RFL
Kigali

Praise Asiimwe wahoze ari Miss Uganda yirukanywe ku kazi yakoraga mu Rwanda kubera ubujura

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2014 8:50
8


Praise Asiimwe Akankwasa wahoze ari Miss w’igihugu cya Uganda, yirukanwe burundu ku kazi yari asanzwe akora i Kigali mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru, nyuma y’aho hatahuwe ko yariye amafaranga yari agenewe gufasha impfubyi ndetse n’andi manyanga yakoze mu kazi ke.



Uyu mukobwa wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2005 kugeza 2007, yari amaze igihe akorera mu Rwanda ariko yakomeje kugaragaraho ingeso zo kutagenzwa na kamwe. Aha ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal bya Kigali yahakoraga nk’umukozi ushinzwe imenyekanishamakuru (Public Relations Officer) ariko yaje kuhirukanwa nyuma yo gutahurwa ko yibye amafaranga yari agenewe gufasha impfubyi.

Praise Asiimwe yirukanwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal kubera ubujura

Praise Asiimwe yirukanwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal kubera ubujura

Nk'uko bitangazwa n'umwe mu bakoze b'ibi bitaro, aya mafaranga yibye yari yarakusanyijwe n’abakozi b’ibitaro bagamije kuyafashisha impfubyi ziri mu kaga, uyu Asiimwe wahoze ari Miss wa Uganda we akaba yarayahawe nyuma yo gukusanywa hanyuma agahita azimira akamara ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero ari nabyo byaje gutuma ubuyobozi bw’ibitaro bumwirukana.

Uyu mukobwa kandi si ubwa mbere agaragayeho akageso ko gukorakora, kuko hari amakuru avuga ko n’igihe yakoraga kuri The New Times nabwo yahavuye afunguwe nyuma yo gukurikiranwaho kunyereza amafaranga mu gihe yakoraga akazi k’ibijyanye no gushaka amasoko, icyo gihe akaba yarishyuriwe n'abagiraneza ngo abashe gufungurwa.

Uyu Praise Asiimwe Akankwasa yahawe Miss wa Uganda muri 2005 ariko aza kumaraho imyaka ibiri kuko muri 2006 iki gihugu kitigeze kibasha gutegura aya marushanwa. Yanahagarariye kandi igihugu cya Uganda mu marushanwa ya Miss World yabereye mu gihugu cya Pologne.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • brown9 years ago
    amakuru ntahagje kuki mutashyize umubare wamafaranga? niba c yazize ukuri cg arakageso?
  • tipe9 years ago
    Ese ubundi akokazi baba barakamuhaye gute hari abana babanyarwanda bashomereye?? Abo yibye bihangane. Abagande bazwiho kutaba unyangamugayo cyane mubintu bigyanye namafranga mugemubitondera.
  • God9 years ago
    Niba abona aho acamujisho akamira warenza ho iki?ko hali ababuze aho bakura 1kg yibirayi
  • Juan9 years ago
    Ndabona ibi byaha bitatuma umuntu yirukanwa mu gihugu, cyane ko mutatubwiye uwaciye iryo teka.
  • 9 years ago
    Nakurikiranwe Amafaranga Asubizwe Ipfubi.
  • karenzi9 years ago
    Ubundi se bajya kuzana abo bagande koko mu gihugu hose baba babuze uwagashobora kandi warezwe?
  • hhjh9 years ago
    reka bajye babiba ubundi icyi gihugu nicyabagande cg nicyabanyarwanda mwagiye mukoresha abene gihugu ko bahari
  • Umuhoza janeffer9 years ago
    Uwo mukobwa asubire iwabo





Inyarwanda BACKGROUND