RFL
Kigali

Nyuma yo kurambirwa imiruho yo mu rugo kwa Mugemana, Njuga yahisemo kuruhunga - Filime INSHUTI (Friends)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/04/2015 16:05
3


Filime Inshuti-Friends, kuri ubu igeze kuri Season ya 4 ku rubuga rwa Youtube, ikaba yaratangiye kunyuraho kuva kuri uyu wa 3 tariki 15 Mata.



Mu gace ka mbere tubona Njuga aje aho Ngiga akora amubwira ko mu rugo kwa Mugemana ari ibibazo, dore ko aba yemeza ko ubuzima bwaho ari bubi cyane, akemeza ko Gisele ariwe Mugemana akunze kumurusha.

REBA AGACE KA MBERE


Ese nyuma yo kuza avuga ko atazasubira kwa Mugemana, Ngiga azemera ko bagumana n’uburyo yatumye yirukanwa? Ese boss wa Ngiga we azemera gucumbikira Njuga ra?

REBA AGACE KA 2 UMENYE UKO BYAGENZE HAGATI YA NGIGA NA NJUGA

Afrifame Pictures itunganya iyi filime iramenyesha kandi abantu bari barategereje iyi season amaso agahera mu kirere ko hari hagikorwa imirimo yo kuyitunganya kugira ngo ibagereho imeze neza, kugira ngo mukomeze kuyishimira. Afrifame Pictures kandi igashima uburyo mwakomeje kwihanganira gutegereza ikazajya ikomeza kubageraho nk'uko byari bisanzwe kugeza irangiye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ado9 years ago
    nyikunda kubi cyane nga kunda njuga na ngiga!!!
  • fdk9 years ago
    Eh
  • Rutagas9 years ago
    bazaguma babane kuko ntakibazo





Inyarwanda BACKGROUND