RFL
Kigali

Rayon Sports itangiye shampiyona mu bibazo 5 by'ingutu mu gihe mukeba APR FC itangiranye ibisubizo 5

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:18/10/2014 7:32
9


Shampiyona y’ uyu mwaka iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatandandatu nyuma yo kugenda isubikwa ahanini bitewe n’ impamvu zigiye zitandukanye harimo ikibazo cy’ ibyangobwa by’ abakinnyi cyateje impagarara nyuma y’ isezererwa ry’ Amavubi.



Rayon Sports itangiranye ibibazo 5 by’ ingutu      

1.  Kutagira umutoza mukuru ugomba kuyobora ikipe ku gikombe

Ikipe ya Rayon Sports igiye gutangira ifite ikibazo kiyikomereye cyane kuko nta mutoza mukuru ifite nyamara mu gihe igomba gukora ibishoboka byose ngo yegukane igikombe cy’ uyu mwaka.

Iyi kipe ikundwa n’ abatari bake yatakaje umutoza mukuru Jean Francois Losciuto werekeje mu kipe yo mu gihugu cya Burkina Faso ny’uma y’ uko asanze muri iyi kipe harimo ikibazo cy’ amikoro nk’ uko yabyitangarije nyuma yo gusezera. Ubu Rayon sports ikaba iri mu maboko y’ umwungiriza utaranatozaga nibura mu kiciro cya mbere dore ko yaje avuye muri SEC Academy.

2. Ikibazo cy’ amikoro no kudahemba abakinnyi

Hari amakuru avugwa ko umushahara wabaye amateka ku bakinnyi ba Rayon sports aho kugeza ubu bagifitiwe ibirarane. Ibi kandi nibyo byagiye bituma nta mutoza umara kabiri dore yaba Didier Gomez Da Rosa  na Jean Francois bagiye batangaza ko amakikoro ari ikibazo muri iyi ikipe

Ibi kandi bikiyongera ku mpungenge zihari ko akarere ka Nyanza gashobora kutagira andi mafaranga gashyira muri iyi kipe nyuma yo kunengwa bikomeye na komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ umutungo wa Leta aho yanenze bikomeye miliyoni zisaga 27 zahawe iyi kipe.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah akaba yaranihanangirijwe n’ ubuyobozi bw’ intara y’ Amajyepfo kuri iri sesagura

3. Nta rutahizamu ukomeye

Rayon sports ifite ikibazo cya rutahizamu wazayifasha kubona ibitego biyiha igikombe cyane ko igomba no kwitabira amarushanya ny’ Afurika. Kugeza ubu ntibizwi niba Sena Abedi Jerome(Sina Jerome) azkinira iyi kipe nyamara yaramutanzeho akayabo ka miliyoni 9 igura kontaro ye muri Police FC akaza kwanga kuza muri iyi kipe.

Kambale Salita Gentil (Papy Kamanzi) nawe akaba yaratorotse iyi ikipe nyuma ya CECAFA na n’ ubu akaba ataragaruka ndetse binavugwa ko yabonye ikipe iwabo muri DR Congo.

4. Ikibazo cy’ abakinnyi b’ abanyamahanga

Kuri amakuru y’ abakinnyi b’ abanyamahanga ni amakuru ashyushye hano mu Rwanda. Ikipe ya Rayon sports ni imwe mu makipe agizwe n’ abanyamahanga benshi mu gihe itegeko rigena umubare ntarengwa ugomba kugaragara mu kibuga. Ibi bikazabera imbogamizi ikomeye cyane ikipe ya Rayon Sports.

5. Kutavuga rumwe hagati y’ abafana n’ ubuyobozi bwa Rayon sports

Muri iyi minsi abakunzi ba Rayon sports bamaze iminsi binubira ko ikipe yabo ntacyo iri gukora ngo ibizeze kuzitwara neza mu minsi iri imbere.

Ibi babigaragaje ku mikino ya gicuti iyi kipe yagiye ikina yitegura itangira rya shampiyona aho bateye amagambo akomeye abayobozi ba Rayon sports

Mukeba APR FC yo ifite ibisubizo 5 biyizeza kweguka igikombe

apr

1. Imbaraga z’ abatoza ziratanga ikizere

Ikipe ya APR FC ni ikipe yiyubatse bikomeye izana umutoza Ljubomir Petrovic ukomeye kandi ufite izina dore ko yabashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions’ league agahigo arusha Arsene Wenger utoza Arsenal.

