RFL
Kigali

Riderman aramaganira kure amakuru yo gusinda akarara munsi y'ikamyo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/02/2015 10:50
10


Umuraperi Riderman aranyomoza inkuru yamwanditsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2015, ivuga ko aherutse gusinda bikabije hafi yo kurara munsi y’ikamyo.Uyu muraperi agashimangira ko uwatangaje iyi nkuru yirengagije ukuri maze amusebya nkana.



Iyi nkuru yavugaga ko Riderman yanyweye inzoga nyinshi ubwo yari kumwe na bagenzi be bagize itsinda rya Urban boys maze ziza kumuganza kugeza aho yibese abo bari kumwe ajya kwiryamira munsi y’igikamyo cyari hafi aho, ndetse bagenzi be bakanamwibagirwa bagacyeka ko yatashye ariko ku munota wa nyuma ubwo ngo Safi yaragiye kwihagarika akaba yaraje kurabukwa uyu musore maze amuha ubutabazi bwihuse ahita amucyura ngo kuko inzoga zari zamugize inkere nk’uko iki kinyamakuru cyari cyabitangaje.

Riderman

Riderman avuga ko iyi nkuru yamuharabitse ikamwambika isura itariyo mu muryango nyarwanda

Nyuma yo kubona abantu benshi bamuhamagara bamubaza uku kwiyandarika gukabije babikuye muri iki gitangazmakuru, uyu muraperi avuga ko yafashe umwanya nawe asoma iyi nkuru yamwanditsweho atungurwa cyane n’ibinyoma birimo anibaza icyo uyu munyamakuru yaragambiriye.

Riderman

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman akaba yafashe umwanya anenga uwanditse iyi nkuru ndetse asobanurira abakunzi be, inshuti n’umuryango we ko aya mafoto yifashishijwe mu gukora iyi nkuru arayafotowe ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo Till i die ahuriyemo na Urban boys, aho yari yasabwe gukina yakubiswe n’umubyeyi w’umukunzi we.

Umva indirimbo 'Bunguka bate' ya Riderman na Bull Dogg

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lee9 years ago
    like u Emery ur a nigga kabisa
  • muvara9 years ago
    Ariko abantu bandika inkuru sideband bisunireho
  • 9 years ago
    Ridermaam abonabateshamutwe bihorere wowekomeza wikorere ibisumizi ntacyaduca intege
  • sylvie9 years ago
    umva riderzoo ndakwemera musaza
  • kan9 years ago
    uyu musore agira ikinyabupfura kbsam hakaba nabanyamakuru batazi ibyo bakora
  • Samuel9 years ago
    ntawakubeshyeye birazwi ko uri umusinzi
  • queen9 years ago
    hihihi uri umusunzi ntawutabizi ubushize ntiwagonze waborewe
  • Ntwari9 years ago
    ariko actually iriyankuru yanditwe ntitandukanye nibyo uririmba kbsa kdi ntakabura imvano.
  • queen9 years ago
    hihihi uri umusunzi ntawutabizi ubushize ntiwagonze waborewe
  • gatebuka jean paul9 years ago
    Ihangane niba bakubeshyera wangu!





Inyarwanda BACKGROUND