Nyuma y’uko basezeye ku bushake mu irushanwa rya Primus Guma Guma ya 2015, itsinda Urban Boys rikomeje kwagura muzika yaryo. Kuri ubu bakaba bari gukorana indirimbo n’umuhanzi Jaguar ukomoka mu gihugu cya Kenya urimu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa ba Kaminuza ya Mount Kenya.
Nkuko Nizzo umwe mu basore bagize iri tsinda yabitangarije inyarwanda.com , uyu mushinga wo gukorana n’umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya bari bawufite ariko nyuma y’uko Jaguar aje mu Rwanda, bakaba bumvikanye gukorana indirimbo ndetse ibiganiro bikaba byagenze neza.
Safi, Humble na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys hamwe n'umuhanzi Jaguar(wambaye umupira w'umweru )
Nizzo ahamya ko ibikorwa bya Urban Boys muri 2015 bizaba biri ku rwego rwo hejuru
Nizzo yagize ati” Nubusanzwe twashakaga kujya gukorera indirimbo I Nairobi muri Kenya ,tukareba umuhanzi waho dukorana, ariko nyuma y’uko tubonye aje mu gihu cyacu nibwo twemeranyijwe gukora indirimbo. “
Ubwo twamubazaga icyo biteze kuri iyi ndirimbo bazakorana na Jaguar, Nizzo yemeje ko iri ari iterambere rya Urban Boys rikomeje. Nizzo ati”Ni iterambere rya Urban Boys. Nkuko na we(Jaguar) aba areba inaha, natwe tuba tureba mu gihugu cyabo n’ahandi. Abafana bacu bitege ibikorwa byiza muri uyu mwaka nubwo niby’ubushize bitari bibi ariko kuri ubu noneho bizaba biri kurwego rwo hejuru.”
Ubwo twandikaga iyi nkuru itsinda rya Urban Boys bakaba bari bari muri studio aho bakoraga agace kabo muri iyi ndirimbo bataratangaza izina, hanyuma ku munsi w’ejo mugitondo umuhanzi Jaguar na we akazaririmba ibitero bye.
Jaguar ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika y'Iburasirazuba , akaba n'umwe mu bakize cyane
Umuhanzi Jaguar ubusanzwe amazina ye nyakuri akaba ari Charles Njagua Kanyi yamenyakanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Kigeugeu’. Akaba amaze kuba umuhanzi ukomeye cyane hano mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba(East Africa). Kuri ubu indirimbo ye igezweho ikaba ari ‘One Centimeter remix’ aheruka gusubiranamo n’umuhanzi Iyanya wo mu gihugu cya Nigeria , na we wakoranye n’itsinda rya Urban Boys
Kanda hano urebe indirimbo Till i Die ya Urban Boys bafatanyije na Riderman
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO