RFL
Kigali

Radio na Weasel bacucuwe n'abantu bitwaje imbunda, Weasel aravuga ko bibwe n'imbeba

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2014 8:43
3


Abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda mu iri joro ryakeye bateye inzu y’umuhanzi Weasel nyuma yo kwica urugi, mu bikoresho bikomeye byibwe uyu muhanzi na mugenzi we hakaba harimo mudasobwa yabo yo muri Studio yari irimo indirimbo zabo nyinshi zitarabasha kujya hanze kandi badafite ahandi hantu.



Nk’uko aya makuru dukesha Bigeye akomeza abivuga, uyu muhanzi Weasel yerekanye ko ibi bikorwa by’ubujura byamukorewe byakozwe n’agatsiko k’imbeba, ibi bikaba byerekana ko ashobora kuba abishinja uwahoze ari umujyanama wabo witwa Jeff Kiwanuka hamwe n’itsinda bakoranaga.

Aba bahanzi bibwe imwe mu mishinga y'indirimbo yari itarashyirwa hanze

Aba bahanzi bibwe imwe mu mishinga y'indirimbo yari itarashyirwa hanze

Mu kiganiro kitwa “The Beat” kuri Televiziyo yo muri Uganda yitwa NTV, Radio na Weasle  baherutse kuvuga ko uwahoze ari umujyanama wabo Jeff Kiwanuka ndetse n’itsinda bari kumwe bose ari imbeba, ibi bikaba byerekana ko kuba Weasel yavuze ko abihishe inyuma y’ubu bujura ari agatsiko k’imbeba, ashaka gushyira mu majwi uyu wahoze ari umujyanama wabo ndetse n’ikipe bakoranaga.

Gusa n’ubwo urugo rwa Weasel rwigabijwe n’ibisambo byitwaje intwaro ndetse we na mugenzi we bakibwa ibintu bikomeye mu buhanzi bwabo, aya makuru nabo yabagezeho batari muri Uganda kuko muri iyi minsi bari mu gitaramo mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Imbeba hahahaa
  • bilius nigga9 years ago
    ariko arayegeranya i London azoshika agura ibindi
  • emmy mukeshimana9 years ago
    Pole Sana washikaji wangu!arakini izopanya muzioneshe cagufanya!





Inyarwanda BACKGROUND