RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yamaganye ibyabereye mu musigiti wa Nyarugenge inihanangiriza ababikoze

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2014 13:00
5


Nyuma y’uko bamwe mu bagize umuryango w’Abasilamu mu Rwanda banditse itangazo ry’integuza rigenewe Mfuti w’u Rwanda aho yamenyeshwaga ko niba atagize ibyo ahindura bitarenze mu minsi 21 bazafata ibindi byemezo, Polisi y’u Rwanda yabyamaganye ndetse ishimangira ko ibi bihabanye n’amategeko.



Nyuma y’inyandiko n’amabaruwa bitandukanye bagiye bandika, abamenyi b’idini ya Islam bari bahaye integuza y’iminsi 21 Umuyobozi w’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda AMUR/RMC (Mufti w’u Rwanda) Sheikh Kayitare Ibrahim. Mu byemezo bafashe harimo aho bagiraga bati: “Inama rusange y’Ihurioro ry’Abasheikh mu Rwanda, isabye ko ibyo yemeje bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze kuwa 28 Nzeri 2014, niba ibyo bidakozwe, Ihuriro ry’Abasheikh rizafata ibyemezo bikwiye kandi bibereye Idini ya Islam mu Rwanda.

Polisi y’igihugu ishingiye ku itangazo rikubimyemo ibyemezo n’integuza ryasomwe na bamwe mu bagize umuryango w’abayisilamu mu musigiti wa Nyarugenge tariki 12/09/2014, rigatangazwa ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru, irihaniza ababikoze kandi ikabamenyesha ko kizira kwandika no gutangaza mu ruhame amagambo ahamagarira abantu mu bikorwa bishobora guteza imvururu bitwaje amadini cyangwa amashyirahamwe barimo.

Polisi y’igihugu irihanangiriza kandi ibitangazamakuru bicishaho bene ayo matangazo ibibutsa ko abatanga ayo matangazo n’abayacishaho bazahabwa ibihano biteganywa n’amategeko y’ u Rwanda. Irakangurira kandi abanyamadini n’abagize amashyirahamwe  gushaka ibisubizo by’amakimbirane  binyujijwe mu nzira ziteganywa n’amategeko abagenga, byaba ngombwa bakitabaza inzego zishinzwe kubunga harimo n’inzego za Leta, byananirana bakiyambaza inkiko nk’uko amategeko abiteganya.     

Nk’uko bigaragara mu byatangajwe na ACP Damas Gatare; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Polisi y’igihugu, ibi byose bikubiye mu itangazo bashyize ahagaragara bigamije gushimangira umuco wo kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jacques9 years ago
    ibikorwa bya police nibyiza turabashimira
  • umuslam9 years ago
    wallah police yurwanda cg amategeko yurwanda namategeko aboneye ikiremwa muntu koko .twakagombye kuba twihishira tukarangiza ibiri hagati yacu .bigakorwa koko namategeko atugenda . amagambo ya police ntaho ataniye na hadith zubuslam .Ariko tugeze aho gukosorwa nabatari abaslam kumategeko twamanuriwe!!!!
  • emmanuel nsenga9 years ago
    ntabwo dushakako igihugu cyacu cyibamo ivangura rishingiye kumadini
  • nura 9 years ago
    ibi police yakoze nibyo kdi birakwiye kuko aba sheikh ndumva bararenzeimbibi bigize abamenyi barakabya biha ubushobozi badakwiye kuba umunenyi widini ntibivuga gufatira ibyemezo aba slamu murirusange ngobifate bavuge ngo mubyemezo twafashe ,ngo bisabwe gushyirwa mubikorwa bitarenze izo simvugo ikwiye abanenyi byongeye bidini nka islam vraiment muradusebya mwikosore nimugira irindi terabwoba muteza mubantu mubinyujij mumatangazo police izabakanire urubakwiye kbsa mutitwaje abomuribo kuko mwese icyomuba mushaka ntakindi nukurengera inyungu zanyu bwite
  • iesus9 years ago
    Islam is the right path to hell.





Inyarwanda BACKGROUND