RFL
Kigali

Perezida w’Afurika y’Epfo yavuye mu nama ya Commonwealth igitaraganya

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/04/2018 10:58
0


Perezida Cyril Ramaphosa yavuye mu nama y’ibihugu byiganjemo ibyahoze bikolonizwa n’u Bwongereza byibumbiwe mu muryango wa Commonwealth,ku ikubagahu. Perezida Ramaphosa yasubiye mu gihugu cye guhosha imyigaragambyo n’imvururu bikomeje gufata indi ntera mu gace k’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cye.



Abigaragambya baratwika inzu, imodoka, bagafunga n’imihanda, basaba leta kubashakira imibereho, bakabona imirimo n’inzu zo guturamo by’umwihariko baramagana ruswa imaze imyaka yaramunze iki gihugu ku kigero cyo hejuru.

Iyi myigaragambyo yubuye kuri uyu wa 3 w’icyi cyumweru dusoza. Yubuwe n’itsinda rya bamwe mu baturage bo mu gace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Afurika y’Epfo basaba ko Guverineri w’aka gace yegura aho bamushinja ibyaha bya ruswa. Uyu Guverineri Supra Mahumapelo asanzwe ari mu ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.

Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byemeje ko polisi yakoresheje kandi imbaraga z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo, ibyazamuye imvururu zikomeye hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano. Kuri ubu abantu 9 batawe muri yombi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu w’Afurika y’Epfo rigira riti: "Perezida Ramaphosa yahamagawe kugira ngo aze akoreshe amategeko n’ububasha afite ahoshe imyigaragambyo n’imvururu zavutse hagati y’abaturage na polisi, ibibazo bihari bikemurwe mu nzira z’amahoro »

Ubukungu bw’Afurika y’Epfo bwagiye busubira inyuma ku butegetsi bwa Jacob Zuma biturutse kuri ruswa yamunze inzego zitandukanye z’iki gihugu.

South Africa's President Cyril Ramaphosa arrives at the Commonwealth Business Forum Banquet at the Guildhall in London, 17 April 2018

Perezida Ramaphosa ageze ku butaka bw'igihugu cye 

Ubwo yari akiri mu Bwongereza mu ihuriro rya Commonwealth muri iki cyumweru, Perezida Ramaphosa yasabye ibihugu binyamuryango ishoramari rya miliyari 100 z'amadolrai y’amerika kugira ngo azahure ubukungu bw’igihugu cye.

Bitegenijwe ko ihuriro rya Commonwealth ryatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Mata 2018 risoza kuri uyu wa 5 taliki ya 20 Mata 2018 mu masaha y’umugoroba. Kuva aho afatiye ubutegetsi muri Gashyantare uyu mwaka wa 2018, Perezida Ramaphosa yagiye abwira itangazamakuru ko yifuza kurandurana ruswa n’imizi yayo mu butegetsi bwe.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND