Umusore Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, aramagana ibyavuzwe ko haba hari umukobwa yasimbuje Knowless akamugira umugore we, akavuga ko nta mugore afite ndetse ko uwo atari n’umukunzi we, icyakora akavuga ko ari umukobwa w’inshuti ye cyane, ibyo gukundana Safi akavuga ko nabijyamo azabitangaza akanerekana umukunzi we.
Mu minsi ishize ubwo Safi yari ari mu gihugu cy’u Bubiligi na bagenzi be bo muri Urban Boys, yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’umukobwa, haba kuri facebook, kuri Instagram ndetse no kuri Whatsapp, abantu babibonye bakomeza kwibaza iby’uyu mukobwa ariko nyir’ubwite yari atarerura ngo agire icyo amuvugaho.
Iyi foto ni iyo Safi yashyize kuri facebook ubwo yari mu Bubiligi
Nyuma Safi yaje gushyira ifoto y’uyu mukobwa kuri Instagram, anandikaho amagambo yatumye bamwe bavuga ko yaba ari mu rukundo, ndetse ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko Safi yaba afite umukunzi yasimbuje Knowless bigeze gukundana. Mu magambo Safi yanditseho, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Ndatekereza ko ndi mu rukundo”.
Mu kiganiro Safi yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko ari we n’uyu mukobwa bombi babangamiwe n’uko bavuga ngo ni umugore we, kuko ari umufana we akaba ari n’inshuti ye cyane ndetse ubwo bajyaga i Burayi akaba ari nawe wari wateguye igitaramo Urban Boys bakoreye mu Busuwisi, ariko ibyo kuba umugore we cyangwa umukunzi we byo bikaba ntaho bihuriye. Safi kandi yemeza ko ibyo gukundana binabayeho ko akundana n’umukobwa uwo ari we wese yazabitangaza.
Urban Boys bari mu Busuwisi uyu mukobwa yari ari kumwe nabo ndetse yanabafashije mu gutegura iki gitaramo. Ni uyu ubanza ibumoso
Ku bijyanye n’aya magambo yanditse aherekeje ifoto y’uyu mukobwa, Safi atangaza ko ntaho bihuriye no kuba ari umugore we, kuko atahamije neza niba ari mu rukundo ahubwo we akaba yari arimo kwitekerereza ibijyanye n’urukundo, uretse n'ibyo kandi ni inshuti, hagati y'abo harimo urukundo rusanzwe rwa kivandimwe ariko ibyo kuba umugore we ngo ntaho bihuriye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO