RFL
Kigali

Senderi, Samusure, Theo Bosebabireba na bagenzi babo bahembye umuryango wa Dj Pius uherutse kwibaruka-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/10/2014 17:41
21


Nyuma y’amezi abiri urugo rwa Dj Pius na Ange Umulisa rwibarutse imfura yabo bise Abriel,kuri uyu wa kane umuhanzi Senderi international Hit na bagenzi be baraye babakoreye umuhango wo kubahemba.



Mu kiganiro,Senderi International Hit yagiranye na Inyarwanda.com nyuma y’uyu muhango yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo kubahiriza umuco nyarwanda ndetse no kubumbatira urukundo ndetse n’ubucuti mu muryango nyarwanda.Senderi yagize ati:”Ubundi mu muco wa Kinyarwanda iyo umuryango ubyaye barawusura ndetse bakanawuhemba mu rwego rwo kwishimira umuntu mushya umuryango uba wungutse.”

dfghj

Senderi n'inshuti ze bari bitwaje ibihembo bazaniye uyu muryango

Naho mu izina ry’umuryango,Dj Pius yavuze ko byabashimishije cyane dore ko Senderi ari umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango.Aha,Dj Pius yagize ati:Senderi ni inshuti y’umuryango wanjye,aduhora hafi kandi no mu buzima bwa buri munsi turabana cyane.Senderi kandi ni inshuti ya Madame kuko usibye kuba yaraduhaye inka ku bukwe bwacu,yanayihaye Madame ku isabukuru ye y’amavuko.

dfgh

Senderi,Samusure na Theo ndetse n'inshuti zabo bari babucyereye baje guhemba

ghjk

Bari bitwaje ibihembo bitandukanye

dfghj

Bakigera mu rugo bakiriwe na Ange umufasha wa Pius

Ubwo Senderi yajyaga guhemba Dj Pius na Ange, yagiye aherekejwe n’inshuti ze za hafi zirimo Theo Uwiringiyimana(Bose babireba)ndetse na Samusure.

dfgh

Ibyishimo byari byinshi muri uru rugo

gh

Abriel n'ababyeyi be

ghj

Mu ruganiriro, banyuzagamo bakareba na zimwe mu ndirimbo harimo n'iza Two 4 real

fghj

Senderi avuga ko uyu muryango ari inshuti ze za hafi

dfg

Senderi ateruye Abriel imfura ya Pius na Ange

 ghj

Senderi avuga ko iyo umuryango wungutse umuntu mushya biba ari ibyishimo

ghj

Samusure ateruye Abriel

fg

Theo Uwiringiyimana ateruye Abriel

ghj

Senderi avuga ko guhemba ari umuco mwiza wa kinyarwanda

ghj

Senderi n'umuryango wa Dj Pius ni inshuti magara

tyu

Dj Pius yashimishijwe n'urukundo aba bamugaragarije we n'umuryango we

Dj Pius azwi cyane nk'umuhanzi uririmba mu itsinda rya two4real mu gihe umufasha we Ange Umulisa azwi mu biganiro bitandukanye by'imyidagaduro ndetse n'ibyo kwamamaza kuri televiziyo.

Robert Musafiri

Photo:Moses Niyonzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woww i like this family
  • peter9 years ago
    Yooo..mbega UMWANA mwiza were.. I love this family. So cool
  • bb9 years ago
    Senderi ntacyo atabayakoze pe
  • teras9 years ago
    senderi urarenze ndakwemeye
  • teras9 years ago
    senderi urarenze ndakwemeye
  • bonesh9 years ago
    nzaramba erik komeza ubereke nibikorwa ni icymvirizo ni sawa
  • bonesh9 years ago
    nzaramba erik komeza ubereke nibikorwa ni icymvirizo ni sawa
  • bonesh9 years ago
    nzaramba erik komeza ubereke nibikorwa ni icymvirizo ni sawa
  • bonesh9 years ago
    nzaramba erik komeza ubereke nibikorwa ni icymvirizo ni sawa
  • bonesh9 years ago
    nzaramba erik komeza ubereke nibikorwa ni icymvirizo ni sawa
  • moses9 years ago
    hit biranshimishije kuba utekrea nokunshuti zawe cg abavandimwe ukabageraho ukanabasura kuko nigake abandi bahanzi batekereza ibintu nkibi
  • karamira jmv9 years ago
    bukongera bugacya nejo bugacya ndabona nawe yagiye reka dutegereze kuko ndahantuye mutegereze
  • usanzumuhire fils9 years ago
    dj pius kabisa upfite iki bebe cyiza cyane , nago uzakira abakobwa kuko uwo mwana azabamara
  • nishimwe ange9 years ago
    samusure ,senderi,theo murabantu babagabo mubijyanye ntumuco nyarwanda
  • murangwa eric9 years ago
    beby bizuuuuuuu uzakure neza imana yanjye izakurinde izaguhe umugisha
  • mukamana diane9 years ago
    dj pius kabisa ndabona umwana we ari umuzungu kabisa byiza cyane turanezerewe kubona imana yarabahaye umwana muzima
  • mutuyemariya adeline9 years ago
    bira kwiriye ko abahanzi bagomba kurira umuco nkuyu kuko bira shimishije cyane
  • mutesi cloudine9 years ago
    byiza cyane ,senderi uri umuntu wumugabo kabisa komeza urye hit kabisa
  • girbert9 years ago
    birashimishije cyane abahanzi Bose barebereho uwo ni wo muco niho ejo hazaza dukeneye
  • Didy9 years ago
    THEO NDABONA NAWE AVUYE MURI GOSPEL TU! MUTEGEREZE IGIHE GITO NUKO BIZA.





Inyarwanda BACKGROUND