Uyu mutoza kandi yiyongera kuri Mashami Vincent wayifashije kwegukana ibikombe 2 biheruka ndetse akaba ari n’ umutoza wungirije mu ikipe y’ igihugu nayo iri kwitwara neza muri iyi minsi.

2. Nta kibazo cy’ amikoro

Ikipe ya APR FC ni ikipe irangwa no kutabura amakiro cyane ko ifite aho ikura. Ibi bikayitandukanya na mukeba wayo Rayon Sports ihorana iki kibazo ndetse bikayiviramo gutakaza bamwe mu bakinnyi bakomeye n’ abatoza.

3. APR FC yariyubatse ndetse yubaka n’ ubusatirizi

APR FC mu minsi yashize yagenderaga cyane cyane kuri rutahizamu Ndahinduka Michel ariko ubu yongereye ingufu aho yazanye abakinnyi batandukanye harimo Mwiseneza Djamal wavuye muri Rayon sports na Bahame wavuye muri Etencelles n’ abandi batandukanye.

4.Gukinisha abakinnyi bakomoka mu Rwanda

APR FC ifite abakinnyi b’ abanyarwanda kandi bamaranye igihe kini bari. Ibi bikayirinda kujya mu bibazo byo kugira abakinnyi bahora batoroka n’ uko byagiye bigaragara mu ikipe ya Rayon sports aho usanga uumukinnyi Atari kumwe n’ abandi yigiriye gukinira andi makipe.

5. Abakinnyi bamenyeranye kandi bafite imyitwarire ihamye

Iyi kipe y’ ingabo z’ igihugu ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi bamaze igihe kitari gito bari hamwe. Ni abakinnyi hafi ya bose babanye bakinira Isonga bakaba bamaze kumenyerana bikomeye.

Iyi kipe kandi igira abakinnnyi bakomeye banafite ubunararibonye nka Mugiraneza Jean Baptiste( Migi), Nshutinamagara Ismael( Kodo) bashobora gushyira ku murongo barumuna babo bigatuma bagira ikinyabupfura

Rayon irakira Amagaju kuri stade ya Kigali naho APR FC izakire Musanze ku munsi w’ejo kuri sitade ya Kigali.

DORE IMIKINO YOSE Y’ UMUNSI WA MBERE N’ ABASIFUZI BGOMBA KUYIYOBORA:

Ku wa gatandatu tariki ya 18/10/2014

  • Rayon Sports vs Amagaju (Stade de Kigali)-J. M. Vianney Nkinzingabo (Referee)
  • Etincelles vs. Isonga (Umuganda)Munyemana Hudu (Referee)
  • Espoir vs. Mukura (Rusizi)-Kagabo Issa (Referee)

Ku Cyumweru tariki ya 19/10/2014

  • Gicumbi vs. Police (Gicumbi)- Ishimwe Claude (Referee)
  • APR vs. Musanze (Stade de Kigali)-Mulindangabo Moise (Referee)
  • Kiyovu vs Marines (Mumena)-Bahizi Edouard (Referee)
  • Sunrise vs. AS Kigali (Rwamagana)-Kwizera Moise (Referee)
Alphonse M. PENDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damour 9 years ago
    jyureka gufana ibyo ntawutabizi wagikonawe
  • kibwa9 years ago
    Rayon ko ihora ari inyabibazo, bazi kugira urugambo gusa, kdi bakibagirwa vuba ari nayo mpamvu bahora bafite ibibazo bimwe bidashira, dore ubu ubyu umwaka ushize barabyibagiwe burundu!!! Ubu uraje wumve urusaku bazaba bafite!
  • kibwa9 years ago
    Rayon ko ihora ari inyabibazo, bazi kugira urugambo gusa, kdi bakibagirwa vuba ari nayo mpamvu bahora bafite ibibazo bimwe bidashira, dore ubu ubyu umwaka ushize barabyibagiwe burundu!!! Ubu uraje wumve urusaku bazaba bafite!
  • 9 years ago
    NTABWO BYOROSHYE KUBONA AHO RAYON IGEZE AHO IBURA UMUTOZA
  • 9 years ago
    tugeze aharindimuka
  • rayon9 years ago
    irigutsinda amakipe ngo ibabazo!uziko ntabyanyu!ndabashinyitse
  • claude9 years ago
    wa muterankunga se yabafashije niba abishoboye? baramwambara badahembwa? hyarabatuburiye mba nkuroga
  • 9 years ago
    ko title ari Rayon Apr yaje ite murashakakumvikanisha iki
  • 9 years ago
    Ooooooh rayon





Inyarwanda BACKGROUND