RFL
Kigali

Queen Cha yashimishijwe bikomeye n’uburyo muzika ye ikomeje kubaka igihugu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/05/2015 19:58
1


Umuhanzikazi Queen Cha aratangaza ko ashimishijwe cyane no kuba abafana be batanga umusanzu wo kubaka igihugu, bityo akemeza ko ari kimwe mu bizatuma adahagarika muzika ahubwo agakomeza umurego.



Ibi Queen Cha yabitangarije inyarwanda.com nyuma yaho  kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Gicurasi 2015 abafana be bibumbiye muri ‘Ibikomangoma Fan Club’basuye urwibutso rwa Kibagabaga ruherereye mu murenge wa Kimironko  ndetse banatangan’inkunga. 


Uwiyera  Alliance umwemu bagize Fan Club y’abafana ba Queen Cha yabidutangarije muri aya magambo:”Twasuye urwibutso  rwa Kibagabaga duherekejwe na bamwe mubayobozi b’umurenge wa Kimironko ,tubwirwa amateka yaharanze muri  Mata 1994, dutanga n’inkunga yo kujya niburaku rwibutso hakorerwa   isuku.” 







Agaba Prince Emmanuel  umuyobozi w'Ibikomangoma(wambaye umupira w'umweru) afatanya n'umwe mu bayobozi b'umurenge wa Kimironko gushyira indabo ku mva

Bashyikirije inkunga bageneye urwibutso rwa Kibagabaga umwe mu bayozi b'umurenge wa Kimironko wari wabaherekeje


Muri iki gikorwa umuhanzi Queen Cha avuga ko atabashijekwifatanya n’abafana be kuko yari yagiye kwifatanya n’abatuye akarere ka Huye naho hakaba hari igikorwa cyo kwibuka.


 Nubwo atari ahari,Queen Cha yashimishijwe n’uburyo muzika ye ikomeje kubaka igihugu binyuze mu bafana be. Ati” Byaranshimishije cyane kubona abakunzi ba muzika yanjye bakora igikorwa nka kiriya, ni igikorwa cyiza, urabona ko muzika ifite uburyo bwinshi yagira umusaruro, bimpa imbaraga yo kutayihagarika ahubwo ngakomezanya imbaraga.  Ndabashimira ubwitange n'urukundo badahwema kungaragariza ndetse n'igihugu muri rusange. Kugeza ubu mfatanyije n’Ibikomangoma turateganya ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro ndetse harimo ni gutanga umusanzu wacu dufasha ababaye.”


Mu bikorwa biri imbere  abafana ba Queen Cha ‘Ibikomangoma ‘ bateganyagukora harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi ndetse bakaba bafite na gahunda yo gusura abapfakazi basizwe iheruhuru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    komeza uterimbere





Inyarwanda BACKGROUND