RFL
Kigali

Nyuma yo gukizwa agatanga ubuhamya bw'uko yagiye mu bapfumu, Bahati agiye gukora ubukwe n'umukunzi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2014 16:05
10


Nyuma yo gukizwa no gutanga ubuhamya bw’uko we na bagenzi be bajyaga bajya mu bapfumu, umuhanzi Bahati wahoze muri Just Family agiye gukora ubukwe n’umukinnyi wa filime Sandra Umumararungu bamaze igihe bakundana ndetse byakunze kuvugwa ko baba banabana mu nzu imwe.



Bahati na Sandra Umumararungu bamaze igihe bakundana, ndetse byavuzwe kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ko babana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore n’ubwo Bahati yagiye abihakana akavuga ko nk’umukunzi we bijya biba ngombwa ko arara iwe ariko bakaba batabana, cyane cyane mu gihe uyu Sandra yakinaga muri Filime yitwa Kaliza bafatanyije n’uyu mukunzi we, Bahati akaba yaravugaga ko nk’abantu bakoranaga umushinga wa filime byajyaga biba ngombwa ko Sandra arara iwe ariko ibyo bakaba batarashakana.

Bahati n'umukunzi we Sandra Umumararungu

Bahati n'umukunzi we Sandra Umumararungu

Kugeza ubu ariko izi mpaka zigiye kurangira kuko tariki 21 Ukuboza Bahati n’umukunzi we Sandra Umumararungu bazambikana impeta bagasezerana kubana akaramata, kugeza ubu Bahati akaba yemeza ko bombi bagiye kubana bakijijwe kuko uyu mukunzi we yabanje gukizwa mbere ye, ubu imyiteguro bakaba bayigeze kure ndetse amakuru Inyarwanda.com dufitiye gihamya akaba yemeza ko gufata irembo ari kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2014.

bahati

Sandra

Uyu niwe Sandra Umumararungu, wavuzweho kubana na Bahati mu nzu imwe ariko ubu bakaba bagiye gushyira ibintu ahagaragara

Uyu niwe Sandra Umumararungu, wavuzweho kubana na Bahati mu nzu imwe ariko ubu bakaba bagiye gushyira ibintu ahagaragara

Mu minsi ishize havuzwe cyane amakuru y’uko nyuma yo kuririmba muri Just Family, gukora amafilime ndetse n’ibindi yagiye agaragaramo, Bahati yamaze gukizwa ndetse akanatanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo birimo no kujya mu bapfumu igihe yakoranaga muzika na bagenzi be bari bahuriye muri Just Family. Ibi byakunze kugarukwaho n’abantu benshi batandukanye, bakamubaza niba gukizwa kwe kwaranatumye ahagarika kubana na Sandra batarashakana ariko we akavuga ko umukobwa aba iwe n’ubwo yemera ko yajyaga amusura.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dudu9 years ago
    mbegikobwa cyiza weee
  • 9 years ago
    Yoo!Mbega Icyibondo Cyiza!Nukurindishimye Mwebweho Mwarebyekure Mubanzagushaka Foundation Yurugorwanyu Kumana ,Mbegabyiza Yoo!Nukuri Baha Numwaremwiza Azubaka!Teriyontambwe,nange Nkurinyuma Ndabitegura,amin.
  • Emmy Nshimiyimana9 years ago
    Kabisa Uyumukobwa Nimwizacyane!!!
  • dodi9 years ago
    uuh sandra turamwemera courage ma sister..
  • Gift9 years ago
    waaaaa congz ny swty sandra am very happy for you
  • chris9 years ago
    sha uwo mustar twemera uramutwaye tuzabutaha pe.
  • kayitesi 9 years ago
    couple yaba star kbsa...
  • jani9 years ago
    yoooh sandra courage tantine wange nyagasani azaguhe umugisha murugo rwawe
  • nana9 years ago
    Great
  • claude9 years ago
    ikibazo cyabakobwa beza nkaba ntibubaka. kdi babastar reba nka Oprah vraiment!





Inyarwanda BACKGROUND