Praise Asiimwe Akankwasa wahoze ari Miss w’igihugu cya Uganda, yirukanwe burundu ku kazi yari asanzwe akora i Kigali mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru, nyuma y’aho hatahuwe ko yariye amafaranga yari agenewe gufasha impfubyi ndetse n’andi manyanga yakoze mu kazi ke.
Uyu mukobwa wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2005 kugeza 2007, yari amaze igihe akorera mu Rwanda ariko yakomeje kugaragaraho ingeso zo kutagenzwa na kamwe. Aha ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal bya Kigali yahakoraga nk’umukozi ushinzwe imenyekanishamakuru (Public Relations Officer) ariko yaje kuhirukanwa nyuma yo gutahurwa ko yibye amafaranga yari agenewe gufasha impfubyi.
Praise Asiimwe yirukanwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal kubera ubujura
Nk'uko bitangazwa n'umwe mu bakoze b'ibi bitaro, aya mafaranga yibye yari yarakusanyijwe n’abakozi b’ibitaro bagamije kuyafashisha impfubyi ziri mu kaga, uyu Asiimwe wahoze ari Miss wa Uganda we akaba yarayahawe nyuma yo gukusanywa hanyuma agahita azimira akamara ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero ari nabyo byaje gutuma ubuyobozi bw’ibitaro bumwirukana.
Uyu mukobwa kandi si ubwa mbere agaragayeho akageso ko gukorakora, kuko hari amakuru avuga ko n’igihe yakoraga kuri The New Times nabwo yahavuye afunguwe nyuma yo gukurikiranwaho kunyereza amafaranga mu gihe yakoraga akazi k’ibijyanye no gushaka amasoko, icyo gihe akaba yarishyuriwe n'abagiraneza ngo abashe gufungurwa.
Uyu Praise Asiimwe Akankwasa yahawe Miss wa Uganda muri 2005 ariko aza kumaraho imyaka ibiri kuko muri 2006 iki gihugu kitigeze kibasha gutegura aya marushanwa. Yanahagarariye kandi igihugu cya Uganda mu marushanwa ya Miss World yabereye mu gihugu cya Pologne.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO