RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame ku rutonde rw'abaperezida 10 bo muri Afurika bakunzwe cyane ku rubuga rwa Wikipedia

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/07/2014 17:13
5


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aragaragara ku rutonde rw’abaperezida 10 bo muri Afurika amateka yabo yashakishijwe cyane ku rubuga shakiro rwa Wikipedia mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014.



Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique,Paul Kagame,perezida wa Repubulika y’u Rwanda aza ku mwanya wa 8 mu baperezida amateka yabo ashakishwa cyane ku rubuga rwa Wikipedia.org rusanzwe ruzwiho kuba ishakiro ry’amateka n’ibigwi by’abantu batandukanye b’ibyamamare ku isi.

gg

Perezida Paul Kagame ahuza urugwiro n'abashyitsi bari baje gusura u Rwanda

Ku mibare igaragara kuri iki kinyamaguru igaragaza ko mu gihembwe cya mbere(amezi atatu) cy’umwaka wa 2014 amateka ya Perezida Paul Kagame yashakishijwe kuri uru rubuga n’abantu basaga ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu na barindwi(200.037).Iyi mibare ikaba igizwe n’abantu bashakishije aya mateka mu ndimi zitandukanye nk’icyongereza,igifaransa,icyarabu,n’izindi.

Dore urutonde rw’abaperezida 10 bo muri Afurika bashakishijwe cyane ku rubuga rwa Wikipedia mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014:

1.Abdel Fattah al-Sissi wa Misiri(Egypt) yashakishijwe n’abantu 1,182,319

2.Abdelaziz Bouteflika wa Algeria yashakishijwe n’abantu 521,313

3.Goodluck Jonathan wa Nigeria yashakishijwe n’abantu 411,622

4.Robert Mugabe wa Zimbabwe washakishijwe n’abantu 339,777

5.Jacob Zuma wa Afurika y’epfo washakishijwe n’abantu 292,906

6.Yoweri Museveni wa Uganda washakishijwe n’abantu 252,932

7.Mohammed VI umwami wa Maroc washakishijwe n’abantu 221,779

8.Paul Kagame w’u Rwanda washakishijwe n’abantu    200,037

9.Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia washakishijwe n’abantu 154,500

10.Omar el-Béchir wa Soudan washakishijwe n’abantu 149,120

Wikipedia ni urubuga rushakishirizwaho amateka y’abantu batandukanye b’ibyamamare ku isi,rukaba rwarashinzwe mu mwaka w’2001.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woow Muzehe wacu oyeee
  • 9 years ago
    AHUBWO AKWIYE UMWANYA WAMBERE.
  • HAKIZA9 years ago
    our excellent KAGAME ni intore izirusha intambwe kuko ni uwambere muri EAC
  • Nganzo9 years ago
    Hahahahahahaaaaaa, yewe nimubanze murebe amateka yabashakishwa.
  • sugira9 years ago
    bouteflika ayobora algerie





Inyarwanda BACKGROUND