RFL
Kigali

Nyuma yo gutukwa no kwandagazwa na Kanyombya, Habyarimana Charles yashyize hanze ikimuri ku mutima

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2014 11:04
48


Mu minsi ishize nibwo ku rubuga Inyarwanda.com hasohotse inkuru ivuga ku kutavuga rumwe kwa Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombya n’uwahimbye filime uyu Kanyombya yaherewemo iryo zina, muri iyi nkuru hakaba harumvikanyemo amagambo ya Kanyombya atuka uyu Habyarimana Charles anamwita 'imbwa'.



Nyuma y’uko Habyarimana Charles ababajwe cyane n’amagambo ya Kayitankore uzwi nka Kanyombya, yanze kwemera ko Kanyombya yaba yaravuze aya magambo yumvikanamo ibitutsi maze agana Inyarwanda.com aho yabashije kwiyumvira amajwi y’ikiganiro twagiranye na Kayitankore, bimutera kugeza ku Inyarwanda.com inyandiko ndende isobanura akababaro ke ndetse n’ibyo asaba Kanyombya.

DORE INYANDIKO YA HABYARIMANA CYARLES:

Habyarimana Charles wanditse filime Kanyombya yamenyekanyemo bwa mbereHabyarimana Charles wanditse filime Kanyombya yamenyekanyemo bwa mbere

Ngire icyo mvuga ku nkuru yasohotse ku Inyarwanda.com ifite inyito igira iti: «Izina Kanyombya rikomeje guteza ikibazo hagati ya Kayitankore Ndjoli ari nawe wamenyekanye kuri iri zina ndetse na Habyarima Charles, umuyobozi w’itorero Abasare,  ari naho izina Kanyombya ryatangiye kumvikana bwa mbere».

Nibwo bwa mbere nari numvise Kayitenkore Ndjoli anyita imbwa ku mugaragaro. Numvise bimbabaje cyane dore ko mfite abana bakuru bazi kujya kuri internet bagasoma inkuru nk’iriya bikabababaza kundusha.

Nkibibona nabanje kubyita amakabyankuru. Nagombye gusaba gihamya banyumvisha amajwi ye mbona kwemera. Ahubwo nshimire umunyamakuru wanditse gusa ibivugitse, kuko mu majwi yanyumvishije harimo ibitutsi biziba amatwi. Iyo avuga kumurega rero,  ahubwo kuntuka bene aka kageni nibyo namuregera.

Nibajije ikosa namukoreye ndariheba, ariko maze kubona ibintu binyuranye abasomyi bagiye bavuga kuri iyo nkuru nasanze abantu batazi neza imiterere y’ikibazo mbona ari ngombwa ko nagira icyo mbisobanuraho.

KWITWA KANYOMBYA UBWABYO SI IKIBAZO.

habyarimana

Jyewe Habyalimana Charles ndemeza ko nabera nta na rimwe n’iri rudori nari nigera mbwira Kanyombya ngo nareke kwitwa iryo zina. Nabera kandi, habe n’umunsi n’umwe uyu umwe utagira uwa kabiri nari najya gushaka umunyamakuru mubwira ibyanjye na Kayitenkore cyangwa ngo nabinyibariza mbe namubwira ko Kanyombya akwiye kureka kubyitwa.  Nanjye ubwanjye niryo zina mwita. Impamvu ni uko iryo zina iyo rikura nanjye bimpesha ishema. Ahubwo iyo nza kugira amahirwe rigatera imbere.  Iki kibazo si ubwa mbere kije mu itangazamakuru kandi nyamara n’ubwo  mfite ikibazo ntajya kuregera itangazamakuru.

