Inkundura y’abanyamakuru b’amaradiyo yo mu Rwanda ikomeje gufata inda ntera, amaradiyo amwe n’amwe akaba akomeje kugenda akora icyo bamwe bita “Kwihaniza”, abanyamakuru bakomeye kandi bakunzwe bagatwarirwa rimwe n’indi radiyo hagamijwe kwigarurira abanyarwanda baba babakurikiranaga.
Gutwara abanyamakuru b’ingenzi b’amaradiyo runaka si ibintu by’ubu mu Rwanda, ariko amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya ni uko igitahiwe kugeza ubu ari ikusanywa ry’abanyamakuru bakomeye kandi bakunzwe mu bice bitandukanye cyane cyane imikino n’imyidagaduro, bakaba bagiye gukorera Radio 10.
Ally Soudy, Claude Kabengera, Mike Karangwa, Isheja Sandrine n’abandi banyamakuru benshi bakoreraga Radio Salus, ni bamwe mu babimburiye abandi gukorwaho iki gikorwa maze bose berekeza icyarimwe kuri Radio Isango Star yari igitangira gukorera mu Rwanda. Nyuma haje andi maradiyo atandukanye arimo nka KFM, iyi nayo ikaba yaragiye itwara abanyamakuru batandukanye babaga bakorera izindi Radio kandi bakunzwe.
Radio Kiss FM igitangira gukorera mu Rwanda muri 2014, yahise itwara abanyamakuru batatu bari bakunzwe cyane kuri Radio K FM, abo bakaba ari Uncle Austin, Isheja Sandrine na Arthur Nkusi, aba bose bikaba bivugwa ko bahembwa amafaranga menshi kuburyo bakubiwe umushahara bahembwaga inshuro zirenga ebyeri kugirango bave aho bakoraga.
Kugeza ubu Radio 10 niyo igezweho, abanyamakuru b’imikino n’imyidagaduro bakomeye mu Rwanda bakaba bagiye kuyihuriraho n’ubwo ba nyir’ubwite bataremera kubitangaza ndetse bakaba baranahawe amabwiriza yo kubigira ibanga rikomeye kugeza mu cyumweru gitaha ubwo bazaba batangiye akazi ndetse bamaze no gusezeraho aho bakoreraga, ariko nk’uko byemezwa na bamwe mu bantu bakorana bya hafi na Radio 10 batashatse ko amazina yabo yatangazwa, ibiganiro birakomeje ndetse mu bazajya kuri Radio 10 abenshi bakaba bazava kuri Radio Isango Star.
Nyuma yo gukorera Salus, Contact Fm na Isango Star, Mike Karangwa ari mu bavugwaho kwerekeza kuri Radio 10
Mu banyamakuru bazava kuri Radio Isango Star, harimo abasanzwe bakora ikiganiro Sunday Night nka Mike Karangwa, Claude Kabengera, Antoinette Niyongira n’abandi, iyo Radio kandi yo ikaba ishobora no gutakaza abandi banyamakuru bakomeye barimo Kazungu Clever ukunzwe cyane dore ko ari umwe mu banyamakuru b’imikino babimburiye abandi mu Rwanda kogeza imikino yo ku mugabane w’u Burayi, ndetse na Muhire Munana ukora mu ishami ry’amakuru ariko aba bombi bo bikaba bitaremezwa niba bazerekeza kuri Radio 10.
Claude Kabengera ni umwe mu bavugwaho kujya mu ikipe ikomeye ya Radio 10
Radio 10 ariko ntishaka gutwara abanyamakuru ba Radio Isango Star gusa, kuko hari amakuru y’uko Rugimbana Theogene na Axel Rugangura bakora mu ishami ry’imikino kuri Flash FM nabo bamaze gutekereza ku nzira yerekeza kuri Radio 10, aba bakiyongera kuri Jado Dukuze nawe wigeze gukora kuri iyi radiyo hanyuma bose bakazayoborwa na Jado Castar wamaze kugirwa umuyobozi mukuru wa Radio 10.
Kazungu Clever uzwiho ubuhanga, kumenya amateka y'umupira w'amaguru no kogeza mu buryo bwishimirwa, nawe ngo yaba ari mu nzira zo kuva ku Isango Star ariko ntibiremezwa niba azerekeza kuri Radio 10
Iri hinduranya ry’abanyamakuru bava ku maradiyo amwe bajya ku yandi, riragereranywa n’uburyo abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye bagenda bahinduranya amakipe, byose bikagendana n’uko ikipe runaka iba yemeye gutanga amafaranga arenze ayo umukinnyi yabonaga kugirango ibashe kumwegukana.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO