RFL
Kigali

Umunya Philippines yabaye Miss Heritage naho umunyarwandakazi ahembwa nk'umunyabwenge kurusha abandi

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2014 9:38
7


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2014 nibwo muri Afrika y’Epfo hatowe nyampinga mpuzamahanga w’umurage n’umuco (Miss Heritage International), ikamba rikaba ryaregukanywe n’umukobwa wo muri Philippines naho umunyarwandakazi yegukana igihembo cy’umukobwa w’intyoza kurusha abandi.



Muri aya marushanwa yari yitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 akanaba Miss Heritage Rwanda 2014, uyu mukobwa w’umunyarwandakazi akaba atarabashije kwegukana ikamba kuko ryambitswe Odessa MaeTadaya ukomoka muri Philippines, gusa u Rwanda ntirwaviriyemo aho kuko yahembwe nk’umukobwa w’umunyabwenge kandi utekereza vuba kurusha abandi (Miss Ludo Diversity).

Uyu mukobwa niwe wabaye Miss Heritage International 2014

Uyu mukobwa niwe wabaye Miss Heritage International 2014

Mutoniwase Marlene yambitswe ikamba nk'umunyabwenge kurusha abandi

Mutoniwase Marlene yambitswe ikamba ry'umukobwa wagaragaye nk'umunyabwenge kurusha abandi

Uretse Odessa Mae Tadaya wabaye Miss Heritage International 2014, Anna La Borde ukomoka muri St Vincent yabaye igisonga cya mbere naho umunya Botswana Katlego Mendry aba igisonga cya kabiri. Ku bakobwa bahagarariye imigabane yabo, umugabane wa Afrika wahagarariwe n’umukobwa wo muri Ghana, u Burayi buhagararirwa n’umukobwa wo mu Bubiligi, Asiya ihagararirwa n’umuhindekazi, Amerika y’Epfo ihagararirwa n’ukomoka muri Mexico naho iya ruguru ihagararirwa n’uwo muri Equateur.

miss

miss

miss

miss

Miss Mutoniwase Marlene (wambaye imikenyero) yari yamurikiye isi yose ibyiza by'umuco nyarwanda

Kugeza ubu Miss Mutoniwase Marlene wari wagiye ahagarariye u Rwanda yamaze kugera i Kigali, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com akaba yadutangarije ko yishimiye kuba yaraje mu bakobwa 10 ba mbere kandi akanahabwa igehembo gihesha ishema u Rwanda nk’umukobwa wagaragaje ubwenge n’ubuhanga mu gutekereza vuba, ashimira n’abanyarwanda bakomeje kumushyigikira.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ange 9 years ago
    Congz marlo we are proud of you
  • Inyonga Nziza9 years ago
    congratulations to our miss heritage Marlene.
  • guillin9 years ago
    congz my doughter nabyo ni byiza kuko waduhesheje ishema cyane kndi still ibyiza bindi birimbere turagushimira kuntambwe yindi wateye. cg urundi rwego ugezeho. courage aha ni hafi cyne uzagera ahandi.henshiiii kndi heza cyane.
  • ange 9 years ago
    Congz marlo we are proud of you
  • marthens9 years ago
    icyo nkundira abanyarwanda nuko insinzi ituba mumaraso,ntakuviramo aho. felicitation.
  • sibomana landry9 years ago
    felicitation kbsa marlo. intambwe uteye nibwo butwari . kndi twibuke ko buharanirwa utakwicara gusa ngo then bwizane komereza aho pe
  • sibomana landry9 years ago
    felicitation kbsa marlo. intambwe uteye nibwo butwari . kndi twibuke ko buharanirwa utakwicara gusa ngo then bwizane





Inyarwanda BACKGROUND