Bizimana Aboubakar Karume uzwi cyane ku izina rya Sat B ni umuhanzi ukomoka i Burundi ukomeje kugenda azamuka umunsi ku w’undi ndetse ingufu, ubuhanga n’umuhate agaragaza bikaba bikomeje gutuma izina rye rirenga igihugu cy’u Burundi akaba yatangiye guhangwa amaso nk’umwe mu bahanzi bo mu karere bari kuzamuka byihuse.
Nyuma y’uko mu minsi mike ishize amashusho y’indirimbo ‘Katoto remix’, Sat-B yahuriyemo n’abahanzi Dj Pro na Mkomboz inyuriye kuri shene ya televiziyo ya Trace urban, kuri ubu Sat B hashize iminsi micye cyane ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Satura amabafle’ yakorewe na African sounds nayo byitezwe ko ashobora kugera kure kubera urwego ariho.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 8(Kanama) nibwo bwa mbere Sat B na bagenzi be bakoranye indirimbo Kitoto bagize amahirwe yo gutambutswa kuri televiziyo mpuzamahanga ya TRACE TV
Reba amashusho y'indirimbo nshya ya Sat B yise 'SATURA AMABAFLE'
Sat B yatangiye kumenyekana no kwamamara cyane mu gihugu cy’u Burundi ahagana mu mwaka wa 2011 ndetse akaba kugeza ubu amaze kwifashishwa ubugira kabiri n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRARUNDI nk’umwe mu b’ambasaderi barwo mu irushanwa rya PRIMUSIC, rimwe mu marushanwa akunzwe cyane muri iki gihugu yo kugaragaza no kuzamura impano y’abahanzi.
Sat B
Sat B afatanije n’itsinda rye rimubyinira rizwi ku izina rya ‘JAKARTA DANCE CREW’ bamaze kwigaragaza cyane mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye mu gihugu cy’u Burundi, aho bahorana udushya twinshi ku rubyiniro bituma baba bahanzwe amaso kandi bagakundwa cyane.
Mu gitaramo aheruka gukora yitiriye iyi ndirimbo ye 'Satura amabafle', abafana bari benshi cyane
Nyuma yo kuba amaze guhagarara neza mu gihugu cye, Kuri ubu Sat B afite intego yo kwinjira mu ruhando mpuzamahanga aho ateganya ko amashusho y’indirimbo ye nshya Satura amabafle izabimufashamo mu gihe yaramuka koko itambukijwe ku mashene mpuzamahanga nk’uko abyifuza, naho inyungu azabona akavuga ko azayifashisha mu gufasha abana batishoboye i Burundi.
Sat B amze imyaka ibiri ari ambasaderi w'irushanwa rya PRIMUSIC. Ubu arimo kwitegura gukorana indirimbo nshya na KIDUMU
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Sat B yagize ati “ Nditeze ko Satura amabafle izoca muri amwe mu ma tv akomeye nka Trace tv, MTV n’izindi. Aho urumva ko mfise chance zo kuba international artist. Vision ni kuba the one mubaririmvyi bakomeye muri Africa. Nibiba uko nzoronka ama fond(amafaranga) gutyo nkafasha bamwe mu bana bo mwibarabara ”
Reba amashusho y'indirimbo 'Nyandika', Sat B aheruka gukorera mu Rwanda
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO