Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mata 2015 nibwo uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ,Mbonabucya Désiré yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye n’umukobwa w’umucuruzikazi Brenda Thandi nyuma y’amezi 5 amusabye ko yamubera umugore bakabana akaramata.
Kuri iri uyu wa gatandatu tariki 25 nibwo uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi ,Mbonabucya Désiré yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye n’umukobwa w’umucuruzikazi Brenda Thandi nyuma y’amezi 7 amwambitse impeta akamusaba ko babana nk’umugabo n’umugore ndetse Thandi nawe yemeza itandukana ryabo.
Ku itariki 27 Nzeri 2014 nibwo Désiré Mbonabucya yambitse impeta Brenda Thandi, igaragaza ko bateganya kurushinga (fiancailles). Ni mu birori byari byabereye muri Hotel Sheraton ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko ya Brenda Thandi.
Mbonabucya yari yaramaze kwambika impeta ya Fiancialles Brenda Thandi
Ntibahishaga urukundo rwabo
Icyo gihe aba bombi bafashe amafoto y’urwibutso ndetse babigaragariza isi yose , bahamya umubano wabo ndetse bemerera itangazamakuru, inshuti n’imiryango ko bateganya kubana gusa Brenda Thandi aha Mbonabucya igihe cy’amezi 3 yo gutekereza ku mubano yamusabaga.
Ku munsi w’ejo tariki 15 Mata 2015 nibwo Mbonabucya Désiré, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook , yatangarije abantu ko kubera impamvu zitamuturutseho bitagishobitse ko akomeza gukundana na Brenda Thandi ndetse ko ibyo kubana bitakibaye ndetse yisegura ku nshuti, abavandimwe n’abanyamakuru bari batangarijwe iby’umubano wabo.
Itangazo rya Mbonabucya Désiré rimenyesha iherezo ry'urukundo rwe na Brenda Thandi
Itangazo rya Brenda Thandi
Miss Thandi nawe abinyujije mu itangazo riri mu rurimi rw'igifaransa yageneye umuryango we , abamuzi ndetse n’abafatanyabikorwa harimo n’itangazamakuru, yasobanuye ko nyuma y’uko Mbonabucya amusabye ko bazabana ku itariki yavuzwe haruguru,nyuma y’uko abitekerejeho nkuko yabivuze agisabwa na Mbonabucya ko yamubera umugore,icyemezo yafashe kikaba ari ugukomeza akazi ke k’ubucuruzi, ko igihe kitakimwemereye gukomeza uyu mubano.
Miss Brenda Thandi watandukanye na Désiré Mbonabucya afite imyaka 36, ni umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aza gutangira gukora ubucuruzi muri Congo Brazzaville ariko ubu yibera mu Bufaransa, aho anahafite ikigo cy’ubucuruzi (entreprise)gikomeye, akagira n’ibindi mu Bubiligi ndetse no muri Congo Brazzaville. Uretse ibi anafite umubavu (Parfum) wamwitiriwe witwa “Miss Thandi”.
Umubavu witiriwe Brenda Thandi
Mbonabucya(ufite igitambaro) niwe wari uyoboye ikipe Amavubi yerekeje muri Tuniziya mu gikombe cya Afrika muri 2004
Mbonabucya Désiré w'imyaka 38, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru,Amavubi. Muri 2004 ubwo Amavubi yajyaga bwa mbere mu gikombe cya Afrika cyabereye muri Tuniziya, Mbonabucya niwe wari uyoboye iyi kipe.
Uretse ikipe y’igihugu Amavubi, Desire Mbonabucya yakiniye amakipe anyuranye harimo Kiyovu yo mu Rwanda, n’andi yo ku mugabane w’iburayi harimo na Saint Truidin yo mu Bubiligi ari naho aba kugeza ubu akaba akora akazi ko gushakiriza amakipe yo ku mugabane w’I Burayi abakinnyi(Agent de Jouer).
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO