Umukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Cameroun uzwi ku izina rya Samuel Eto’o Fils yakoze ubukwe mu ibanga kuri uyu wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2014, akaba yarashakanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 10 bakundana ndetse baranabyaranye abana bagera kuri bane, aba nabo bakaba baratashye ubukwe bw’ababyeyi.
Uyu mukinnyi n’umukunzi we Georgette bakoreye ubukwe bwabo mu mujyi muto wo mu gihugu cy’u Butaliyani, ubu bukwe bukaba bwarakozwe mu ibanga rikomeye kuburyo na zimwe mu nshuti za Samuel Eto’o Fils zose zitari zatumiwe muri iyi mihango yari irimo abantu bacye cyane, ndetse amakuru y’uko uyu mukinnyi yakoze ubukwe akaba yamaze amasaha arenga 48 atarabasha kugera ku bo mu muryango wa Samuel Eto’o Fils mu gihugu cye cya Cameroun.
Eto'o n'uyu mukunzi we bari bamaranye imyaka icumu bakundana
Icyakoze n’ubwo imihango yo gusezerana no kwiyakira yabereye mu ibanga mu Butaliyani, imihango y’ubukwe ijyanye n’umuco wa Kinyafurika yabereye mu gihugu cya Cameroun imbere y’inshuti n’imiryango, ibyo ariko bikaba byarabaye kera kuko byabaye mu mwaka wa 2007.
Mu myaka baramaranye bamaze kubyarana abana bane
Samuel Eto’o w’imyaka 33 y’amavuko, ni umukinnyi wabaye icyamamare mu makipe akomeye yagiye akinira arimo iya FC Barcelona, ikipe ya Chelsea ndetse n’ikipe ya Everton ari nayo abereye rutahizamu kugeza ubu, akaba kandi yarigeze no guca agahigo ko kuba umukinnyi wahembwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2012 ubwo yakinaga mu gihugu cy’u Burusiya.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO