RFL
Kigali

Nzamwita Vincent de Gaulle avuga ko umunyamakuru yamubeshyeye gutora Hayatou kuko ngo n’inkuru ye irimo amakosa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2017 11:22
1


Kuwa 16 Werurwe 2017 ni bwo Issa Hayatou yatsindwaga ku mwanya wo gukomeza kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ubwo yatsindwaga na Ahmad Ahmad. Nyuma byaje kuvugwa ko Nzamwita Vincent de Gaulle wari uhagarariye u Rwanda yaba yaratoye Hayatou watsinzwe nubwo we abikana.



Ubwo Nzamwita yabazwaga n’abanyamakuru niba koko yaratoye Issa Hayatou, yasubije ko uwatanze aya makuru ari umunyamakosa kuko ngo no mu nkuru yanditse harimo ikosa ry’uko yafashe igihugu cya Zanzibar akagishyira mu bihugu byatoye mu gihe kitaremezwa nk’umunyamuryango wa CAF. Yagize ati:

Ikinyamakuru cya Ghana…ni byo njya mvuga, iyo ikinyamakuru gitanze inkuru wajya muri details (kureba buri kimwe) ugasanga harimo ikosa rimwe gusa, uzabe uzi ko ari amagambo ari aho hosa (Speculations) kuko bashyizeho ko Zanzibar yatoye. Zanzibar ntiyagombaga gutora mbere yuko amategeko abyemeza, birasaba iminsi 60 kugira ngo yemerwe mu batora.

Umunyamakuru Saddick Obama uvuka muri Ghana ni we wari wasohoye inkuru agaragaza uko abayobozi b’amashyirahamwe bagiye batora.Nzamwita akomeza avuga ko kuba byo byonyine umunyamakuru wakoze ubu bushakashatsi yarakoze ikosa ryo kubeshyera Zanzibar bigaragaza ko ntwamwizera ko yavuze ukuri kuko ngo hari n’ibindi bitangazamakuru byanditse binavuga ko yatoye Ahmad Ahmad. Gusa uyu mugabo avuga ko atabona umwanya wo kuvuga uwo yatoye kuko ngo uwatowe yaratowe kandi nta kibazo bafitanye kuko ngo bari no mu kigero kimwe (Generation).Yagize atu:

Icyo navuga ni uko Abanyafurika batoye neza. Niba tuzabona amahirwe nk’uko Issa Hayatou yayatanze muri manda tuzashima. Gusa mbabwira ko atari ugupfa gutanga gusa kuko n’igihugu kiba gifitemo uruhare runini kugira ngo amarushanwa abeho. Ngira ngo mbabwire ko nkanjye umunyamuryango wa CAF na FIFA ntashimira CAF ko iduha kwakira amarushanwa ahubwo nashimira perezida wa Repubulika (Paul Kagame) ubisaba kuko ntabwo ibihugu byose uko biba byasaba babyemerera.

Nzamwita asoza avuga ko kuba Ahmad Ahmad perezida mushya wa CAF afite imyaka 57 we akaba afite imyaka 48, asanga bari mu kigero kimwe cy’imwaka bityo ko icyo baganira bahuza kuko yemeza ko basanzwe ari n’inshuti z'akadasohoka.

Antoine Hey yeretswe abanyamakuru, DeGaule atangaza ko naramuka abuze itike y'igikombe cy'Afurika 2019 azirukanwa

Ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yaganiraga n'abanyamakuru kuwa 21 Werurwe 2017 herekanwa Antoine Hey umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi

Dore uko Saddick Obama yagaragaje abatoye:

ISSA HAYATOU CAMP
Anjorin Moucharafou (Benin Republic)
Sidiki A Roko (Cameroon)
Victor Osorio (Cape Verde)
Andres-Jorge Mbomio (Equatorial Guinea)
Pierre Alain Mounguengui (Gabon)
Lamin Kaba Bajo (The Gambia)
Mohamed Souare-(Guinea)
Augustino (South Sudan)
Manuel Lopes Nascimento (Guinea Bissau)
Jafaar (Libya)
Vincent Nzamwita (Rwanda)
Ravia Idarus Fahinda (Zanzibar)
Jamal Malinzi (Tanzania)
Mohamed Raouraoua (Algeria)
Augustin Senghor (Senegal)
Reverien Ndikuriyo (Burundi)
Kossi Akpovy (Togo)
Tourqui Salim (Comoros)
Abdiqani Said Arab (Somalia)
Mutasim Gafaar Sirelkhatim (Sudan)

AHMAD CAMP
Mclean Letshwiti (Botswana)
Edouard Ngaissona (Central Africa Republic)
Mahamoud Moctar (Chad)
Souleiman Hassan Waberi (Djibouti)
Jean Michel Mbono (Congo)
Domingos Monteiro (Sao Tome e Principe)
Omari Constant Selemani (DR Congo)
Augustin Sidy Diallo (Cote d’Ivoire)
Boubacar Diarra (Mali)
Hany Abo Rida (Egypt)
Elvis Chetty (Seychelles)
Juneidi Tilmo (Ethiopia)
Kwesi Nyantakyi (Ghana)
Salemane Phafane (Lesotho)
Ahmad Ahmad (Madagascar)
Walter Nyamilandu (Malawi)
Mohamed Ally Samir Sobha (Mauritius)
Fouzi Lekjaa (Morocco)
Alberto Junior (Mozambique)
Frans Mbidi (Namibia)
Melvin Amaju Pinnick (Nigeria)
Isha Johansen (Sierra Leone)
Sita Sangare (Burkina Faso)
Danny Jordaan (South Africa)
Adam Mthethwa (Swaziland)
Musa Bility (Liberia)
Wadie Jary (Tunisia)
Moses Magogo (Uganda)
Andrew Kamanga (Zambia)
Phillip Chiyangwa (Zimbabwe)
Ahmed Yahya (Mauritania)
Nicholas Mwendwa Kithuku
Artur de Almeida (Angola)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    BULI UKO MBONYE INTERVIEW YAWE MBANFITE EXPECTATION KO USEZEYE,UBUNDI URURIMI UZI NEZA NKAWE UMUNYARWANDA WUZUYE NURUHE?TWARAKULAMBIWE





Inyarwanda BACKGROUND