Nandika iyi nyandiko mu magambo yanjye bwite rero icyo nifuza ko abantu bumva ni iki: Kayitenkore Ndjoli kwitwa Kanyombya ntacyo bintwaye kuko nta gihombo ndabona byari byantera ahubwo nanakwifuje ko izina rikura kurushaho. Nongere mbisubiremo ko nanjye mwita Kanyombya.  Simvuge ntyo ariko ngo abatabizi babyitiranye n’ uburenganzira bukomoka ku mutungo bwite muby’ubwenge. Ibyo  bigenwa n’amategeko nta n’ubwo abantu bakwiye kubishyiramo amarangamutima bivugira ibintu uko babyumva bitewe n’inguni y’ubuzima bicayemo

IKIBAZO NYACYO.

Ese kuki Kayitenkore Ndjoli yumva itangazamakuru ntambaze ati ibyo numva n’ibiki, ahubwo akihutira kunyita imbwa?

Ibi mbyumva mu buryo bw’ingenzi bubiri:

1.       KUTAMENYA ITANDUKANIRO RIRI HAGATI YA KANYOMBYA NA KAYITENKORE NDJOLI

Ubundi mpimba umuntu witwa Kanyombya nabikuye ku nyoni bita inyombya mu Kinyarwanda bavuga ko ivuga byinshi. Nashakaga rero umuntu uzajya avuga amagambo menshi acurikiranye wamubaza ikintu akagusubiza ikindi, akakubindikiranya ku buryo  bigomba kurangira ariwe ukukanye ijambo.

Ikibazo rero gikomeye gikunze no kuba ahandi no ku bandi ni aho umukinnyi atabasha kwitandukanya n’ibyo akina. Uyu mutego rero Kayitenkore nawe yawuguyemo. Yakinnye neza Konyombya ku buryo 80 ku 100 by’ibyo namwifuzagaho yabigezeho. Ariko yageze aho atagishobora kumva ko atari we Kanyombya wo mu ikinamico ahubwo ari Kayitenkore mwene Kanaka na Nyirakanaka. Unashatse kubigaragaza murabipfa. Mbese Kanyombya yamize Kayitenkore. Ikizabikubwira ni ukureba ibindi bihangano yagiye akinamo. Arakina pasiteri nk’uko yakinnye umuboyi witwa Kanyombya. Arakina umugabo wiyubashye mu rugo akabikina nk’uko yakinnye umuboyi witwa Kanyombya.  Ubundi mu bihugu bifite ubushobozi bwabyo, abantu bakina amakinamico y’uruhererekane  bagira igihe cyo gufashwa kudata umwimerere wabo ngo bahinduke uwo bigana mu mukino cyane ko baba babikinnye igihe kirekire.

Ibyo bibafasha gukomeza kuba abo baribo uwo bakinnye ntabakukiremo, bikanabafasha kandi kuba bashobora gukina ibintu binyuranye. Aha rero Kayitenkote Ndjoli byaramugoye cyane kuko ubuzima bwe yabuhinduye ikinamico.  Ntashobora kujya mu kabari ngo asohokane n’abantu bicare baganire baseke banezerwe, adasiribanze abo ahasanze n’abo bajyanye. Ntashobora gutaha ubukwe ngo agire ati hari abantu biyubashye reka nanjye ntuze. Arakugongesha igare mu gihe utarabyuka agusange hasi aguhondagure. Ntiyagutsitaraho ngo akubwire ati mpore, ahubwo arahita agutuka ku babyeyi. Uko namubonye ikirori n’ikiriyo abibamo nk’uri muri ya kinamico yakinnye ari umuboyi witwa Kanyombya.

Abatamuzi bashobora kumva mvuga ibi bakagirango ni amakabyankuru, ariko umuntu wacakiranye nawe arabyumva kandi ubu iyo amubonye aturutse hirya arabebera ngo batongera guhura.

