RFL
Kigali

Nyuma y’ibizazane yahuye nabyo, ‘Agatima’ ya Christopher yasohotse iri ku rwego nyarwo yifuzaga – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/04/2015 9:37
10


‘Agatima’ ni imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Christopher yasohoye mu mwaka wa 2014 ndetse iza gukundwa cyane. Gukundwa kw’ayo byatumye iyi ndirimbo ariyo uyu muhanzi n’inzu imufasha ya Kina Music bahitamo kujya gukorera muri Kenya kugirango izasohoke iri ku rwego rwisumbuyeho. Aha ikaba yaratoranyirijwe hamwe na Tulia ya Knowless.



Mu kwezi kwa Nzeli 2014, uyu muhanzi ari kumwe na mugenzi we Knowless ndetse na Clement uyobora Kina Music bafashe indege bajya muri Kenya, bafata amashusho y’izi ndirimbo zombi. N’ubwo ‘Tulia’ ya Knowless yasohotse iri ku rwego rwiza, bivugwa ko amashusho y’indirimbo Agatima yo yari ku rwego rwo hasi cyane, yewe kurusha izo asanzwe akorera mu Rwanda, ku buryo Christopher na Kina Music bicaye bafata icyemezo cyo kudasohora iyi ndirimbo.

Christopher

Christopher

Christopher mu mashusho y'indirimbo 'AGATIMA'

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17/04/2015 nibwo Christopher yongeye gushyira hanze amashusho y’indirimbo AGATIMA, yemeza ko yari imaze gusubikwa ubugira gatatu. Christopher ati “ Iyi ndirimbo yari yahuye n’ibizazane byinshi. Murabizi ko bwa mbere nari nagiye kuyikorera muri Kenya ariko iza iri hasi. Na nyuma yahoo nabwo yakomeje kugira utubazo, ariko igihe cyayo cyari iki ng’iki, Ubu ni sawa ndishimira urwego yasohotse iriho kandi ndizera ko abafana banjye bakomeje kugenda bihangana nabo ibashimisha bakabona ko bari bashonje bahishiwe.”

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher hamwe n'umukobwa wamufashije mu kuryoshya amashusho y'iyi ndirimbo, inagaragaramo Frankie Joe

Reba amashusho y'indirimbo 'Agatima'


Christopher avuga ko muri uyu mwaka ateganya gukora cyane kurusha uko yakoze mu myaka ishize. Mu mishinga afite ahanini ni ugukorana na bahanzi bagenzi be mu Rwanda no mu karere, aho yemeza ko ibikorwa bimwe na bimwe byanatangiye. Uyu musore kandi ngo agiye gutangira gutegura amashusho y’indirimbo ye yise ‘Urubavu’.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umurungi Alice9 years ago
    Ndishimye cyane pe kundirimbo ya christopher nukuri iziye igihe pe knd we lv him so much,komeza uge imbere natwe bafana bawe tukurinyuma
  • me9 years ago
    Kora abababara bababare sibomana
  • 9 years ago
    sha kora cyane tukurinyuma pee!
  • Nicky9 years ago
    woow nishimy cyan ni nziza cyane pee!gs courage tukurinyum nke bafans bawe i lv u more
  • ndamage pierre9 years ago
    nakomerezaho turamukunda
  • Narame Gisele9 years ago
    Turamukunda cyane
  • esther9 years ago
    woow congz!!!!!!!!!! lv u!!!!!!!
  • 8 years ago
    mbega nziza komerezaho tukurinyuma
  • 8 years ago
    mbega nziza komerezaho tukurinyuma
  • Dibeo 8 years ago
    christopher numuhanzi ushoboye turamwemera kmpla !!! kumwe n inyarwanda.com idufasha kumenya amakuru ukobwije nukobukeye nkatwe tuba turi kure mwebala kabsa namwe turabemera





Inyarwanda BACKGROUND