RFL
Kigali

Nyanza:Umukazana yivuganye nyirabukwe amukubise inkoni

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:16/09/2014 14:59
5


Mu karere ka Nyanza mu kagari ka Kavumu mu mudugudu wa Gihisi (A) haravugwa inkuru y’umugore wishe nyirabukwe amukubise inkoni mu rubavu amuhoye inka yari yagiye kumwonera.



 Mu kiganiro Madam Donatille Mukandoli umuyobozi w’umudugudu wa Gihisi A wabereyemo ibi yagiranye na inyarwanda.com yemeje aya makuru ko umukecuru witwa Mukambungo Godeliva yitabye Imana nyuma y’uko akubiswe inkoni mu rubavu n’umukazana we witwa Uwimana Rachel.

Uko byagenze

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umudugudu,intandaro ya byose yabaye ubwo mu ijoro ryo ku cyumweru ku wa 14 nzeli,mu rugo rwo kwa mucyeba wa Rachel(mu rugo rw’umugabo uvukana n’uwe)bari baraye barwanye maze Rachel abyuka yarakariye urwo rugo rwo rwa mugabo wabo(umugabo uvukana n’uwe).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,Rachel yabyutse atuka mucyeba we ariko undi akajya amwihorera.Bigeze ni mugoroba,inka yo kwa mucyeba wa Rachel yarasohotse ijya kumwonera arayifata arayizirika avuga ko ari buyirekure ari uko nyirayo aje.Ubwo uyu Rachel yatangiraga gukubita inka,nyirabukwe(Mukambungo Godeliva)yaramanutse ajya kumubuza kuyikubita.

Nk’uko umukuru w’uyu mudugudu yakomeje abivuga,ubwo uyu mukecuru yabuzaga umukazana we gukubita iyi nka,undi yaramubwiye ati:”Mva imbere wa mukecuru we”abimubwira gatatu ahita amukubita inkoni mu rubavu.

ere

Iyi niyo foto twabashije kubona ya nyakwigendera Mukambungo Godeliva(uyu uri gusoma ku kigage)

Akimara gukubitwa n’umukazana we,Mukambungo yashatse gukomeza kurwana ariko abaturanyi barahagoboka bamujyana iwe dore ko baturanye bya hafi n’umukazana we.Akigera mu rugo,yicaye mu twatsi akanya gato,hashize umwanya abwira abana be ko agiye kuryama kuko bwari bumaze kwira.

Nyuma y’uko uyu mukecuru agiye kuryama,bivugwa ko yaba yaritabye Imana mu masaha ya saa munani z’ijoro.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo w’uyu mukecuru wari wajyanwe ku bitaro by’akarere ka Nyanza ngo hapimwe niba koko yishwe n’iyi nkoni cyangwa ubundi burwayi yari asanganwe.Gusa ariko,ngo ubwo umukobwa we usanzwe acururiza mu mujyi wa Nyanza yatahaga,uyu mukecuru yari yamubwiye ko aho bamukubise hari kumubabaza ndetse aranahamwereka habyimbye.

Kugeza ubu uyu Uwimana Rachel ukekwaho iki cyaha ari mu maboko y’inzego zibishinzwe

Umukuru w’umudugudu wa Gihisi A avuga ko aba bombi nta kibazo cyihariye bari bafitanye ariko akemeza ko muri uyu muryango hakunze kurangwamo amakimbirane.

Robert Musafiri

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ariko se ibi ni ibiki mwa bantu mwe
  • yegoko9 years ago
    Ariko ubu bwicanyi bwo mu miryango ko bwasaze mu Rwanda
  • uwimanzi fridaus9 years ago
    nukuri biteye agahinda turi mubihe byanyuma kko.
  • 9 years ago
    Ahanwe kubera guhubuka.
  • 9 years ago
    Wannye kubera guhubuka.





Inyarwanda BACKGROUND