Filime Inshuti-Friends, kuri ubu igeze kuri Season ya 4 ku rubuga rwa Youtube, ikaba yaratangiye kunyuraho kuva kuri uyu wa 3 tariki 15 Mata.
Mu gace ka mbere tubona Njuga aje aho Ngiga akora amubwira ko mu rugo kwa Mugemana ari ibibazo, dore ko aba yemeza ko ubuzima bwaho ari bubi cyane, akemeza ko Gisele ariwe Mugemana akunze kumurusha.
Ese nyuma yo kuza avuga ko atazasubira kwa Mugemana, Ngiga azemera ko bagumana n’uburyo yatumye yirukanwa? Ese boss wa Ngiga we azemera gucumbikira Njuga ra?
REBA AGACE KA 2 UMENYE UKO BYAGENZE HAGATI YA NGIGA NA NJUGA
Afrifame Pictures itunganya iyi filime iramenyesha kandi abantu bari barategereje iyi season amaso agahera mu kirere ko hari hagikorwa imirimo yo kuyitunganya kugira ngo ibagereho imeze neza, kugira ngo mukomeze kuyishimira. Afrifame Pictures kandi igashima uburyo mwakomeje kwihanganira gutegereza ikazajya ikomeza kubageraho nk'uko byari bisanzwe kugeza irangiye.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO