitubaho ariko turifuza kumenya inkuru yukuri!
  • Constantin Ndayikengurutse9 years ago
    Ngaho safi natubwize ukuri twebwe abafana ba urban boys.ntabwo twanga ko safi yajya mu rukundo twese bitubaho ariko turifuza kumenya inkuru yukuri!
  • Constantin Ndayikengurutse9 years ago
    Ngaho safi natubwize ukuri twebwe abafana ba urban boys.ntabwo twanga ko safi yajya mu rukundo twese bitubaho ariko turifuza kumenya inkuru yukuri!
  • Damour 9 years ago
    safi ararenze uwo aruta knowlless kureeeeee
  • bb9 years ago
    Uwo mugore afite umugabo wumuzungu nabana 2 babakobwa
  • 9 years ago
    Umukobwa afite umugabo nabana babiru babakibwa afite umugabo wumuzungj
  • 9 years ago
    Mugihe Safi Ataratangaza Ibyurukundo nuyumukobwa Ntacyinditwabivugaho
  • rutakisha9 years ago
    Yitwa Parfine.
  • Cyiza Gad9 years ago
    eeeee Safi congz uwo mukobwa niwe kbsa.aruta knowless kuree. ahubwo rujyemo urwo ru love.cool bro
  • Jado9 years ago
    Uwo mudada aracyeye Safi nafatireho
  • Jack Ndagijimana9 years ago
    Safi! Zana Umwana Rekana Na Knwls
  • mucyo9 years ago
    knowless waramuryaga uko bukeye nuko bwije sinziko wabona ukigupasa nkawe
  • kiki9 years ago
    safi ntukibwireko abakobwa bose aribirara nka knowless wararanaga nawe nkumugore numugabo umurya uko wishakiye
  • KARI9 years ago
    ko c?
  • bugingo9 years ago
    umva jyuryumwana man!
  • JACKY9 years ago
    NGENARINZIKO ARIBYO KABISA ARACYEYE
  • Mucyo Christian9 years ago
    Safi Zana Umwana Arakeye.
  • tuyizere fillette9 years ago
    safi uwomwana arakey fatiraho
  • TWIZERIMANA JOSEPH9 years ago
    Safi Uwo Mwana Arakeye Mwereke Imbabazi Mn.
  • Ngabire esther8 years ago
    Mugihe safi ataremeza ko afite umukunzi ntakindi twakongeraho





Inyarwanda BACKGROUND