2.       KUTAMENYA GUCUNGA UBU STAR BWE

Kayitenkore kumva abantu bamuvuga, akabona aho anyuze hose abana barwanira kumukoraho, byamugize amuntu adafitiye ubushobozi bwo gucungira imimerere. Yahise yumva ari icyamamare kandi akomeza no kwibeshya ko ari umukinnyi kabuhariwe, ntamenye urwego abandi bagezeho batera imbere. Mbese aracyari muzasabwe. Ibi rero nibyo bimuhesha kumva ari nyamuvuga rikijyana kuburyo adatinya no gutuka umusaza abonye yitambukira.

Kwiyumva nk’icyamare kandi nibyo bituma yumva aho ari hose agomba kwigaragaza akora ibidasanzwe n’ubwo byaba ari umwanya wateguriwe abandi. Aho bitamukundiye bimutera ipfunwe akanduranya.

ARIKO REKA NAMWIBARIZE

Kayitankore uzwi nka Kanyombya hari byinshi asabwa n'uwo yatutse

Kayitankore uzwi nka Kanyombya hari byinshi asabwa n'uwo yatutse

Kayitenkore, ko uzi ukuntu nakubonye bwa mbere nkuzaniwe n’umuvandimwe wawe twari dusanganwe, nkakubonamo umukinnyi mwiza nari nkeneye maze nagushima nkaguha akazi, ukagakora neza nkabiguhembera ku buryo nta mwenda wawe ngira, uretse no kugutuka ko ntarakureba n’igitsure kuki unyita imbwa? Wabonye se umunzani upima ububwa ngo tuzawujyeho twembi abadafite aho babogamiye badusomere ibipimo byacu twembi?

Ngo njye iwawe kurya inyama? Ko wariye iwanjye inshuro nyinshi nkaba ntararya iwawe na rimwe, ko nagusengereye inshuro nyinshi ukaba nta n’icupa na rimwe wari wansengerera, ubu nibwo wumvise ko nkwiye kuza gutukirwa iwawe?

Ngo ibyo mvuga mbiterwa n’inzara. Gusonza byashoboka kandi ndumva nta mpamvu yo gukina ku mubyimba abafite ubushobozi buke banakeneye ibyo kurya. Ariko jye ndashimira Imana ko yampaye ibirenze ibyo gushyira mu nda. Kandi rwose Kayitenkore uretse kwishongora mu magambo adafite epfo na ruguru, ibyo mvuga urabizi neza. Erega nakomeje gukora kandi Imana ntiyahwemye guha umugisha imirimo yanjye, ndetse yankubiye inshuro nyinshi ibyo wowe wamenye.

Harya ngo ngufitiye ishyari? Ariko Kayitenkore uvugishije ukuri buriya koko ishyari nakugirira ryaba rishingiye kuki? Ntaryo rwose. Nta hantu na hamwe mbona ryashingira imizi. Nanditse byinshi nturabona niha aho nkina ngo menyekane, kuko impano yanjye si iyo. Icyampa ngo iyo nahawe iheshe Imana icyubahiro, kandi urabizi ko nta gihangano cyanjye na kimwe gishobora kurangira kitavuze Imana kuko ari bwo buryo bwanjye bwo kuyishimira.

Nanzura, reka nkubwire ko umunsi wambwiye uti ndashaka gukoresha izina rya Kanyombya mu bikorwa binyinjiriza amafaranga, nta n’igiceri na kimwe nzagusaba, kandi noneho abanyamakuru nibambaza nzajya mbabwira ko wabinsabye nkabikwemerera. Icyo gihe nzaba mvugishije ukuri kuko sinzabeshya kugirango ureke kuntuka.

