Nyuma y’amezi hafi ane umuhanzi Riderman akurikiranwa n’ubutabera, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2014 nibwo yasomewe imyanzuro y’urubanza rwe, akaba yiruhukije kuko mu myanzuro yamufatiwe hatarimo gufungwa nk’uko nawe ubwe yari amaze iminsi abifiteho impungenge, ubu akaba ashima Imana cyane n’ubutabera bw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 31 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Rwandex habereye impanuka ikomeye aho imodoka zagonganye bikomeye ndetse n’imodoka y’umuhanzi Riderman ikaba iri mu zakoze impanuka ariko uyu muraperi we akaba ntacyo yabaye n’ubwo imodoka ye yangiritse cyane kimwe n’izindi bagonganye, abandi bantu bari muri izo modoka nabo hakaba harimo abakomeretse.
Muri iyo mpanuka imodoka ya Riderman yari yangiritse cyane ariko uyu muraperi ntacyo yabaye
Iyi mpanuka yabayemo kugongana kw'imodoka eshatu harimo ebyiri zitwara abagenzi imwe ya Toyota Coaster n'indi ya Toyota Hiace, icyo gihe umuhanzi Riderman wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Benz yashatse kuzinyuraho yihuta hanyuma imodoka zose zigahita zigongana, aza gukurikiranwaho ibyaha birimo no gutwara atabifitiye uruhushya n’ibyangombwa.
Mu myanzuro y'urubanza rwa Riderman, nta gifungo cyajemo
Nyuma y’iyi mpanuka Riderman yarafunzwe ariko nyuma aza kurekurwa akomeza gukiriranwa n’ubutabera ari hanze, ariko icyo gihe hari byinshi atari yemerewe birimo no kuba yarenga imbibi z’u Rwanda, akaba kandi yarasabwaga kwitaba ubutabera igihe cyose yabaga yahamagajwe, ibi byose akaba yarabyubahirije maze ategereza umunsi nyirizina wo guhabwa imyanzuro ku byo yaregwaga, mu byemezo yafatiwe hakaba harimo gutanga ihazabu y’amafaranga atatangajwe na nyir’ubwite ariko nta byo gukatirwa igifungo byajemo.
Urubanza Riderman yaregwaga n'ubushinjacyaha ibyaha birimo gukomeretsa no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya, rwasomewe ku rukiko rw'ibanze rwa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rukaba rwanzuye ko Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yatanga ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda byabaye ngombwa ko atatangazwa mu itangazamakuru, hanyuma uyu muhanzi agahita arekurwa kuko n'ubwo atari ari muri gereza yasaga n'ufungishijwe ijisho.
Uyu muhanzi yari afite ubwoba ko ashobora gukatirwa igifungo
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Riderman yashimangiye ko yari amaze igihe adatuje kandi adafite ubwisanzure kuko hari bimwe mu byo atari yemerewe nko kuba yajya hanze y’igihugu, akaba kandi yari afite ubwoba ko ashoboka gukatirwa ibihano birimo n’igifungo ariko akaba yishimiye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo, ubushishozi bwabwo bukaba bwanzuye ko adakwiye gufungwa.
Riderman arashimira cyane abakomeje kumuba hafi
Riderman arashimira cyane Imana yamufashije muri ibi bihe bitari bimworoheye, agashima cyane ubutabera bw’u Rwanda ku kazi keza bukora ndetse akanagaruka ku bantu benshi batandukanye bagiye bamwereka ko bari kumwe nawe mu bihe bikomeye, baba abamusengeye, abamusuye ndetse n’abandi bamubaye hafi mu bundi buryo bunyuranye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO