RFL
Kigali

Paccy araburira abakobwa b'abanyarwandakazi ku kibazo cy'icuruzwa ry'abakobwa rimaze gufata indi ntera

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/09/2014 11:59
9


Umuraperikazi Odda Paccy araburira abakobwa b’abanyarwandakazi bagenzi be anabagira inama yo kugira ubushishozi n’amakenga kuko ari bo bakwiye kuba aba mbere mu kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikomeje gufata indi ntera nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi batandukanye.



Nk’uko Paccy yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, n’ubwo iki kibazo gihangayikishije abayobozi na Polisi y’igihugu, abakwiye guhangayikishwa nacyo bakanatangira kukirwanya ni abakobwa b’abanyarwakazi ubwabo kuko bagize amakenga bakamenya no kwihagararaho, byabafasha kwihesha agaciro ndetse bakanahashya iri curuzwa ry’abana b’abakobwa, haba mu bihugu duturanye ndetse no mu bindi bya kure cyane y’u Rwanda.

PACCY

Paccy araburira abakobwa bagenzi be b'abanyarwandazi

Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abakobwa bagiye batahurwa barajyanywe gucuruzwa bagakoreshwa ubusambanyi cyangwa ibindi by’urukozasoni, akenshi bakaba bajyanwa n’abantu bababeshya ko bagiye kubaha akazi cyangwa amashuri meza, ibi byose Paccy we akavuga ko abakobwa b’abanyarwakazi bakwiye kubirwanya ubwabo bakamenya gushishoza.

Uyu muhanzikazi Paccy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Banseka

Uyu muhanzikazi Paccy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Banseka

Paccy ati: “Burya abenshi twiyumvisha ko tugeze hanze ari bwo byagenda neza, nk’umukobwa akagenda yibeshya ko agiye kubona umugiraneza umwishyurira ishuri ryiza nyamara ntaba azi ikimutegereje, njye nabagira inama y’uko twajya twirinda abantu bose batwizeza ibitangaza kuko niba baguhisemo ntiwamenya impamvu ari wowe yahisemo, dukwiye kumenya ko hari ubundi buryo twakwibeshaho tutabanje kunyura muri izo nzira zose”

REBA HANO INDIRIMBO "RENDEZ-VOUS" YA PACCY

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tina 9 years ago
    njyewe paccy nyoberwa ibye aho bipfira kdi uyu mukobwa ni umuhanga ari mubanga dufite mu rda ariko bizatinda bimenyekane
  • nana9 years ago
    urashoboye rwose komereza aho ukuri kuzigaragaza waduhaye amashusho yatunyuze
  • mimi9 years ago
    wadukubise ikosora kuri video komereza aho
  • mimi9 years ago
    wadukubise ikosora kuri video komereza aho
  • fifi9 years ago
    abakunzi bawe tukurinyuma uhagaze neza komereza aho
  • yvette9 years ago
    paccy nkunda ibihangano byawe tera imbere uri intwari.kutirata kwawe bituma ucishabugufi
  • kiza9 years ago
    sinzimpamvu rwose paccy atazamurwa hakazamurwa kariya gakobwa katagira ijwi namba birirwa barata ngo ni keza byahe ko ari giti.
  • Fabio9 years ago
    Paccy kuki utagituha udushya bite ?
  • munana9 years ago
    wender...... song





Inyarwanda BACKGROUND