Mu magambo navuze niwumva hari aho nagukomerekeje uzaze umbwire nk’abagabo twicare ahantu tubisubiremo, ntakwishyira ku Karubanda. Jya uzirikana ko twembi turi mu myaka 50 kandi iyo umuntu ageze kuri iyo myaka ataraba umugabo, amahirwe yo kumuba yihuta kugabanuka. Ntituri mu myaka yo kubara iyo tumaze tuvutse ahubwo tugeze mu bihe byo kubara iyo dushigaje tugifite agatege ko gukora. Reka iyo mike dushigaje tuyibanemo mu mahoro kandi tuyibyaze umusaruro tuzaraga abadukomokaho. Nkwifurije kugira ubuzima bufite intego nzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lucky9 years ago
    good!ndakubashye wamugabo we kandi kanyobya akwiye gusaba imbabazikuko yaragusuzuguye pe kandi uri umuntu wiyubashye kandi wubaha nabandi ukagira nikinyabupfura.sorry kabisa baraguhemukiye
  • Rocky9 years ago
    Aramukosoye rwose! Kayitankore niyisubireho areke kwigira igitangaza.
  • hhhh9 years ago
    eeeh smart man! kanyombya ntuzongere rwose!
  • amanda9 years ago
    mubyukuri uri umugabo ugite icyerekezo kdi uri inyangamugayo cyane.mumagambo menshi umuntu avuga ubasha kumenya uwo ari we,ikigaragara urisobanukiwe,nanjye nasaba mugenzi wawe kugusobanukirwa kuko yarakwitiranyije.ndagushimiye uburyo witwaye muriki kibazo.
  • ram9 years ago
    well said.
  • ram9 years ago
    well said.
  • sfds9 years ago
    fsfdszxczczcz
  • Steve mutason9 years ago
    Uri unuhanga wa mugabo namagambo yawe arabyumvikanisha
  • 9 years ago
    azagusabe imbabazi
  • uri akabwa pe9 years ago
    yewe ga Kanyagwa Kanyombya!
  • xyz9 years ago
    uvuze neza, kd ntagutukana!!! kanyombya ntajya amenya ko ashaje, yikosore si non nta exemple nziza atanga!!!
  • xyz9 years ago
    uvuze neza, kd ntagutukana!!! kanyombya ntajya amenya ko ashaje, yikosore si non nta exemple nziza atanga!!!
  • Aha9 years ago
    Uri imfura cyane Kandi uri numunyabwenge rwose! Kanyombya nizere ko ubonye isomo!!!mbega amagambo arimo ubwenge weeee! Abagukomokaho bafite amahirwe kuko bazakwigiraho byinshi
  • bucyanayandi 9 years ago
    nambere nari na sabye kayitankore kugusaba imbabazi nongeye kubimusaba niba yiyumvamwu ubumuntu kuko ibyo uvuze niko ameze twari dututanye igikondo
  • bucyanayandi 9 years ago
    nambere nari na sabye kayitankore kugusaba imbabazi nongeye kubimusaba niba yiyumvamwu ubumuntu kuko ibyo uvuze niko ameze twari dututanye igikondo
  • BEN9 years ago
    Uvuze neza
  • fab9 years ago
    uuh uyu mugabo ni umuhanga vraiment.abantu nkawe ntibaboneka ahantu hose.kanyombwya ahubwo ntazi neza ibyo arimo ahubwo azakwegere muganire umugire inama
  • paccy9 years ago
    charles umubwizanyije amagambo meza yubwenge.koko wihesheje agaciro nkumukozi w imana ugabura ibyayo. gusa komerezaho kdi imana ikurinde.
  • paccy9 years ago
    izina niryo muntu koko ni kanyombya .ark kanyo ko kubaha bitagombera amashuri.koko ntiwanamwubahira ukwari ese kututse uwaguhaye amaramuko ubwo abandi ubigenza ute?wisubireho umusabe imbabazi kdi uzabinyuze aho wabinyujije umutuka.
  • seif9 years ago
    wa mubyeyi we ntago nkuzi ariko amagambo yawe agaragaje uwo uriwe nkukunze nta kuzi ikinyabupfura weretse kanyombya gitume yisubiraho agusabe imbabazi kdi ubugabo butisubiraho bubyara ububwa





Inyarwanda BACKGROUND