RFL
Kigali

Nyina yamutegetse kuryamana n'abagabo ibihumbi kugira ngo bashimishe imana basenga-UBUHAMYA

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/09/2014 16:59
6


Abinyujije mu gitabo yanditse avuga ku buzima bwe, yasobanuye uburyo nyina umubyara yamugize umusambanyi ruharwa ku ngufu kuva afite imyaka 11 gusa y’amavuko kugeza aho amaze kuzuza imyaka 18 yaryamanye n’abagabo basaga 2000 mu mwaka umwe gusa.



Uyu mugore wihimbye Annabelle Forest mu gitabo yanditse, yatanze ubuhamya bukomeye kandi buteye agahinda buvuga uburyo abihatiwe na nyina umubyara yaryamanaga n’abagabo benshi cyane kugira ngo idini nyina yasengeragamo ibashe kubona amafaranga menshi yo gutera imbere.

Ana

Uru nirwo rusengero batangiragamo ibitambo byo kuryamana n'abasaza ku ruhande ni nyina n'umugabo baryamanaga

Ubwo Annabelle yari afie imyaka 7 y’amavuko yabonaga nyina akunda kuryamana n’abagabo benshi kandi inshuro nyinshi. Gusa akenshi  akamubonana n’umugabo umwe, Colin Batley ari na we yaje gutegekwa kuryamana nawe ubwo yari afite imyaka 11 gusa y’amavuko.

ana

Uyu ni Colin wahohoteye Annabelle hamwe n'abandi bakobwa benshi igihe kirekeire

Colin Batley na Jacqueline Marling, nyina wa Annabelle, ubu barafunzwe bazizwa guhohotera umwana w’umukobwa.

Annabelle kuri ubu ufite umuryango we bwite, ni we washije nyina na Batley mu rukiko aho bakatiwe igifungo cy’imyaka 12. Yagize ati “Mu buzima ntakindi kintu cyigeze kimbabaza nka mama n’uriya mugabo. Mama yari ishitani kandi sinzigera mbimubabarira na rimwe mu buzima. Kubaho mu buzima bubabaje nka buriya ari nyoko ubiguteye yitwaje ngo imyemerere y’idini asengeramo ni agahinda gakomeye ntateze kuzakira.”

Akomeza agira ati “Nafashwe ku ngufu ubwa mbere mfite imyaka 11 gusa y’amavuko. Ikimbabaza kurushaho rero ni ukuntu yatumaga ntekereza ko ari amahitamo yanjye. Biteye agahinda kandi ni kimwe mu bintu bikomeye bibabaje bibaho. Ariko ngo zari inshingano zanjye ndetse cyani n’igikorwa cyiza kandi cy’ubutwari niko yambwiraga, ngo kandi ndamutse ntabikoze najya i Abyss ahafatwaga nk’ikuzimu muri iyo dini.

Ana

Iki ni igitabo Annabelle avugamo intimba afite n'ibihe bikomeye yanyuzemo

Colin yari umugabo ugira akarimi kuzuye ubugome n’uburayarya bwinshi, iyo yakubwiraga ikintu kumuhakanira ntibyabaga byoroshye, ntitwaba twemerewe no kumureba mu maso. Yari yarateye ubwoba abantu bose bari baturiye agace dutuyemo abumvisha ko uzanga gukora ibyo amusaba azarakaza imana zabo basenga.”

Annabelle abonye ntamaherezo y’ibi bibazo yashatse kwiyambura ubuzima ubwo yari afite imyaka 124 gusa y’amavuko gusa ntibyamukundira ubuzima burakomeza mu bibazo n’umubabaro ukabije.

Yakomeje agira ati “Ikindi giteye agahinda kurushaho ni ukuntu iyo yabaga amaze kugukorera ibya mfura mbi yahitaga akubaza niba byakubereye byiza kandi byabaga ari itegeko ko musubiza yego nubwo mu mutima nabaga ndimo gupfa. Nari umunyeshuri ku manywa byagera nijoro inshingano zanjye zikaba imibonano mpuzabitsina n’abasaza.”

Amaze kugira imyaka 17 y’amavuko Annabelle yarasamye maze ahita afata umwanzuro wo guhunga akava mu rugo iwabo, akibeshaho. N’ubwo bitari byoroshye yaragiye abaho, arabyara ndetse hashize igihe agaruka mu gace k’iwabo aho yareze nyina na Colin ibikorwa bibi bamukoreye.

Anna

Nyina wa Annabelle, Jacqueline ubu ari muri gereza nyuma y'ibyo yakoreye umwana yibyariye yitwaje idini

Yagize ati “Bamaze kumukatira nagiye kumusura muri gereza ngira ngo wenda ndebe ko yansaba imbabazi ngo anambwire ko ibyo yakoraga byose yabiterwaga na Colin ariko aho kugira icyo ambwira yubuye amaso aranyitegereza ijambo ryamuuye mu kanwa ryari iryo kumbaza icyo ndimo gukora aho. Byarandanze ariko kandi binampamiriza ko ibyambayeho byose yabigizemo uruhare rukomeye ko na we yari ishitani nkawe. Nanjye nk’umuntu wabyaye sinjya mbasha kwiyumvisha umutima mama afite. Ibyo yankoreye ndi umwana yibyariye sinzi niba byoroshye ko hagira n’undi mubyeyi ubyiyumvisha.”

Nyuma y’aka kababaro Annabelle yasezeye burundu kuri nyina maze yikomereza ubuzima ubu abayeho neza we n’umugabo we n’abana 2 barimo n’uwo yasamye afite imyaka 17

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • defo9 years ago
    yooo ihangane.pee shitani niko amera uyigendana ntiyihishira gusa kuba mutakiri kumwe na mahirwe.gusa azava muri gereza yaramenye ubwenge
  • Zuberi9 years ago
    birababaje cyane kubona umubyeyi uzi uko umwana aryohera ababyeyi.yakora ibibintu. sha ibyi kigihe we nibitambo gsa ababyeyi bacu nibakita kwijambo ry.Imana ahubwo bitaye kubyisi gsa kko ikigezweho arugutanga ibitambo mo abana babo kwa Shitani. a.k a Illu.inati
  • Umuhoza aimee lyliane9 years ago
    burya akabura ntikaboneke ninyinawumuntu namubabarira nkanamubwira ko mukunda we ubwe umutimawe wamucira urubanza akansaba ikigongwe.
  • Umuhoza aimee lyliane9 years ago
    burya akabura ntikaboneke ninyinawumuntu namubabarira nkanamubwira ko mukunda we ubwe umutimawe wamucira urubanza akansaba ikigongwe.
  • Munyeragwe Gerard9 years ago
    icyo umuntu akora cyose kigira iherezo asoreje murigereza ko yabikoraga yitwaje idini ahimbaza imana ze se ko zitamukijije? hagire umbwira!, nigihano cyimyaka 12 ntabwo ihwanye nibyaha yakoze nako ubuhemu?? birababje kandi bereze mube maso.
  • uwanyuze caroline9 years ago
    so sad! mbega umubyeyi gito





Inyarwanda BACKGROUND