RFL
Kigali

Rayon sports ishoborara gutangiza indi kipe mu kiciro cya kabiri

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:27/08/2014 18:14
6


Ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bugeze kure umushinga wo gutangiza ikipe ya kabiri izaba ikina mu kiciro cya kabiri mu Rwanda mu mwaka w’ imikino wa 2014/2015.



Bwana Gakumba, visi perezida wa Rayon Sports aganira na inyarwanda.com yemeje aya makuru ko bafite uyu mushinga ariko avuga ko bizaterwa n’ uko inteko rusange izabyemeza ndetse n’ ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA bitewe n’ umurongo rizaba ryashyizeho ugenga ikiciro cya kabiri.

Yagize at:” Ni umushinga tugitekereza ariko ntago turabyemeza mu nama, turabitekereza ariko ntago turabyemeza.”

N’ ubwo ariko Gakumba atashatse gutangaza byinshi ku birebana n’ uyu mushinga, bikaba bifitanye isano no kuba iyi kipe ibarizwa i Nyanza yamaze gushyiraho Abdu Mbarushimana ngo ayibere umuyobozi wa tekinike( directeur techniques) uzaba afite inshingano zo kubafasha gushakisha abakiri bato kandi bafite impano bazaba bakina muri iyi kipe.

Ndetse amakuru ahari ni uko aba bakinnyi bazaba bakina mu kiciro cya kabiri bazaba baba i Nyanza kimwe na bakuru babo ubu bari mu kiruhuko nyuma yo gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup bagasezererwa na APR FC muri ¼.

Uyu mushinga uramutse ugezweho ukaba wafasha cyane ikiciro cya kabiri haba mu kunguka abafana ndetse no ku ruhande rwa Rayon Sports bikagabanya akayabo batanga ku banyamahanga.

Alphonse M. Penda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutare9 years ago
    nibyiza.cyaneee mukomerezaho.
  • ID19 years ago
    ICYIPE NIYACU TUYIRINYUMA
  • fils9 years ago
    ahubwo byari byaratinze iki nigikorwa cyiza kandi kizatanga umusaruro courage
  • Emmy9 years ago
    Ubwo se nijya mu kiciro cya mbere, izitwa rayon 2? izambara imyenda ya rayon se?
  • 9 years ago
    Turayishigikiye
  • 9 years ago
    RAYON KOMEREZA AHO ICYEMEZO CY,ABAGABO KBS





Inyarwanda BACKGROUND