RFL
Kigali

RUHANGO-Amahirwe Nadine yabaye umukobwa wa mbere wegukanye imodoka muri poromosiyo SHARAMA na MTN

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/11/2014 19:13
4


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21/11/2014 mu karere ka Ruhango hatanzwe imodoka ya 6 mu cyumweru cya 6 cya poromosiyo ya SHARAMA na MTN, yegukanwe n’umukobwa witwa Amahirwe Nadine ndetse ahita aba umunyamahirwe wa mbere w’igitsinagore ugize amahirwe yo gutsindira imodoka muri iyi poromosiyo.



Nadine wegukanye iyi modoka asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya UNILAK-Nyanza aho yiga mu mwaka wa Gatatu(Management) ndetse akaba azwi cyane mu mujyi wa Ruhango aho acururiza umuceri mu iduka ryaho rya Rice mart.

Nadine

Amahirwe Nadine ubwo yashyikirizwaga ibyangombwa byose ku mugaragaro

nadine

Byari ibyishimo bikomeye

Uyu mukobwa wari uherekejwe na benshi mu bo mu muryango we, ubwo yashyikirizwaga iyi modoka n’ibyangombwa byose byayo byibanze. Yagize ati “ Ndashima Imana yo mu ijuru kuko hari igihe ibyo tubona tubifata nk’ibisanzwe kandi ari byiza,nyamara burya hari Imana iba yabikoze.Ikindi gikurikiyeho ndashimira MTN yazanye gahunda ya Sharama kugirango ishimishe abafatabuguzi bayo mu mpera z’umwaka nanjye nkaba ndimo.”

Nadine wagaragazaga ibyishimo bikomeye yijeje abanya-Ruhango bose ko iyi modoka yatsindiye ari iyabo bose. Ati “ Iriya modoka mureba ni iyanyu mwese nta n’umwe uvuyemo.Uzanyitabaza nzamutabara, uzantumira mu bukwe nzamutwara nta kibazo mwishimire itsinzi kuko mwese ni iyanyu!”

Alain Numa

Alain Numa wari uhagarariye ubuyobozi bwa MTN, yasabye abanya-Ruhango gukomeza kugerageza amahirwe

Alain Numa umukozi wa MTN wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’iyi sosiyete yashimiye abanya-Ruhango bari baje ari benshi kwifatanya na mugenzi wabo wegukanye imodoka, aboneraho kubibutsa no kwibutsa abanyarwanda bose muri rusange ko hasigaye izindi modoka 6 muri iyi poromosiyo kandi bazakomeza kugenda bazisangisha abazegukanye aho baherereye.

Ati “ Turabashimira. Imvugo niyo ngiro, MTN twaravuze ngo uzatsindira imodoka tuzayimuzanira aho aherereye niyo mpamvu ubu turi hano. SHARAMA ije ku nshuro ya gatatu, iteka igaruka kubera ubusabe bw’abakiliya bacu.”

mbabazi

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yashimiye byimazeyo MTN

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier nawe wari witabiriye iki gikorwa yashimiye MTN mu bikorwa bitandukanye byaba iby’ubucuruzi ikora ndetse n’uruhare bagira mu iterambere ry’ubukungu muri aka karere aho bagiye bafatanya mu mishinga myinshi itandukanye harimo nko kubaka amashuri.

ANDI MAFOTO

Nadine

SHARAMA

SHARAMA

SHARAMA

Byari ibyishimo bikomeye kubanya-Ruhango muri rusange

Nadine

Nadine

Nadine mu mudoka ye ikinafite amashashi

sharama

Aho MTN yageze ntihatana n'umuziki. Abanya-Ruhango bawubyinnye babifashijwemo n'ababyinnyi b'umwuga ba MTN

nadine

Nadine yanashyiriwemo lisansi yuzuye mu modoka ye

Tubibutse ko iyi ari imodoka ya 2 itashye mu Majyepfo muri iyi poromosiyo ya SHARAMA, nyuma y'indi iherutse gutangwa mu Karere ka Kamonyi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patient9 years ago
    Nadine wacu f elicitation mtn yagukijije
  • h9 years ago
    izina ababyeyi bamwise (amahirwe) ntubona ko rimugizeho impact, babyeyi mujye mwita abana banyu neza
  • Jackson9 years ago
    Amahirwe Wambwiye Tequinique Wakoreshe Nange Nkagerageza Nkeneyeko Umbwira Uko Wabigenje 0787190581
  • Alain Rugamba9 years ago
    congratus.





Inyarwanda BACKGROUND