Nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Nyakanga umuhanzi Riderman atawe muri yombi nyuma y’impanuka byemejwe ko yatewe n’amakosa ye, Polisi yaje gusanga kumufunga atari wo muti iba imurekuye ngo agire ibyo yuzuza nk’inshingano zikurikira ibyabaye ariko aracyakurikiranwa.
Kuri uyu mugoroba nibwo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yafunguwe arataha, iyi ikaba ari inkuru ishimishije ku bakunzi b’uyu muhanzi n’umuryango we wose, gusa uyu musore n’ubwo atari muri gereza Polisi yo itangaza ko gufunga atari ukuguma mu buroko kuko n’ubu akiri gukurikiranwa.
Riderman ubu ntakiri muri gereza
Inyarwanda.com iganira n’umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney, yadutangarije ko uyu muhanzi yabaye arekuwe ngo ajye gukora imenyekanisha (declaration) ku bijyanye n’iyi mpanuka nk’uko amategeko abiteganya, gusa ariko akaba agifite ibyo akurikiranweho ndetse n’ibyo agomba kuzuzuza nyuma bijyanye no kuryozwa ibyangijwe muri iyi mpanuka niba ubwishingizi afite butamwemerera kumwishyurira mu gihe atwaye adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney ati: “Ntabwo kugumisha umuntu muri gereza ari byo bikemura ikibazo, n’ubu aho ari aracyari mu maboko yacu, ubundi yarekuwe ngo ajye gukora declaration, ubu imodoka ye irafunze, hanyuma hazanabaho umwanya wo gukurikirana niba ubwishingizi yari afite bumwemerera kumwishyurira nk’umuntu wari utwaye ikinyabiziga adafite permis, niba butabimwemerera ubwishyu bw’ibyangijwe buzava mu mitungo ye”.
Riderman aramutse afite ubwishingizi buzwi nka Omnium yakwishyurirwa byose
Nk’uko uyu muvugizi wa Polisi yakomeje abitangaza, ngo mu gihe Riderman yaba yaraguze ubwishingizi buzwi ku izina rya Omnium (Tout risque) yakwishyurirwa ibyangijwe byose harimo n’imodoka ebyeri zitwara abagenzi; iyo mu bwoko bwa Coaster n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, ndetse n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz yangiritse cyane bakayimwishyura kandi n’abantu bakomerekeyemo ubwishingizi bukabavuza.
Mu gihe ariko uyu muhanzi yaba yari afite ubwishingizi busanzwe (Contre Tiers), yakwishyura ibi byose byangijwe muri iyi mpanuka harimo imodoka ebyeri zangijwe ndetse akavuza n’abantu bakomeretse , kuko ubusanzwe ubu bwoko bw’ubwishingizi bwishyurira umuntu ibyo yangije mu mpanuka ariko mu gihe adafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akaba yirwariza akariha byose, aha uyu muvugizi wa Polisi akaba yanaboneyeho gukangurira abanyarwanda kujya birinda gutwara ibinyabiziga badafite uruhushya kuko bishobora kubazanira ingorane.
Sup. Ndushabandi Jean Marie Vianney; umuvugizi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Uyu muvugizi wa Polisi ariko avuga ko ubwishingizi bwose Riderman yaba afite, agomba kwishyura ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) kuko yari atwaye imodoka adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi agateza impanuka yakomerekeyemo abantu barenze umwe nk'uko amategeko abiteganya.
Twagerageje kuvugisha Riderman ku murongo wa Telefone ngo tumenye niba afite ubwo bwoko bw’ubwishingizi bushobora kumwishyurira ibi byangijwe mu mpanuka ariko ntitwabashije kumubona, gusa amakuru dukesha inshuti ze ni uko ubu ari mu rugo kandi ameze neza nta kibazo.
KANDA HANO UREBE INKURU N'AMAFOTO BY'IYO MPANUKA
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO