Umuhanzi Senderi International Hit ubu yamaze kubona umukunzi bashobora kuzarushingana ndetse akaba yaratangiye no kumufasha mu bikorwa bye bya muzika, akaba kandi yaramwijeje ko azamuba hafi bagafatanya kuba uyu muhanzi yakomeza gutera imbere mu njyana ye ya Afrobeat, akongera akanegukana igihembo cy’iyi njyana.
Mu kiganiro Senderi yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yadushyikirizaga amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Icyumvirizo”, yadutangarije ko ubu yamaze kubona umukunzi ufite ubwenge n’imico myiza, ndetse akaba ari nawe wamugiriye inama akamufasha mu gutekereza neza uburyo yakora amashusho y’iyi ndirimbo ye ku rwego rwo hejuru, kugirango akomeze gushimangira ko ashoboye injyana ye ya Afrobeat kandi n’abandi bahanzi babone ko nyuma y’igihembo aherutse kwegukana muri Salax Awards nk’uwarushije abandi muri iyi njyana, nta kabuza azongera akagitwara.
Ibi ni bimwe mu bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Senderi
Senderi ati: “Umukunzi ubu naramubonye, akarusho ni uko n’ubwo adakora umuziki azi ubwenge bwo kuwukora, izi mbyino, aha hantu nakoreye amashusho, ibintu bidasanzwe birimo, abantu bose barimo n’ibindi byinshi nk’uko ubibona, nta handi hantu wari wabibona handi. Ibi rero nabifashijwemo n’uyu mukunzi wanjye kandi yansabye ko ngomba gukomeza ngakora cyane ngahora nyoboye injyana ya Afrobeat, azakomeza amfashe kuburyo n’igihembo cya Salax Awards mperutse kwegukana nzongera nkagitwara”.
Iyi ndirimbo ifite amashusho agaragaramo ababyinnyi badasanzwe
Muri aya mashusho y’indirimbo “Icyumvirizo” ya Senderi, hagaragaramo imbyino zidasanzwe aho abantu b’ingeri zose baba babyinira ku musozi. Muri aba harimo abana, abasaza, abagabo n’abakobwa, gusa Senderi tumubajije niba uyu mukunzi we ari muri aba bakobwa bagaragara muri aya mashusho, yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko uyu mukobwa bakundana ataramwemerera ko yamutangaza mu itangazamakuru. Mu bindi bigaragaramo kandi, harimo bimwe mu bikoresho biranga umuco nyarwanda gakondo bitandukanye.
REBA HANO VIDEO Y'INDIRIMBO "ICYUMVIRIZO"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO