RFL
Kigali

Samuel Eto'o Fils yakoze ubukwe mu ibanga n'umukunzi we bari barabyaranye abana bane

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/11/2014 10:15
5


Umukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Cameroun uzwi ku izina rya Samuel Eto’o Fils yakoze ubukwe mu ibanga kuri uyu wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2014, akaba yarashakanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 10 bakundana ndetse baranabyaranye abana bagera kuri bane, aba nabo bakaba baratashye ubukwe bw’ababyeyi.



Uyu mukinnyi n’umukunzi we Georgette bakoreye ubukwe bwabo mu mujyi muto wo mu gihugu cy’u Butaliyani, ubu bukwe bukaba bwarakozwe mu ibanga rikomeye kuburyo na zimwe mu nshuti za Samuel Eto’o Fils zose zitari zatumiwe muri iyi mihango yari irimo abantu bacye cyane, ndetse amakuru y’uko uyu mukinnyi yakoze ubukwe akaba yamaze amasaha arenga 48 atarabasha kugera ku bo mu muryango wa Samuel Eto’o Fils mu gihugu cye cya Cameroun.

eto

Eto'o n'uyu mukunzi we bari bamaranye imyaka icumu bakundana

Eto'o n'uyu mukunzi we bari bamaranye imyaka icumu bakundana

Icyakoze n’ubwo imihango yo gusezerana no kwiyakira yabereye mu ibanga mu Butaliyani, imihango y’ubukwe ijyanye n’umuco wa Kinyafurika yabereye mu gihugu cya Cameroun imbere y’inshuti n’imiryango, ibyo ariko bikaba byarabaye kera kuko byabaye mu mwaka wa 2007.

Mu myaka baramaranye bamaze kubyarana abana bane

Mu myaka baramaranye bamaze kubyarana abana bane

Samuel Eto’o w’imyaka 33 y’amavuko, ni umukinnyi wabaye icyamamare mu makipe akomeye yagiye akinira arimo iya FC Barcelona, ikipe ya Chelsea ndetse n’ikipe ya Everton ari nayo abereye rutahizamu kugeza ubu, akaba kandi yarigeze no guca agahigo ko kuba umukinnyi wahembwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2012 ubwo yakinaga mu gihugu cy’u Burusiya.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Daniel IImaniriho 9 years ago
    Yakinnye no muri interDomulae
  • bella9 years ago
    uyu mugore rwose nta charme namba yifitiye,mumaso wagirango ni umugabo! erega yakoresheje amabere ,ariko ntibimubujije kuba atari charmante ni ikigabo pu!
  • hasani9 years ago
    urakinisha umugore wabyaye abana 4 kumugabo umwe kandi batabana .yarashiririye yabaye ikigabo wa mugani wawe
  • sagad9 years ago
    Ese ko mwamwise ikigabo,burya ibigabo biba bibi nta na charme bigira?
  • Eliezel Kicukiro9 years ago
    Uwo Mugore Niko Yabaye Ariko Ntabwo Etoo Yihenze Baraberanye Too! .Kandi Ibisa Birasabirana.





Inyarwanda BACKGROUND