Umuraperi Riderman aranyomoza inkuru yamwanditsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2015, ivuga ko aherutse gusinda bikabije hafi yo kurara munsi y’ikamyo.Uyu muraperi agashimangira ko uwatangaje iyi nkuru yirengagije ukuri maze amusebya nkana.
Iyi nkuru yavugaga ko Riderman yanyweye inzoga nyinshi ubwo yari kumwe na bagenzi be bagize itsinda rya Urban boys maze ziza kumuganza kugeza aho yibese abo bari kumwe ajya kwiryamira munsi y’igikamyo cyari hafi aho, ndetse bagenzi be bakanamwibagirwa bagacyeka ko yatashye ariko ku munota wa nyuma ubwo ngo Safi yaragiye kwihagarika akaba yaraje kurabukwa uyu musore maze amuha ubutabazi bwihuse ahita amucyura ngo kuko inzoga zari zamugize inkere nk’uko iki kinyamakuru cyari cyabitangaje.
Riderman avuga ko iyi nkuru yamuharabitse ikamwambika isura itariyo mu muryango nyarwanda
Nyuma yo kubona abantu benshi bamuhamagara bamubaza uku kwiyandarika gukabije babikuye muri iki gitangazmakuru, uyu muraperi avuga ko yafashe umwanya nawe asoma iyi nkuru yamwanditsweho atungurwa cyane n’ibinyoma birimo anibaza icyo uyu munyamakuru yaragambiriye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman akaba yafashe umwanya anenga uwanditse iyi nkuru ndetse asobanurira abakunzi be, inshuti n’umuryango we ko aya mafoto yifashishijwe mu gukora iyi nkuru arayafotowe ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo Till i die ahuriyemo na Urban boys, aho yari yasabwe gukina yakubiswe n’umubyeyi w’umukunzi we.
Umva indirimbo 'Bunguka bate' ya Riderman na Bull Dogg
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO