RFL
Kigali

Nyuma yo gusimburwa na Joseph Habineza,Protais Mitali yahawe inshingano nshya

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/07/2014 8:39
0


Nyuma y’uko mu ivugururwa rya guverinoma y’u Rwanda riherutse gukorwa aho uwari ministiri w’umuco na siporo bwana Protais Mitali yasimbuwe kuri uyu mwanya na Ambasaderi Joseph Habineza,ubu yamaze guhabwa inshingano nshya.



Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibyemezo by’inama idasanzwe y’abaministiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 29/7/2014,mu bayobozi bari bari muri guverinoma icyuye igihe bahawe izindi nshingano aho muri bo Protais Mitali yagizwe uhagarariye u Rwanda(Ambassadeur)mu gihugu cya Ethiopia.

gg

Protais Mitali,ubu ni Ambassadeur w'u Rwanda muri Ethiopia

Mu bandi bayobozi bari bagize guverinoma icyuye igihe bahawe inshingano nshya harimo Dr Agnes Kalibata wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wagizwe umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ikigo muri Kaminuza y’u Rwanda,Dr. Anita Asiimwe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima wagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza y’ u Rwanda,Jacqueline Muhangayire wari ministiri ushinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba wagizwe umusenateri ndetse na Isumbingabo Emma Francoise wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo.

gg

Akiri ministiri,Protais Mitali yaranzwe no gushyira ingufu mu bikorwa biteza imbere umuco na siporo mu Rwanda

Mu bandi bari muri guverinoma icyuye igihe batahawe inshingano nshya n’inama y’abaministiri harimo uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Hamuremyi wasimbuwe na Murekezi Anastase ; uwari Minisitiri w’Umutungo Kamere Stanislas Kamanzi yasimbuwe na Dr Vincent Biruta ; Dr. Mathias Harebamungu wari Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasimbuwe na Rwamukwaya Olivier.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND